Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abanyamakuru ba Kiliziya Gatolika ku isi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeza kurwanya urwango n'amacakubiri

Kuri uyu wa 05 Kanama 2026, ku munsi wa Kabiri w'Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS World Congress 2026 iri kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026, abanyamakuru n’abakora itumanaho muri Kiliziya Gatolika bagera kuri 300 baturutse mu bihugu bisaga 40 byo ku migabane yose y’Isi bayitabiriye, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka y'u Rwanda n'urugendo rwarwo mu kongera kubaka ubumwe, ubwiyunge n'amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyamakuru ba Kiliziya Gatolika ku isi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeza kurwanya urwango n'amacakubiri
Abanyamakuru ba Kiliziya Gatolika ku isi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, biyemeza kurwanya urwango n'amacakubiri

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo zikomeye ndetse n'urugendo igihugu cyanyuzemo mu kongera kubaka amahoro, ubumwe n'ubwiyunge, bamwe mu baganariye na Kinyamateka bavuze ko gusura uru Rwibutso byabasigiye amasomo akomeye ku ruhare rw'itangazamakuru mu gukumira amakimbirane no kubaka amahoro.

Kudakwashe Martin Matambo waturutse muri Zimbabwe, umunyamakuru wa Kiliziya Gatolika akaba n'uharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko amateka yasobanuriwe ndetse n’ibyo yiboneshereje amaso ye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byamweretse ububi umuntu ashobora kugirira mugenzi we, ariko binamwereka ko amahoro n'ubwiyunge bishoboka.

Yagize ati "U Rwanda rwigishije Isi ko dushobora kwibuka ariko tugakira, tukongera kubaka igihugu. Nk'abanyamakuru ba Kiliziya, duhamagariwe kuvuga ukuri ariko tunatanga icyizere n'ubutumwa bw'ubwiyunge."

Yanagaragaje ko ibitangazamakuru bifite imbaraga zo kurengera ubuzima n'agaciro ka muntu, asaba abanyamakuru gukoresha urubuga bafite mu kubaka amahoro aho gukwirakwiza urwango n'amacakubiri.

Lustina Farcas wo muri Romania, ushinzwe urubyiruko, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bibafashije gusobanukirwa neza amateka y'u Rwanda kurusha kuyumva gusa.

Yagize ati "Ibihugu byose bishobora kwigira ku rugendo rw'u Rwanda. N'ubwo igihugu cyanyuze mu mateka akomeye cyane, cyashoboye kongera kwiyubaka. Ibyo bitwigisha ko n'ahari amateka mabi, bishoboka kongera kubaka ejo hazaza heza."

Yongeyeho ko itangazamakuru rikwiye kurangwa no gushaka ukuri no kwirinda gukwirakwiza amakuru y'ibihuha cyangwa ashobora guteza urwango, anasaba abakiri bato bakora itangazamakuru kudatinya kuvuga ku bibazo bikomeye bireba sosiyete kubera gushaka gukurura abayoboke ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida wa SIGNIS muri Afurika akaba n'Umuyobozi wa Komite Nyafurika yateguye SIGNIS World Congress 2026, Padiri Walter Ihejirika, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko bahisemo gusura uru Rwibutso kugira ngo abanyamakuru n'abanyamwuga mu itumanaho bahigire amasomo akomeye amateka yigisha, bityo barusheho gusohoza inshingano zabo zo kwimakaza ukuri, urukundo n'ubumwe.

Yagize ati "Twabonye ko ari ingenzi gusura uru rwibutso kuko kwibuka ari ingenzi. Igitandukanya umuntu n'izindi nyamaswa ni uko ashobora kwibuka ibyabaye. Twibuka amateka atari ukuguma mu bihe byahise, ahubwo ni ukwigira ku byabaye kugira ngo twubake ejo hazaza heza. Kiliziya ihora yigisha urukundo, ubumwe no kubana neza, bityo gusura aha bidufasha kubona ibiba iyo urukundo n'ubumwe bibuze, maze tugasubira mu muryango tugamije kubwiriza amahoro no kwimakaza ubuvandimwe."

Yakomeje avuga ko insanganyamatsiko y'iyi nama igira iti "Itumanaho rishingiye ku Ikoranabuhanga mu Guteza Imbere Ubumwe bw'Imico no Kurengera Ibidukikije." ihamagarira abanyamwuga mu itumanaho gukoresha ibitangazamakuru nk'ibihuza abantu aho kubatanya.

Ati "Iyo hari ubumwe, amahoro n'ubwuzuzanye, Jenoside ntishobora kubaho. Ni yo mpamvu turi hano, kugira ngo twigishe kandi twigire ku mateka."

Padiri Ihejirika kandi yasabye abantu bose kurwanya icyatandukanya abantu no gukomeza kwimakaza urukundo.

Yagize ati "Imana yaturemeye kubana nk'abavandimwe na bashiki bacu. Tugomba kwirinda ikibi cyose cyatera urwango cyangwa amacakubiri mu mitima no mu muryango mugari. Ahubwo urukundo rw'Imana rukomeze gukura no kubaka amahoro n'ubwiyunge."

Gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi biri muri gahunda ya SIGNIS World Congress 2026, bigamije guha abanyamakuru n'abakora mu itumanaho isomo ryimbitse ku ruhare rwabo mu kwimakaza ukuri, kubaha agaciro ka muntu, kurwanya imvugo z'urwango no kubaka amahoro arambye mu bihugu byabo no ku Isi muri rusange.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (1)

KM

Ufite konti? Injira

  • M
    M 15 Nzeri 2026

    Ok

Izindi nkuru

Byose