Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu Gatolika mu Rwanda Biteguye Gufatanya n’Isi Guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa

Abakiristu Gatolika mu Rwanda biteguye gufatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa, uzizihizwa ku cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, nk’uko byasabwe na Papa Leo wa XIV.

Abakristu Gatolika mu Rwanda Biteguye Gufatanya n’Isi Guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa
Abakristu Gatolika mu Rwanda Biteguye Gufatanya n’Isi Guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa

Uyu munsi ngarukamwaka wizihizwa ku cyumweru kibanziriza icya nyuma cy’ukwezi kwa Ukwakira, ugamije guhuriza hamwe Kiliziya yose mu isengesho, inkunga n’ibikorwa bifasha kwamamaza Ivanjili hirya no hino ku isi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Kinyamateka, Nsengiyumva Didas, umukozi mu Biro by’Ibikorwa bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa mu Rwanda, yavuze ko imyiteguro y’uyu munsi igeze kure, by’umwihariko binyuze mu bikorwa by’ubukangurambaga, aho abakristu bashishikarizwa gutegura imitima no kwitabira ku buryo bugaragara.

Yagize ati: “Ibiro by’Ibikorwa bya Papa mu Rwanda bikorera muri Komisiyo y’Iyogezabutumwa ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Uyu munsi mpuzamahanga turimo kuwutegura dutanga ubukangurambaga mu maparuwasi no muri diyosezi kugira ngo abakristu bazawitabire bafite ubumenyi n’umutima w’iyogezabutumwa.”

Uyu munsi mukuru utegurwa ku rwego mpuzamahanga, ubutumwa bwawo butangwa na Papa ubwe. Uyu mwaka, Papa Leo wa XIV yahamagariye abakristu bose ku isi kuba abamisiyoneri b’icyizere, bashishikariza abandi ukwemera, bakababera icyitegererezo cy’urukundo n’ubwitange. Nsengiyumva ashimangira ko ubutumwa nk’ubwo bugomba guhera mu buzima bwa buri munsi bw’umukristu, aho ari hose.

NSengiymva yakomje agira ati“Uwabatijwe wese ni umwogezabutumwa. Twese duhamagariwe kubiba amizero mu bo tubana, mu miryango yacu, mu kazi dukora no mu muryango mugari wa Kiliziya.”

Imyiteguro y’uyu munsi ishingiye ku bikorwa bibiri by’ingenzi: isengesho n’inkunga. Ku wa 19 Ukwakira, abakristu bazahuriza hamwe amasengesho basabira abamisiyoneri n’abandi bose baharanira kwamamaza Inkuru Nziza ya Kristu. Ariko kandi, isengesho riherekezwa n’ituro rifatika, ritangwa mu maparuwasi yose ku isi, rigakusanywa rigashyikirizwa ikigega cy’iyogezabutumwa cya Papa kiri i Roma. Iryo turo rifasha abogezabutumwa ku isi, cyane cyane mu bihugu bigikennye.

Yagize ati“N'ubwo ntatanga imibare nyir’izina, dufite uruhare rugaragara. Ntitwatakaye mu bufatanye bwa za Kiliziya ku isi. Iyo nkunga tuyitangamo uruhare bityo natwe ikatugarukira mu nkunga z’ibikorwa bitandukanye by’iyogezabutumwa.”

Mu Rwanda, inkunga izakusanywa izanyuzwa mu bapadiri bashinzwe ibikorwa bya Papa mu ma diyosezi, bayishyikirize Ibiro by’Ibikorwa bya Papa mu Nama y’Abepiskopi Gatolika, hanyuma nayo iyohereze i Roma. Nsengiyumva avuga ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda igira uruhare rufatika muri iyo nkunga mpuzamahanga.

Iyi nkunga, iyo imaze kugera ku rwego mpuzamahanga, yifashishwa mu kubaka amaparuwasi, amashuri, amavuriro, n’ibindi bikorwa bifasha abamisiyoneri kugeza Ivanjili ku batuye isi hose, harimo no mu Rwanda. Nsengiyumva asobanura ko nk’uko abamisiyoneri ba mbere baje mu Rwanda bashyize imbere ibikorwa bifatika bifasha mu kwamamaza Inkuru Nziza, na n’ubu ari ko bikwiye gukomeza. Ibyo bikorwa birimo uburezi, ubuvuzi, kwita ku bakene n’abandi batishoboye.

Kugeza ubu, mu Rwanda hari abajya kwamamaza Ivanjili mu bihugu bya kure. Nsengiyumva avuga ko aba banyarwanda ari abapadiri, abihayimana n’abalayiki bari mu bihugu bitandukanye, bagamije gusangiza Inkuru Nziza y’Agakiza abandi bantu. Abo nabo bakeneye gusengerwa no gushyigikirwa mu bikorwa byabo.

Asoreza ku butumwa agenera abakristu mu Rwanda, Nsengiyumva yabasabye kuzirikana ko bose ari abamisiyoneri aho bari hose, kandi ko bagomba gukomeza gusenga no gushyigikira ibikorwa by’iyogezabutumwa binyuze mu ituro rifatika rizakusanywa kuri uwo munsi.

Ati“Ndashishikariza abakristu bose mu Rwanda kuzatanga ituro rifatika rishobora kugirira akamaro Kiliziya ku isi yose, ariko rikanadufasha natwe hano iwacu. Buri wese ahamagariwe gutanga uko ashoboye, ariko ku mutima ushikamye.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa si umunsi w’abapadiri cyangwa abihaye Imana bonyine, ahubwo ni umunsi wa buri mukristu wese. Ni umunsi wo kwisuzuma, gusenga no gushyigikira ko Ivanjili igera kuri bose binyuze mu bikorwa bifatika n’urukundo rudacagase. Abakristu Gatolika mu Rwanda biteguye kubigiramo uruhare, bafatanyije n’isi yose, nk’uko Papa Leo wa XIV yabisabye.

Abafatanyabikorwa ba Bufmar bishimiye yubile y'imyaka 50
Abafatanyabikorwa ba Bufmar bishimiye yubile y'imyaka 50
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose