Abapadiri bakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Gikondo basezeweho, abashya bahabwa ikaze
Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2026, abakiristu ba Paruwasi ya Gikondo basezeye ku bapadiri bahakoreraga ubutumwa bimuriwe ahandi, banakira abandi bashya bahawe ubutumwa muri iyi Paruwasi muri uyu mwaka wa 2026–2027.
Abapadiri bari basanzwe bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Gikondo basezeweho ni; Padiri Eugene Niyonzima wari umuyobozi w’Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika mu Rwanda, Kongo n’u Bubiligi, ugiye gukomereza ubutumwa mu gihugu cy’u Bwongereza, Padiri Emmanuel Twagirimana ugiye gukomereza ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Kabuga, Padiri Kasereka Jean de Dieu ugiye gukomereza ubutumwa bwe i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, Padiri Jackson Banzubaze Niyonsenga ugiye gukomereza ubutumwa bwe mu gihugu cy’u Bubiligi, Padiri Faustin Iragena ugiye gukomereza ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Kabuga, Padiri Jean Paul Nyabyenda wayoboraga icapiro rya Pallotti Press, ubu akaba agiye gukomereza ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhango nka Padiri Mukuru ndetse na Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo, wahawe ubutumwa bwo kuyobora Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika mu Rwanda, Kongo n’u Bubiligi.
Abaje gukomereza aho bagenzi babo bari bagejeje ni; Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo, Padiri Dominique Tumaine Ngendahayo wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango, Padiri Isaac Izategeka wari usanzwe ahakorera, Padiri Phillipo Niyibizi wakoreraga ubutumwa mu gihugu cy’u Bufaransa, Padiri Emmanuel Vuganeza, Padiri Alphonse Ndagijimana wayoboraga Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga, uzaba ashinzwe kuyobora urugo rw’abapadiri i Gikondo no guhagararira Centre Saint Vincent Pallotti, Padiri Sylvestre Mbarushimana na Padiri Ayabagabo Gaspard wahawe ubutumwa bwo kuyobora icapiro rya Pallotti Press.
Umukiristu wahagarariye abandi mu izina rya bagenzi be yavuze ko bishimiye kwakira abapadiri bashya muri Paruwasi yabo, banaboneraho gusezera ku bo bari bamaranye igihe, babifuriza ubutumwa bwiza aho batumwe.
Yagize ati “Ubundi iyo abantu batandukanye barababara, ariko twebwe ntabwo tubabaye; ahubwo turishimye, kuko tubona ko i Gikondo hari umugisha.”
Yakomeje ati “Mwatubereye abapadiri beza, mutubera abajyanama beza. Mwitanze ku Cyumweru no mu bindi bihe twabiyambaje, muza kutuba hafi. Nyagasani azabazirikane ku mbaraga mwakoresheje kandi azabibahere umugisha.”
Yavuze kandi ko bishimiye kuba muri Paruwasi yabo harakuwe umugeni ari we Padiri Mukuru wabo, Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo, wahawe ubutumwa bwo kuyobora Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika mu Rwanda, Kongo n’u Bubiligi, amusaba kuzakomeza kuyobora neza abo yaragijwe muri Kongo, mu Rwanda no mu Bubiligi, akabageza ku ntera nziza, bakazasiganuza bibuka ko umukandida yavuye i Gikondo.
Myr Ntahondereye kandi yagaragaje ko icyifuzo cyabo ari uko abaturage b’ibihugu byombi bakomeza kubana mu bumwe, bagasura bene wabo ndetse bagafatanya mu bikorwa bigamije iterambere n’amahoro.
Agaruka ku bapadiri bashya bakiriye, yavuze ko bishimiye kubakira bose, agaragaza ko baje i Gikondo mu bushyo bwiza, mu ntama z’imishishe, muri Paruwasi nziza ariko mu kazi.
Ati “Namwe tubifurije imirimo myiza. Nyagasani azayobore intambwe zanyu; ukuboko kwanyu kweze kandi kweme. Aho muciye hose muzagatifuze imbaga y’i Gikondo.”
Padiri Dominique Tumaine Ngendahayo, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo wahawe ikaze, mu ijambo rye yashimiye abakiristu b’iyi Paruwasi uko babakiriye, anashimira Padiri Provinciale wamuhaye ubu butumwa, amwizeza ko azakora uko ashoboye kugira ngo ibyo asize bizakomeze kubaho.
Ati “Nubwo numero y’inkweto yambaraga ntashobora kuyambara ngo injyemo, mwijeje ko nzakora neza, ibyo yasize bikazakomeza kubaho neza cyane kandi azabyishimira.”
Uwari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gikondo wahawe ubutumwa bwo kuyobora Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika mu Rwanda, Kongo n’u Bubiligi, ari na we wakiriye abapadiri bashya mu ijambo rye n’irya bagenzi be barangije umurimo wabo i Gikondo, yavuze ko bashimira Imana yabatoranyije ikabatuma i Gikondo, none we n’abavandimwe be bakaba bashoje ikivi cy’ubutumwa bwabo bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana muri iyi Paruwasi.
Yashimiye kandi abakiristu ba Paruwasi ya Gikondo ku bwitange n’umurava wabo, avuga ko ari byo bituma abapadiri bahatumwa babasha gusohoza ubutumwa bwabo neza.
Ati “I Gikondo ni heza. Hari abakiristu beza, bitanga, bakunda Imana kandi bakunda abasaseridoti babo. Nta mupadiri utakwishimira kuba hano i Gikondo, kuko ubwitange bw’abakiristu, umurava, ishyaka, gushyira hamwe n’ubuvandimwe bibaranga bituma abapadiri baje i Gikondo barushaho gusoza neza ubutumwa bwabo.”
Padiri Jean Pierre Nsabimana kandi yaboneyeho gusaba abakiristu kubyaza umusaruro abapadiri bashya bagiye gukomezanya, bakajya babagana bahabwa Penetensiya, Misa, inyigisho n’ibindi, kugira ngo bakomeze kuba abakiristu beza, bashobotse kandi bashoboye.
Muri iki gikorwa cyo gusezera ku bapadiri bakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Gikondo no kwakira abashya, abakiristu bageneye impano abapadiri bose babanye, zirimo n’inka yagabiwe uwahoze ari Padiri Mukuru. Banatanga impano ku bapadiri bashya nk’ikimenyetso cy’ikaze n’uko bishimiye kubakira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.