Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abanyamakuru Gatolika muri Afrika y’Iburasirazuba basabwe kuzabyaza umusaruro Inama y’Ihuriro ry’abanyamakuru Gatolika ku isi (SIGNIS World Congress 2026) izabera i Kigali

Abanyamakuru n'abashinzwe itangazabutumwa muri Kiliziya Gatolika bo mu Muryango uhuza Inama z'Abepiskopi bo muri Afurika y'Iburasirazuba (AMECEA) basabwe kuzabyaza umusaruro Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS izabera i Kigali, bakayifashisha kwimakaza imyanzuro yavuye mu Nteko Rusange ya 21 ya AMECEA

Abanyamakuru Gatolika  muri Afrika y’Iburasirazuba basabwe kuzabyaza umusaruro Inama y’Ihuriro ry’abanyamakuru Gatolika ku isi (SIGNIS World Congress 2026) izabera i Kigali
Abanyamakuru Gatolika muri Afrika y’Iburasirazuba basabwe kuzabyaza umusaruro Inama y’Ihuriro ry’abanyamakuru Gatolika ku isi (SIGNIS World Congress 2026) izabera i Kigali

Ubu butumwa bwatanzwe na Sr Prof. Agnes Lucy Lando, impuguke mu itumanaho akaba n'umwarimu muri Kaminuza ya Daystar yo muri Kenya, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ACI Africa ku wa 26 Nyakanga 2026.Yavuze ko kuba Inteko Rusange ya AMECEA yabereye muri Kenya n'Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS ugiye kubera I Kigali mu Rwanda, bikurikirana mu gihe gito ari amahirwe akomeye ku banyamakuru Gatolika bo mu karere, kuko bashobora kugeza ku rwego mpuzamahanga icyerekezo n'imyanzuro byafatiwe muri iyo Nteko Rusange.

Yagize ati"Kubera ko ibi bikorwa bibiri bikomeye biri kuba bikurikirana, abanyamakuru ba AMECEA bakwiye gukoresha urubuga rwa SIGNIS mu kwimakaza imyanzuro y'Inteko Rusange ya 21, by'umwihariko ijyanye no guherekeza urubyiruko no kubaka ibiraro by'ubumwe, icyizere, ubutabera n'imiyoborere myiza muri Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yose, Madagasikari ndetse no ku isi."

Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS izaba kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026 i Kigali,ikazahuza abanyamakuru n'abakora mu itumanaho Gatolika basaga 260 baturutse ku migabane yose y'isi, ibaye nyuma y'aho ku wa 26 Nyakanga 2026 hasojwe Inteko Rusange ya 21 y’Abepiskopi Gatolika muri Afrika y’iburasirazuba ( AMECEA) yabereye i Nairobi muri Kenya, yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Urugendo rwa Sinodi rwa AMECEA hamwe n'urubyiruko: Kubaka ibiraro by'ubumwe, icyizere, ubutabera n'imiyoborere myiza."

Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS izabera i Kigali ni yo ya mbere izaba ibereye ku mugabane wa Afurika. Izafungurwa ku mugaragaro ku wa 3 Kanama 2026, isozwe ku wa 8 Kanama, ikaziga ku nsanganyamatsiko igira iti"Itumanaho rya digitale rigamije kwimakaza ubwumvikane bw'umuco no kurengera ibidukikije."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose