Abanyeshuri n’abarezi barasabwa kongera kwisuzuma ku nshingano bafite
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi 2026, muri Diyosezi ya Kabgayi hasojwe icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika mu birori byabereye kuri Sitade ya Muhanga, aho abanyeshuri n’abarezi bashimiwe, basabwa kongera kwisuzuma no gutekereza ku nshingano bafite mu burezi n’uburere.
Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akikijwe n’abapadiri batandukanye b’iyi Diyosezi.
Mu ijambo rye, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko uyu munsi ari uwo gushimira Imana kubera abantu bose bitangira umurimo wo kurera no kwigisha, anasaba abanyeshuri n’abarezi kongera kwisuzuma ku nshingano bafite mu kubaka ejo hazaza heza.
Ati “Turashimira Imana kubera abantu bose bitangira umurimo mwiza wo kurera, kwigisha no gutoza abana bacu inzira nziza. Uyu munsi ni umunsi w’ingenzi cyane, ni igihe cyo guhagarara tukisuzuma tukongera gutekereza ku nshingano twahawe zo kubaka umuntu wuzuye, umuntu ufite ubwenge, ufite umutimanama n’indangagaciro za ngombwa zimufasha mu rugendo rwe rw’ubuzima.”
Yakomeje avuga ko Ijambo ry’Imana rihamagarira buri wese kongera gutekereza ku nshingano yo kubaka umuntu wuzuye, ufite ubumenyi ariko unafite indangagaciro za kimuntu n’iza gikristu.
Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze kandi ko ubumenyi butagerwaho n’ubunebwe cyangwa gushaka inzira zoroshye, ahubwo ko busaba umurava, kwicisha bugufi no kwihangana.
Agaruka ku murimo wo kurera no kurerwa, yagize ati “Si umurimo urangira ako kanya, kurera no kurerwa ni urugendo rusaba kwihangana no guhozaho. Nk’uko umuhinzi ategura ubutaka bwe mbere yo kubiba no gusarura, ni ko n’umurezi afasha umwana gukura mu bwenge, mu mutimanama, mu myitwarire ndetse no mu kwemera, umwana na we akabigiramo uruhare.”
Yibukije abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange ko bafite uruhare runini mu kwiyubakira ejo hazaza habo.
Ati “Namwe mufite uruhare runini mu kwiyubakira ahazaza hanyu. Ibyo birabasaba umuhate, ikinyabupfura, kubaha, gukunda ukuri no gukora neza ibyo mushinzwe.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yanenze kandi bamwe mu banyeshuri bashaka gutsinda badashyizeho umuhate wo kwiga, bamwe bakagerageza gukopera cyangwa gushaka amanota batize.
Ati “Muri iki gihe hari bagenzi banyu bashaka gutsinda vuba, bashaka amanota batize, bamwe bagashaka gukopera, hari abifuza ubukire batanyuze mu nzira y’umurimo n’umuhate.”
Yakomeje abibutsa ko nta ntsinzi ibaho hatabayeho gukora cyane no kwihangana.
Ati “Koko burya imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho kandi usarura ibimusumba agomba kwihanganira ibimutokoza. Muharanire gukunda ishuri, mukorere ku gihe, mukunde kwiga no kwihugura, mukunde gusoma, gusesengura kandi mukore ubushakashatsi. Mukunde kandi mwubahe ababarera, by’umwihariko mwirinde ibibarangaza kandi muharanire kwirinda ibyabaca intege byose.”
Yongeyeho ati “Mwirinde uburiganya, mwirinde ubunebwe, mwirinde ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi. Mube intangarugero mu kuri, mu murava no mu kwemera.”
Ibirori byo gusoza icyumweru cy’uburezi byizihijwe mu nsanganyamatsiko yuyu mwaka iragira iti “Ndera Neza, Nkure neza, Nkore neza.’’
Mu gihe insanganyamatsiko ihoraho igira iti ‘’Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere buhamye, Umwana ushoboye kandi ushobotse.’’
Ni mu birori Byanitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buhagarariwe na Madamu Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere.
Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi butangaza ko utabariyemo Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, Diyosezi ya Kabgayi ifite ibigo by’amashuri 405 arererwamo Abanyeshuri barenga ibihumbi Magana abiri bakarerwa n’abarimu basaga ibihumbi 6,253 hatabariwemo aba Kaminuza Gatolika ya Kabgayi.
Muri aya mashuri harimo amashuri y’inshuke agera ku 192, amashuri Abanza 104 n’amashuri yisumbuye adacumbikira abana 89 arimo n’acumbikira abanyeshuri agera kuri 14 naho ay’ubumenyi ngiro ni 7.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.