Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abarinzi 28 b’Abasuwisi barahiriye kurinda Papa Leo XIV

Papa Leo XIV yayoboye umuhango wo kurahiza abasore 28 binjiye mu barinzi b’Abasuwisi barinda Papa, abashimira umurimo ukomeye bakora.

Abarinzi 28 b’Abasuwisi barahiriye kurinda Papa Leo XIV
Abarinzi 28 b’Abasuwisi barahiriye kurinda Papa Leo XIV

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026 mu cyumba cya Pawulo VI i Vatikani, abasore 28 bashya binjiye mu mutwe w’abarinzi b’Abasuwisi barinda Papa barahiriye kuba indahemuka mu nshingano zabo.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abayobozi ba Kiliziya n’abo muri politiki batandukanye, harimo n’intumwa zaturutse muri Canton ya Thurgau yo mu Busuwisi, ndetse n’imiryango y’abo basore barahiriye uwo murimo.

Papa Leo XIV mu ijambo rye yavuze ko indahiro abo basore bakoze igaragaza ubudahemuka bushingiye ku ishyaka ry’urubyiruko, kwemera Imana no gukunda Kiliziya.

Umugaba w’uyu mutwe w’abarinzi b’Abasuwisi barinda Papa, Christoph Graf, yashimye kuba Papa Leo XIV yitabiriye uyu muhango, avuga ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti no kubaba hafi.

Yagarutse kandi ku gisobanuro cyo gukorera abandi, agaragaza ko muri iki gihe hari ababona uwo murimo nk’ikintu kidafite agaciro cyangwa nk’imbogamizi ituma umuntu atagera ku byifuzo bye.

Yavuze ko hari n’abatekereza ko gukorera abandi ari ukwicisha bugufi birenze urugero cyangwa kwitesha agaciro.

Agaragaza ko gufasha abandi ari kimwe mu bigize ishingiro ry’ubuzima bwa muntu. Ati “Ni ukoresha impano zawe ugirira abandi akamaro ni bwo wuzuza neza inshingano zawe nk’umuntu.”

Yongeyeho ko gukorera abandi atari inzitizi, ahubwo ari uburyo bwo gukura no kwiyubaka.

Graf yavuze ko Yezu Kristu ari we rugero nyakuri rw’umuntu ukorera abandi, kuko ataje gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi. Avuga ko urugero rwa Kristu rufasha umuntu kwirinda ubwibone no gukoresha nabi ububasha afite.

Ku barinzi b’Abasuwisi, yavuze ko inshingano yabo ari ugushyigikira no kurinda Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ku bushobozi bwabo bwose, kugira ngo ashobore gusohoza neza ubutumwa bwe nk’umusimbura wa Mutagatifu Petero.

Mu gusoza ijambo rye, Umugaba w’abarinzi yashimiye abo basore ku bushake bagaragaje bwo kwemera uwo murimo.

Yavuze ko yizeye ko igihe bazamara muri uwo mutwe kizabafasha gukura mu bumuntu no kurushaho gusobanukirwa umuhamagaro wabo.

Yibukije kandi ko indahiro bakoze atari umuhango gusa, ahubwo ari isezerano ryo kwitangira ineza y’abaturage no gukorera abandi mu bikorwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose