Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abanyamakuru n’abakora mu bitangazamakuru Gatolika mu Rwanda bahimbaje Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi wabo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, ku Kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi muri Diyosezi ya Kabgayi, hizihirijwe Umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi w’abanyamakuru n’abanditsi Gatolika. Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki ya 24 Mutarama buri mwaka.

Abanyamakuru n’abakora mu bitangazamakuru Gatolika mu Rwanda bahimbaje Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi wabo
Abanyamakuru n’abakora mu bitangazamakuru Gatolika mu Rwanda bahimbaje Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi wabo

Ibi birori byitabiriwe n'abanyamakuru bahagarariye abandi n’abayobozi b’ibitangazamakuru Gatolika bikorera mu Rwanda birimo Kinyamateka, Radio Maria Rwanda, ICK News na Pacis TV

Uyu munsi waranzwe n’inama yo kungurana ibitekerezo ku cyerekezo n’uruhare rw’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika muri ibi bihe byihuta by’itumanaho, ikurikirwa n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Padiri Fideli Mutabazi, Umuyobozi wa Kinyamateka, yasobanuye ko iki kinyamakuru kimaze imyaka 93 gikorera Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kikaba cyaratangiriye i Kabgayi kigenda cyimuka bitewe n’ibihe.

Yagaragaje ko Kinyamateka ifite ibiro i Gikondo muri Pallotti Presse, aho ikorana n’icapiro binyuze mu masezerano, ndetse ikagira n’ibiro bishya ku Ruyenzi. Yavuze ko nubwo ikinyamakuru gikomeje gusohoka mu nyandiko icapye nk’umurage wa Kiliziya, gihura n’imbogamizi ziterwa n’izamuka ry’ibiciro n’ihindagurika ry’ikoranabuhanga.

Padiri Mutabazi yasobanuye ko ubu Kinyamateka ishobora gusohoka rimwe mu mezi abiri, hagamijwe gutunganya neza inyandiko no kugabanya igihombo, anongeraho ko hifashishwa urubuga rwa kinyamateka.rw n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu kugeza ku basomyi amakuru agezweho.

Ku ruhande rwa Radio Maria Rwanda, Padiri Bwema Lambert, Umuyobozi wa Gahunda, yavuze ko Radio Maria ari radiyo y’iyogezabutumwa yashinzwe n’abalayiki, ikorera mu murongo wa Kiliziya Gatolika, ikaba imaze imyaka 22 ikorera mu Rwanda.

Yasobanuye ko iyi radiyo ifite komite iyikurikirana mu by’imicungire, mu gihe padiri washyizweho n’abepiskopi akurikirana niba ibikorwa byayo bihuje n’inyigisho za Kiliziya. Yongeyeho ko Radio Maria ifasha cyane cyane abanyantege nkeya, abasaza, abakecuru n’abarwayi badashobora kugera kuri paruwasi.

Padiri Bwema yagaragaje ko Radio Maria idacuruza, ikaba ikorera ku nkunga z’abayumva, ifite abakozi bahembwa bahoraho 24, anashimangira ko “iyo dutanze ku buntu, Imana ikomeza kuduha ku buntu”.

Padiri Jean de Dieu Tumushimire, Umuyobozi wa Pacis TV, yavuze ko Pacis TV iri mu miyoboro ya televiziyo 17 zibarurwa mu Rwanda, kandi ikaba ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 34 kuri YouTube.

Yagaragaje ko Pacis TV ifite intego zo kwagura ibikorwa byayo mu myaka iri imbere, zirimo gushaka aho ikorera ikava mu bukode, kwishyura umwenda ugera hafi kuri miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, kongera umubare w’abakozi no kwagura amashami mu madiyosezi atandukanye.

Yongeyeho ko Pacis TV yifuza ko amakuru yayo yatangazwa buri munsi mu ndimi enye zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili, anishimira ko uyu muyoboro waje ku mwanya wa mbere mu ma televiziyo ya Kiliziya zikurikirwa cyane muri Afurika.

Mu butumwa bwe, Mgr Balthazar Ntivuguruzwa yashimiye abanyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika ku bwitange n’umurava bagaragaza mu murimo wabo wa buri munsi.

Yibukije ko Kiliziya iteze ku bitangazamakuru Gatolika gukorera ukuri, kwamamaza Ivanjili no kubaka ubumwe, by’umwihariko mu isi irimo amakuru y’ibinyoma, imvugo zicamo abantu ibice n’itumanaho ryihuta.

Yagize ati “ itangazamakuru Gatolika rigomba kuba ahantu hizewe, harangwa n’ubunyamwuga n’ubushishozi, aho inkuru zitangazwa zisesengurwa mu rumuri rw’Ivanjili no mu cyubahiro cya muntu waremwe mu ishusho ry’Imana.

Yongeyeho ko nubwo imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga bizanye impinduka zikomeye, Kiliziya ibifata nk’amahirwe mashya y’iyogezabutumwa, igasaba itangazamakuru gukomeza guhuza abakristu na Kiliziya n’abantu muri rusange.

Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, wizihijwe n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika uyu munsi, yavukiye i Savoy mu 1567 akitaba Imana mu 1622, yabaye umuhanga muri Tewolojiya n’umwanditsi w’indashyikirwa. Yaranzwe no kwigisha mu bwiyoroshye no mu rukundo, yirinda imvugo ikakaye cyangwa ikomeretsa.

Ni we watangije gukoresha impapuro zanditse zatangwaga mu ngo n’ahantu hahurira abantu, uburyo bwamufashije kugeza inyigisho ku bakristu benshi. Yanditse amabaruwa agera ku 30.000, ayifashisha mu kwamamaza ukwemera mu bihe byari birimo impinduka zikomeye.

Tariki ya 24 Mutarama 1923, Papa Piyo wa XI yamugize umurinzi w’abanyamakuru. Ku bakora itangazamakuru, abasigira isomo rikomeye ryo gukorera ukuri mu rukundo, mu bworoherane no mu mahoro, bagaharanira kubaka aho gusenya, no guhuza abantu aho kubacamo ibice.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose