Abalayiki bashimirwa uruhare rwabo mu buzima no mu butumwa bwa Kiliziya
Mu birori byo guhimbaza Yubile y'impurirane y'abalayiki byabereye muri Diyosezi ya Byumba ku rwego rwigihugu, abalayiki bashimiwe uruhare rukomeye bagize mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Vincent Harolimana, yashimiye abalayiki ku bw'umusanzu wabo mu buzima n'ubutumwa bwa Kiliziya.
Yagize ati" Turashimira Imana kubera mwebwe, kubera ibitangaza Imana idahwema kutugirira ibanyuzeho. Abalayiki mwagize uruhare rukomeye mu guhamya ukwemera, ndetse bamwe mu banyantege nke b'igihe cyashize bagize ubutwari bwo kurengera ukwemera kwabo kugeza no ku rupfu.
Yatanze urugero rw'abalayiki bagaragaje ubutwari n'ubwitange mu kwemera. "ati Twibuka Umuryango w'Abagaragu b'Imana Sipiriyani na Daforoza hamwe n'abana babo Emerthe, Serge, Dasi n'abandi. Tuzirikana kandi ubutwari bwa Felecita Niyitegeka n'abandi benshi bitanze, banze gutatira igihango cyabo cya gikirisitu mu bihe bikomeye by'amateka y'igihugu cyacu.
Musenyeri Harolimana yibukije abalayiki ko ari umusingi w'ingenzi wa Kiliziya, abasaba gukomeza kuba umunyu w'isi n'urumuri, bashyira imbere urukundo, ubumwe n'ubwitange.
Ati "umunyu utanga icyanga, urinda ubushanguke, utanga uburyohe, naho urumuri rwirukana umwijima bityo urukurikiye ntasitare, ntahuzagurike, urumuri rwanyu ruhore rwaka, ruhore ahirengeye kugira ngo ruboneshereze bose .
Yakomeje agira ati" Muri benshi muri Kiliziya, mufite imbaraga kandi mwarazigaragaje. Tubatezeho byinshi mu butumwa n'ubuzima bwa Kiliziya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Ngendahimana Pascal, wari wifatanyije n’abalayiki muri ibi birori, nawe mugushimira ibikorwa byiza byabo, yagaragaje ko batagize uruhare muri Kiliziya gusa, ahubwo banagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu.
Ati "Abalayiki mwabaye intumwa z'ijambo ry'Imana mu mashuri, mu miryango no mu muryango nyarwanda muri rusange. Mwabaye intangarugero mu gukunda umurimo, kubaka ubumwe no kwimakaza amahoro."
Yakomeje ashimira Kiliziya Gatolika ubufatanye bwayo na Leta. Ati "Nk'uko Leta y'u Rwanda ishyigikira iyogezabutumwa rishingiye ku iterambere ry'abakristu, turashimira Kiliziya Gatolika ku bufatanye bwayo na Leta binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo n'ibindi biteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage."
Yakomeje asaba abalayiki gukomeza kuba intangarugero mu muryango nyarwanda, agora ati" Mukomeze kuba abahamya b'ukwemera, mukore umurimo wanyu mu bwitange no mu bunyangamugayo, kugira ngo mukomeze kugaragaza ubukristu nyabwo mu buzima bwa buri munsi.
Bamwe mu balayiki batandukanye na bo bishimiye aho bavuye n'aho bageze ubu biyemeza gukomeza gukora ubutumwa bwa Kiliziya batibagiwe no gufasha abandi.Aho uhagarariye abandi, mu izina rya bagenzi be yavuze ko iyi Yubile yabaye igihe cyiza cyo kwishimira intambwe bamaze gutera, ariko kandi n'umwanya wo gusaba imbabazi ku byo batabashije gusohoza neza.
Consolee Mukagasana wo muri Paruwasi Katederali ya Byumba yavuze ko nk'abalayiki bishimira umurimo bakorera Kiliziya, kuko ubafasha kubaho mu bukristu bwuzuye. Ati" Ubuzima bwacu bwa gikirisitu butuma tubaho twishimye, kandi bukadufasha kubaho neza no mu buzima busanzwe.
Musenyeri Harolimana muri ibi birori yibukije abalayiki ko gusoza iyi Yubile ku rwego rw'igihugu bizabera kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2025, abasaba kuzitabira ari benshi.Yongeye kubashishikariza gukomeza kuba abahamya b'ukwemera n'abakozi b'intangarugero, kugira ngo uruhare rw'abalayiki mu buzima bw'abakristu no mu butumwa bwa Kiliziya rugume rugaragara kandi rukomeze gutanga imbuto zukwemera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.