Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abapadiri bashya n’ababyeyi babo bishimiye umunsi w’amateka w’itangwa ry’Ubupadiri

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026, muri Paruwasi Sainte Famille habereye umuhango w’itangwa ry’Ubupadiri n’Ubudiyakoni, wayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, witabiriwe n’imbaga nyamwinshi bari baje gushyigikira abana babo, inshuti n’abavandimwe.

Abapadiri bashya n’ababyeyi babo bishimiye umunsi w’amateka w’itangwa ry’Ubupadiri
Abapadiri bashya n’ababyeyi babo bishimiye umunsi w’amateka w’itangwa ry’Ubupadiri

Mu kiganiro cyihariye bamwe mu bapadiri bashya ndetse na bamwe mu babyeyi babo bagiranye na Kinyamateka, bagaragaje ko uyu munsi wari uw’ibyishimo bidasanzwe, bawufata nk’umunsi w’amateka utazigera wibagirana mu buzima bwabo no mu miryango yabo.

Padiri Pascal Mugambira wo mu Muryango w’Abapaloti yavuze ko ibyishimo byo guhabwa Ubupadiri bigoye kubisobanura mu magambo, kuko ari inzozi ziba zaratangiriye kera mu bwana kandi zigasaba urugendo rurerure rwo kuzigeraho.

Ati "Ni ikintu twari twarifuje. Mu gutangira urugendo dutangira turi benshi, ariko kubigeraho ugasanga tugenda tuba bake, ni ikibazo rero umuntu yahoraga yibaza ngo ese uwo munsi uzagera? Urumva rero kubona amagambo abisobanura mu buryo bworoshye biragoye; gusa ni ibyishimo kandi no gushimira Imana ku rwego rukomeye cyane ku bw’ingabire idasanzwe yaduhaye."

Yakomeje avuga ko uru rugendo arumazemo imyaka isaga 12, aboneraho gushimira abarezi batandukanye bagiye bamuherekeza, bamufasha gukura mu muhamagaro kugeza ageze ku busaserdoti.

Padiri Aimable Azabaho, ukomoka muri Paruwasi ya Gishaka, yashimangiye ko bagize ibyishimo byinshi kuri uyu munsi udasanzwe kuko mu rugendo bagiye bahura n’imbogamizi ariko bakaba barabshije kuzitsinda.

Ati "Hari ukuba imbaga y’abakristu yaje kugushyigikira, abapadiri n’abandi, bitera amarangamutima ku buryo ari urira yanarira. Umuhamagaro utangira cyera mu bwana, gahoro gahoro ukagenda uhura n’ibigeragezo, ariko kuko Imana ibishaka bikarangira ubitsinze."

Agaruka ku butumwa bagiye gutangira, yavuze ko intego yabo ari ukwigisha Ivanjiri no gufasha abantu kurushaho kumenya no gukurikira Kristu.

Ati "Abakristu barahari, ariko kumumenya ni uguhora duhinduka. Icyo nasaba abo nsanze, nubwo ntaramenya aho nzakorera ubutumwa, ni uko twafatanya urwo rugendo."

Padiri Elie Hakizimana wo mu Muryango w’Abapaloti na we yagaragaje ko uwatorewe Ubusaserdoti ahamagarirwa gukorera Umuryango w’Imana, gutanga amasakaramentu no gufatanya na Kristu mu murimo wo gukiza isi, ari na byo biyemeje gukora.

Ku ruhande rw’ababyeyi, Nkekabahizi Evariste, se wa Padiri Elie Hakizimana, na Gahongayire Donathille, umubyeyi wa Padiri Pascal Mugambira, bagaragaje ko batewe ishema n’abana babo bageze ku nzozi zo kuba abapadiri.

Nkekabahizi Evariste yavuze ko kubona umuhungu we ahabwa Ubupadiri byamubereye igisubizo cy’icyifuzo na we yigeze kugira mu buto bwe, ariko ntikigerweho.

Ati "Nigeze kuba umuhereza, nyuma nza kwifuza kuba Padiri, ariko ntibyakunda. Ubu ndishimye ko umwana wanjye ibyo nifuje simbibone we abigezeho. Ni ibyishimo bikomeye; ubu ndagenda mbwira n’abatabibonye ko byari ibyishimo."

Ku ruhande rwa Gahongayire Donathille, utuye mu Karere ka Bugesera akaba ari Mama wa Padiri Pascal Mugambira, yavuze ko anejejwe no kubona umuhungu we asoje neza urugendo rw’umuhamagaro yari yaratangiye, amusabira gukomeza kuba umukozi w’Imana urangwa n’ubwitange kandi ugira uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi.

Yongeyeho ko yatangiye gushyigikira umuhungu we kuva akimubwira ko yifuza kuzaba umupadiri, anashimira abantu bose bagize uruhare mu burere n’inyigisho byamugejeje ku busaserdoti, ndetse n’abahawe Ubupadiri hamwe na we.

Abapadiri bashya baganiriye na Kinyamateka bahurije ku gushimira ababyeyi babo babibarutse bakabatoza indangagaciro za gikiristu, bakabashyigikira mu rugendo rw’umuhamagaro.

Bashimiye kandi abarimu n’abarezi babo babaherekeje kuva mu mashuri abanza kugeza mu maseminari, Kiliziya Gatolika yabagiriye icyizere ikabaha Isakaramentu ry’Ubusaserdoti, ndetse na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda wabahaye Ubupadiri, akabohereza mu murimo wo kwamamaza Inkuru Nziza no gukorera Umuryango w’Imana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose