Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abashaka abagore cyangwa abagabo benshi bakwiye kwakirwa bate muri Kiliziya? Icyo raporo nshya y’Abepiskopi ba Afurika ibivugaho

Abepiskopi Gatolika muri Afurika basohoye raporo ya nyuma igaragaza uko babona ikibazo cy’ubushyingiranwe bw’abarenga umwe (polygamie) n’ingorane kibateza mu butumwa bw’iyogezabutumwa. Iyi raporo y’impapuro 25 yakozwe hashingiwe ku nshingano bahawe n’Inteko Rusange ya XVI ya Sinodi y’Abepiskopi (Synod on Synodality).

Abashaka abagore cyangwa abagabo benshi bakwiye kwakirwa bate muri Kiliziya? Icyo raporo nshya y’Abepiskopi ba Afurika ibivugaho
Abashaka abagore cyangwa abagabo benshi bakwiye kwakirwa bate muri Kiliziya? Icyo raporo nshya y’Abepiskopi ba Afurika ibivugaho

Iyo nshingano yari iyo gufasha Ihuriro ry’ Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) gukora ubushishozi bwimbitse mu rwego rwa tewolojiya n’urwa gishumba kuri iki kibazo cy’ubushyingiranwe bw’abarenga umwe.

Raporo yateguwe na Komisiyo y'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afrika na Madagaskari igizwe n’abahanga muri tewolojiya n’izindi nzobere mu by’iyobokamana. Igaragaza isesengura ryimbitse rishingiye ku buryo bwiswe “kumva inshuro enye”: kumva umuco nyafurika, Ijambo ry’Imana, inyigisho za Kiliziya ku isakaramentu ry’ugushyingirwa, ndetse n’imikorere isanzwe iriho mu maparuwasi no mu madiosezi.

Raporo itangira isobanura ko umuryango nyafurika ushingiye ku isezerano rihuza abantu, abakurambere n’Imana. Muri uwo muco, umwana ni umutungo ukomeye cyane kuko atuma umuryango ukomeza kubaho kandi agakomereza izina ryawo.

Ni muri urwo rwego ubushyingiranwe bw’abarenga umwe bwagiye buboneka nk’uburyo bwo kongera urubyaro no gushimangira ubufatanye n’imibanire hagati y’imiryango. Kenshi bwakoreshwaga mu nyungu z’ubukungu, ubufatanye n’inyungu za politiki.

Abanditsi b’iyi raporo bagaragaza ko nubwo ijambo “gushyngiranwa n'abarenze umwe” rishobora no kuvuga umugore ufite abagabo benshi, mu by’ukuri muri Afurika hakunze kuboneka cyane umugabo ufite abagore benshi.

Raporo igaragaza ko no muri Bibiliya habonetse uburyo butandukanye bw’ugushyingiranwa, harimo n’ubw’abarenga umwe. Ariko buhoro buhoro, Bibiliya igenda igaragaza ko icyifuzo cy’Imana ari ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe.

Abanditsi b’iyi raporo bavuga ko ibi ari igice cy’“inyigisho y’Imana igenda ihishurwa buhoro buhoro”, aho Imana yihanganira ibitagenda neza mu mateka, ariko igahishura buhoro buhoro icyiza cyuzuye.

Bashimangira ko Yezu Kristu yigishije ko isakaramentu ry’ugushyingirwa ari ubumwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe, bushingiye ku rukundo rwihariye kandi rudasaranganywa.

Banagaragaza ko impamvu akenshi zituma habaho gushaka abagore benshi cyangwa abagabo benshi, nko kutabyara, zitagomba gufatwa nk’impamvu yumvikana mu nyigisho za gikristu. Bibiliya yigisha ko uburumbuke nyabwo burenze kubyara, bukagaragarira mu kubaho neza no gukurikiza Imana.

Raporo igaragaza ko mu nyigisho za Kiliziya, urushako ari ukwiyegurira undi wese mu buryo bwuzuye. Bityo, kwibaza niba umuntu ashobora kwitanga byuzuye ku bantu benshi icyarimwe ari ikibazo gikomeye.

Hanibazwa ku ngaruka z’amarangamutima n’imibanire: ese urukundo rudasaranganywa rushobora kubaho mu mibanire isangiwe n’abantu benshi?

Intumwa Pawulo na we yagereranyije urushako n’urukundo rwa Kristu na Kiliziya, rukaba urukundo rwihariye kandi rudasangiwe.

Kiliziya muri Afurika imaze igihe ihura n’imbogamizi zituruka ku bashaka guhabwa Batisimu bakiri mu bushyingiranwe bw’abarenga umwe.

Mu bihe bya mbere, abamisiyoneri basabaga ko umuntu ava muri ubwo bushyingiranwe kugira ngo abone kubatizwa.

Ubu ariko, hari uburyo butandukanye bwa gishumba bukoreshwa: aho basaba umugabo guhitamo umugore umwe, ariko agakomeza kwita ku bandi n’abana babo, hari aho hashyirwaho “ubumenyerezabutumwa buhoraho” ku bakiri muri ubwo buzima, bagakomeza kwigishwa ariko batarahabwa amasakaramentu, hari n’aho umugore wa mbere ashobora kubatizwa, cyane cyane iyo yashyingiwe mu buryo bw’abarenga umwe atabyishakiye.

Komisiyo ya SECAM ishimangira ko guha Batisimu umuntu ugambiriye gukomeza kubaho mu bushyingiranwa bw’abarenga umwe bishobora gutesha agaciro isakaramentu rya Batisimu.

Bityo, basaba ko ubusanzwe Batisimu ihabwa umuntu wamaze kwemera no kwiyemeza kubaho mu rushako rw’umugabo umwe n’umugore umwe.

Nubwo bimeze bityo, iyi raporo ishimangira ko Kiliziya igomba gukoresha uburyo bwo kwegera abantu, kubumva no kubaherekeza aho kubaca.Ibi bisobanuye ko imiryango ibayeho mu bushyingiranwe bw’abarenga umwe igomba gufashwa buhoro buhoro gusobanukirwa inyigisho za gikristu, itirukanwe.

Abagize iyo miryango bamwe bashobora kwakira amasakaramentu, abandi bagakomeza urugendo rw’ukwemera mu cyizere cyo kuzagera ku kwinjira byuzuye mu buzima bwa Kiliziya.

Mu gusoza, Abepiskopi bagaragaza ko iki kibazo kiri mu murongo mugari wo guhuza Ivanjili n’umuco nyafurika (inculturation).Inshingano ya Kiliziya muri Afurika ikaba ukwamamaza Ivanjili mu buryo bwubahiriza umuco, ariko itirengagije ukuri kw’inyigisho za gikristu ku rushako.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose