Abasaga 3,024 basoje Ihuriro ry’Urubyiruko, basabwa kudaterwa isoni no kuba abakirisitu
Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, muri Diyosezi Gatolika ya Byumba hasojwe Ihuriro ry’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, ryari rimaze iminsi isaga ine rihuza urubyiruko rwaturutse muri Diyosezi icyenda z’u Rwanda ndetse no mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Tanzania, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ubutaliyani.
Abasaga 3,024 ni bo bitabiriye iri huriro, ryasojwe mu Gitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Mu nyigisho yatanze mu gusoza iri huriro, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wanakiriye iri huriro, yavuze ko mu minsi yose ryamaze urubyiruko rwagize ibiganiro bitandukanye byarufashije kurushaho gusobanukirwa ukwemera kwarwo, abo ari bo ndetse na Kiliziya.
Yagize ati “Kuva ku wa Gatatu kugeza mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru twagiye tugira ibiganiro bitandukanye nk’urubyiruko bidufasha guhugukirwa n’ukwemera kwacu, guhugukirwa abo turi bo, guhugukirwa no kumenya Kiliziya yacu kugira ngo tubashe koko kuba abahamya b’abo turi bo muri ino si yacu ya none.”
Musenyeri Papias yanagarutse ku nsanganyamatsiko y’iri huriro igira iti “Muri abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.”
Yasobanuye ko kuba umuhamya bisaba kuba uzi kandi wemera icyo uhamya, cyane cyane ku mukirisitu ugomba kumenya neza abo ari bo n’ukwemera kwe.
Yavuze ko Nyirubutange Papa yabahaye iyi nsanganyamatsiko abararikira nk’urubyiruko kugira ngo muri iyi si ya none irimo guhindagurika kandi irimo ibigeragezo byinshi, cyane cyane bibangamira urubyiruko, bibutswe ko bahamagarirwa kuba abahamya b’ukwemera kwabo no kumenya abo ari bo nk’abakirisitu.
Yifashishije indirimbo “Ndi umukirisitu”, abantu benshi bakunze kuvuga ko ari iya Karahanyuze, Musenyeri Papias yagarutse ku isano iri hagati y’ubutumwa bw’iyo ndirimbo n’ubuzima bw’urubyiruko muri iki gihe, avuga ko hari abakirisitu bagira isoni zo kugaragaza ukwemera kwabo, abasaba kudaterwa isoni no kuba abakiristu.
Ati “Muri kino gihe hari benshi kubera ibihe turimo bitandukanye bagira isoni zo kuba abakiristu bakagira isoni zo kugaragaza abo baribo.”
Musenyeri Papias yasoje ashimira urubyiruko rwaturutse muri Diyosezi icyenda z’u Rwanda ndetse n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye byo hanze y’u Rwanda, rwitabiriye iri huriro rusaga ibihumbi bitatu.
Yarushishikarije gutaha rukomeza kwihatira kuba abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro, ndetse rukamenya gushaka ibisubizo nyabyo bikwiye ku bibazo ruhura na byo.
Igikorwa cyo gusoza iri huriro cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Abepiskopi ba Diyosezi Gatolika zitandukanye mu Rwanda, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, abayobozi mu nzego za Leta barangajwe imbere na Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, ndetse n’abapadiri bashinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko muri Diyosezi na Paruwasi zitandukanye bari baje guherekeza urubyiruko.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.