Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abapadiri b'i Kinshasa basabye iperereza ku bitero byibasira za Kiliziya n’abihayimana

Abapadiri ba Arkidiyosezi Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaje impungenge zikomeye batewe n’umutekano muke ukomeje kwibasira inzego n’ibikorwa bya Kiliziya, bavuga ko ibitero bikorwa ku maparuwasi no ku bindi bigo bya Kiliziya bigenda bifata isura y’ibikorwa by’imitwe y’abagizi ba nabi yateguwe.

Abapadiri b'i Kinshasa basabye iperereza ku bitero byibasira za Kiliziya n’abihayimana
Abapadiri b'i Kinshasa basabye iperereza ku bitero byibasira za Kiliziya n’abihayimana

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’Inama y’Abapadiri (Presbyteral Council), aba bapadiri bagaragaje ko bahangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’ibitero byibasira abapadiri, abihayimana, abaseminari ndetse n’ibikorwaremezo bya Kiliziya mu Mujyi wa Kinshasa.

Bagize bati “Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byahoze bifatwa nk’ibikorwa by’abajura ku giti cyabo, ubu biragenda bifata isura y’ibikorwa by’imitwe y’abagizi ba nabi yibasira ku buryo bwihariye amaparuwasi n’izindi nzego za Kiliziya.”

Abapadiri ba Kinshasa bagaragaje kandi impungenge batewe n’icyo bise kudahana abakoze ibyo byaha no kudaha uburemere bukwiye ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kwibasira Kiliziya.

Aba bapadiri banenze bikomeye ibyo bise “umuvuduko w’urugomo ugenda urushaho kwiyongera”, bagaragaza ko hari ibitero byinshi byabaye mu minsi ishize byateye ubwoba abakristu n’abakozi ba Kiliziya.

Mu byo bagarutseho harimo iyicwa ry’umuzamu wa Paruwasi ya Mutagatifu Fransisko wa Sales, ibitero byagabwe ku bakozi ba Kiliziya muri Paruwasi ya Mutagatifu Agnesi i Ndjili ndetse no muri Paruwasi ya Mutagatifu Théophile i Kimbanseke, aho umusaseridoti wari wungirije Padiri Mukuru yakomeretse bikomeye nyuma yo kugabwaho igitero nijoro.

Aba bapadiri bavuze kandi ko bamwe mu bagaba ibyo bitero bakoresha imyambaro isa n’iy’inzego z’umutekano z’igihugu, ibintu bavuga ko biteye impungenge zikomeye kandi bidakwiye kwihanganirwa.Bagize bati “Twamaganye twivuye inyuma ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bihonyora agaciro ka muntu n’ubwisanzure bwo gusenga.”

Banagaragaje ko hari ibikorwa byinshi byo kwangiza no gusahura ahantu hatagatifu, birimo amasakristiya, ububiko bw’inyandiko za Kiliziya, ibikoresho by’iyogezabutumwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bikorwa by’iyobokamana.

Nk’uko babivuga, ibyo bikorwa birimo guhungabanya imikorere y’inzego za Kiliziya zikomeje kugira uruhare rukomeye mu burezi, ubuvuzi, ubwiyunge no kubaka imibereho myiza n’ubumwe bw’abaturage.

Basabye abayobozi ba Leta, abo mu nzego z’ubutegetsi n’iz’umutekano gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kurinda abaturage n’ibyabo, banasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi riboneye kugira ngo hamenyekane abakoze ibi byaha n’ababiri inyuma.

Bagize bati“Turasaba ko hakorwa iperereza rikomeye kandi riboneye kugira ngo hafatwe kandi hashyikirizwe ubutabera abakora ibi byaha ndetse n’ababitegura.”

Banahamagariye inzego z’umutekano gukorana bya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo amaparuwasi n’ibindi bigo bya Kiliziya bikomeze kurindwa no guhabwa umutekano usesuye.

nk'uko tubikesha ikinyamkuru ACI Africa, mu gusoza ubutumwa bwabo, aba bapadiri basabye abakristu gukomeza kuba maso no gukomeza ubumwe, bagaragaza ko bifatanyije n’abahuye n’ingaruka z’ibi bitero, banashimangira ko Kiliziya izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu bikorwa byo kubaka amahoro n’ubwiyunge.

iki kinyamakuru cyanditse ko aba bapadiri ba Arkidiyosezi ya Kinshasa Basoje basabira Arkidiyosezi ya Kinshasa n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uburinzi bw’Imana, bayisaba guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa by’urugomo no gufasha abayobozi b’igihugu kuyobora abaturage mu nzira y’ubutabera, ituze n’ubwiyunge.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose