Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abana ba Arikidiyosezi ya Kigali basangiye Noheri na Karidinali Kambanda ku nshuro ya gatatu

Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025, muri Paruwasi ya Kabuga ku Ngoro y’Impuhwe, habereye umunsi mukuru wa Noheri y’abana bo muri Arikidiyosezi ya Kigali ku nshuro ya 3, mu byishimo byo gusangira Noheri na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda.

Abana ba Arikidiyosezi ya Kigali basangiye Noheri na Karidinali Kambanda ku nshuro ya gatatu
Abana ba Arikidiyosezi ya Kigali basangiye Noheri na Karidinali Kambanda ku nshuro ya gatatu

Ni mu birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, akikijwe n’abapadiri batandukanye bashinzwe ikenurabushyo ry’abana mu maparuwasi anyuranye ya Arikidiyosezi ya Kigali.

Padiri Gwiza Joseph, ushinzwe ikenurabushyo ry’abana muri Arikidiyosezi ya Kigali, yashimiye Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, wemeye ko abana bahurira hamwe bakagira uyu munsi wo gusangira ibyishimo bya Noheri.

Yagaragaje ko mu butumwa bakora, bita cyane kuri Misa z’abana, utugoroba tw’abana, ihuriro ry’abana (Patronage), ndetse no gutegura ingendo nyobokamana zitandukanye, haba i Kibeho n’ahandi abakristu batandukanye bakorera ingendo nyobokamana.

Gilbert Munyemana, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), yashimiye Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, wahuje abana kugira ngo basangire ibyishimo bya Noheri y’abana. Yashimiye kandi ababyeyi baherekeje abana babo, abashimira inshingano nziza bakomeje gusohoza mu kurera.

Ati “Uyu munsi ni ibyishimo bikomeye kuba ndi hano nk’uhagarariye NCDA, mu kwifatanya n’abana kuri uyu munsi wo kwishimana no gutangira kwitegura Noheri tumeze neza. Gusangira n’abana bacu ibi byishimo ni igikorwa cyiza cyane, by’umwihariko ko mumaze umwaka wose muri mu mashuri kandi mukaba mugiye gutangira umwaka mushya.”

Mu butumwa yageneye abana, yabasabye kurinda umwambaro bambaye icyasha cy’ibyaha. Yashimiye kandi uburyo abayobozi ba Kiliziya Gatolika bakomeje kugira uruhare rukomeye mu kurera abana ba Kiliziya n’igihugu muri rusange.

Yongeye gushimira abana bakomeje kurangwa n’imyitwarire myiza ihesha ishema igihugu, Kiliziya n’ababyeyi babo, ati “Mwiga neza mubishyizeho umwete, mukirinda ibibarangaza n’indi myitwarire ishobora gushyira ubuzima bwanyu mu kaga. Turifuza ko muba urumuri, mukabera urugero abandi bana bashobora kuba badafite imico nk’iyo mufite, bityo dukomeze kubaka igihugu kigizwe n’abantu bafite urukundo, kandi namwe muzagere ku byo mwifuza.”

Yasabye abana gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no mu biruhuko, babifashijwemo n’ababyeyi babo, bakomeza kumvira inama zabo kandi birinda icyabashyira mu bishuko.

Ku babyeyi, yabasabye gukomeza kwita ku mutekano w’abana, cyane cyane ko mu biruhuko ari ho ababahohotera bashobora kubona icyuho. Yabasabye gukomeza kububakira icyizere, kuko abana bigira cyane ku rugero rwiza rw’ababyeyi n’abakuru babo.

Yakomeje asaba ababyeyi guha abana iby’ibanze mu buzima kugira ngo bakomeze gukura neza, anasaba abayobozi gukomeza gushyira imbere no guteza imbere uburenganzira bw’abana.

Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yibukije abana bo muri Arikidiyosezi ya Kigali ko bakunzwe cyane, ati “Bana, Noheri ni umunsi mukuru wanyu. Ni yo mpamvu twishimiye kubagenera uyu munsi, dukurikiza ijambo Yezu yadusigiye ati Nimureke abana bansange. Umwana Yezu watuvukiye yabaye umwana nkamwe, ni yo mpamvu abapadiri, inshuti z’abana n’ababyeyi babazanye ngo muhure na Yezu, bityo twubahirize ibyo Imana yadusabye.”

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, yavuze ko abana bose bavukira mu muryango, ati “Mu muryango ni ho mutaha, ni na ho hatangirira ishuri ry’ukwemera n’iyogezabutumwa. Ukwemera ni ikimenyetso cy’uko Imana idukunda. Imana ishobora byose, ni yo yaremye ijuru n’isi, ari na yo mpamvu yemeye kohereza Umwana wayo ngo aducungure. Dukomeze kuyizera, kuko uwemeye urukundo rw’Imana aba afite ukwizera.”

Yasabye abana kugaragariza bagenzi babo urukundo, bahereye mu miryango yabo, bemera Imana, baba intumwa ku bandi bana bababwira ko Yezu abakunda, kandi ko abifuriza Noheri nziza. Yabakanguriye no gutoza bagenzi babo isengesho bahereye mu mashuri.

Ku babyeyi, abakozi n’inshuti z’abana, yabasabye gukomeza kwita ku bana kugira ngo bakurane ubumenyi, ukwemera n’imyitwarire myiza.

Abana bo muri Arikidiyosezi ya Kigali basaga ibihumbi 10 nibo basangiye Noheri na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, baturutse mu maparuwasi yose agize Arikidiyosezi ya Kigali. Ni ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuryango ni ishuri ry’ukwemera; dutozwe inzira y’ukwemera tukiri bato tuzayikurana.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose