Abana ba Arkidiyosezi ya Kigali basoje umwaka w’Ikenurabushyo wa 2025-2026, banahimbaza Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi yabo ivutse
Abana basaga 3,400 baturutse mu maparuwasi yose agize Arikidiyosezi ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho ku wa 18 Kanama 2026, mu gikorwa cyo gusoza umwaka w’ubutumwa w’Ikenurabushyo ry’Abana wa 2025-2026, banatangira umwaka mushya wa 2026-2027.
Uru rugendo rwanabaye umwanya wihariye wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, by’umwihariko hibandwa ku ruhare rw’Ikenurabushyo ry’Abana mu buzima bwa Kiliziya.
Abana bakoze uru rugendo bari kumwe n’Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, abasaseridoti, abarezi n’abandi babafasha mu bikorwa by’Ikenurabushyo ry’Abana bazwi nk’incuti z’abana.
Muri uru rugendo, abana bahawe inyigisho zitandukanye zibafasha gusobanukirwa ko urugendo rw’ukwemera rudatangirira mu Kiliziya gusa, ahubwo ko rwatangirira mu muryango, aho umwana akurira kandi akigishwa indangagaciro za gikristu.
Umuryango ni wo shingiro ry’uburere bw’umwana, kuko ari ho yiga gukunda, kubaha abandi, gusenga, kugira umutima w’impuhwe no kumenya Imana. Izi ndangagaciro iyo zitojwe umwana akiri muto, zimufasha gukura ari umukirisitu ufite uruhare mu muryango no muri Kiliziya.
Imwe mu nyigisho z’ingenzi zatanzwe yari ifite insanganyamatsiko igira iti“Umuryango wacu ishuri ry’ukwemera: Dutozwe inzira y’ukwemera tukiri bato tuzakura tukiyirimo.”
Iyi nyigisho yatanzwe na Padiri Byikwaso Emmanuel, wibanze ku ruhare rw’umuryango mu kurera no gutoza abana ukwemera, ashimangira ko uburere bwa gikristu bukwiye gutangirira mu rugo.
Mu butumwa bwatanzwe n’umwe mu bana wavuze mu izina rya bagenzi be, abana basabiye bagenzi babo batabona uburere bukwiye mu miryango, banasaba abakirisitu kugira uruhare mu kubafasha.
Ati “Turabasabira abana baba mu miryango itaberera imbuto za gikristu, ngo batabarwe maze na bo babone ubuzima bushya, babone uko bazajya mu ijuru.”
Yakomeje asaba abakirisitu kwita ku bana batagira kivurira, abugarijwe n’inzara cyangwa bari mu buzererezi, kugira ngo bafashwe gusubira mu mashuri kandi babone imiryango ibitaho.
Yagize ati “Bana, mureke dukomere ku kwemera, tugutoze n’abandi maze dukurire mu rukundo rwa Yezu Kristu.”
Muri uru rugendo, abana baganirijwe kandi ku mwanya wihariye bafite mu kwakira no gukomeza ubutumwa bwa Nyina wa Jambo, wabonekeye abana batatu i Kibeho.
Ubutumwa bwa Myr Eugène Dushimurukundo, Umuyobozi Mukuru w’Ingoro ya Kibeho, bwibanze ku kamaro ko guhuza abana na Nyina wa Jambo n’uruhare rwabo mu gukomeza ubutumwa bwatangiriye i Kibeho.
Yagize ati “Guhuza abana bato na Nyina wa Jambo, we waje akabonekera abana batatu, ni ugukomeza uruhererekane rw’ubutumwa bwe yatangiye hano, abugenera isi yose.”
Yakomeje ashimangira ko abana bafite umwanya wihariye mu kwakira ubwo butumwa no kubukurikiza, kugira ngo na bo bazabutoze abazabakurikira.
Ati “Bana, mwaje gutura Umubyeyi w’Imana amasengesho yanyu. Turabifuriza gukura neza mu bwenge no mu gihagararo, mukurane igikundiro mu kwemera, mube abakirisitu nyabo babereye Kiliziya kandi mwere imbuto nziza z’ubukristu zihesha ishema Kiliziya yose n’imiryango yanyu.”
Padiri Joseph Gwiza, ushinzwe Ikenurabushyo ry’Abana muri Arikidiyosezi ya Kigali, yahamagariye abana kumva ko na bo bafite ubutumwa bwo kugeza ukwemera ku bandi.Mu butumwa bwe, yabibukije ko kuba umwana atamubuza kuba umumisiyoneri, ahubwo ko ubutumwa bwe butangirira aho aba buri munsi.
Ati “Bana, muri abamisiyoneri. Muzirikane ko muri abamisiyoneri mu miryango yanyu, muri abamisiyoneri mu babyeyi banyu, muri abamisiyoneri mu barezi banyu, muri abamisiyoneri mu bana bagenzi banyu, muri abamisiyoneri ba Kiliziya. Ni mwebwe Kiliziya y’ejo hazaza.”
Padiri Gwiza kandi yashimiye ababyeyi n’abarezi ku ruhare bagira mu gufasha abana gukura bafite indangagaciro za gikristu, abasaba gukomeza kubashyigikira kugira ngo impano zabo n’ubushobozi bafite bibashe kubakirwaho mu murimo wa Kiliziya.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yashimiye ababyeyi n’ingo zashyigikiye abana kugira ngo bitabire uru rugendo nyobokamana.
Yagaragaje ko urugendo nyobokamana ari kimwe mu bigize uburere bw’umwana, kuko rumufasha gukura mu kwemera no mu mibanire ye n’Imana.Ati“Dushimire ababyeyi n’ingo zitegura aba bana no kubafasha kuza muri uru rugendo nyobokamana. Wa burere twifuza ngo mukure neza, n’urugendo nyobokamana ruri muri ubwo burere, nk’uko Yezu ndetse n’abandi bana bo mu muryango wa Israheli babazanaga mu rugendo nyobokamana.”
Karidinali Kambanda yanibukije ko Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali yabaye umwanya wo kuzirikana ku muryango, awusobanura nk’ishingiro ry’uburere bw’abana.Ati “Nk’uko mubizi, iyi Yubile twagize ni Yubile y’umuryango. Umuryango ufite ubutumwa bw’ibanze bwo kurera abana no kubarera neza, murerera Imana, kandi uko mubarera ni na ko bazabasazisha.”
Yashimiye kandi abarimu n’abarezi, avuga ko amashuri ari ahantu hafasha impano abana bafite gutera imbere no kuzagira akamaro ku bana ubwabo, ku miryango yabo no kuri sosiyete.
Mu gusoza uru rugendo nyobokamana, abana, inshuti z’abana n’abasaseridoti bo muri Zone y’Ikenurabushyo ya Rwankuba, babifashijwemo na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, bashyikirije urumuri rwa Nyina wa Jambo abana, inshuti z’abana n’abasaseridoti bo muri Zone y’Ikenurabushyo ya Nyamata.
Uru rumuri rwari rumaze umwaka wose muri Rwankuba, aho rwari rwarashyikirijwe mu rwego rwo gutegura liturujiya y’urugendo nyobokamana rw’abana ba Arikidiyosezi ya Kigali rw’uyu mwaka wa 2026.
Kuba urumuri rwashyikirijwe Zone ya Nyamata bisobanuye ko ari yo izarusigasira mu mwaka utaha, ikanarugira ikimenyetso cyo gutegura liturujiya y’urugendo nyobokamana rw’abana rwa 2027.
Uruhererekane rw’urumuri rugaragaza uburyo uturere tw’Ikenurabushyo ry’Abana tugira uruhare mu gutegura no gukomeza ibikorwa bihuriza hamwe abana ba Arikidiyosezi ya Kigali, buri mwaka hakaba hakurikiraho abandi bafite inshingano zo gukomeza uwo murimo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.