Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abaturage ba Castel Gandolfo bishimiye kwakira Papa Leo XIV mu mpeshyi

Abaturage bo mu mujyi wa Castel Gandolfo mu Butaliyani bavuga ko bishimiye kongera kwakira Papa Leo XIV mu biruhuko by'impeshyi, bavuga ko kugaruka kwe kwazuye umuco wari umaze imyaka ugabanyutse wo kubona Umushumba wa Kiliziya Gatolika aruhukira muri uyu mujyi uzwi cyane mu mateka y'Abapapa.

Abaturage ba Castel Gandolfo bishimiye kwakira Papa Leo XIV mu mpeshyi
Abaturage ba Castel Gandolfo bishimiye kwakira Papa Leo XIV mu mpeshyi

Mu kiganiro yagiranye na Vatican News, Padiri Tadeusz Rozmus, uyobora Paruwasi ya Mutagatifu Tomasi wa Villanova, yavuze ko abaturage bose bafite ibyishimo byinshi kandi bifuza ko Papa Leo XIV yabona amahoro n'ikiruhuko nyakuri muri iyi minsi azamara i Castel Gandolfo.

Yagize ati "Twizeye ko Papa azamererwa neza hano muri Castel Gandolfo, akaruhuka kandi akagera ku ntego yaje agamije, ari yo gusenga, kuruhuka, gusoma no gukora siporo."

Padiri Rozmus yavuze ko Papa Leo XIV yagaragaje neza ko uru rugendo rutagamije ibikorwa byinshi by'akazi, ahubwo ko ari igihe cyo kwisuganya, gusenga no kongera imbaraga mbere yo gukomeza ubutumwa bwe bwo kuyobora Kiliziya.

Yakomeje agira ati "Papa yavuze mu buryo bweruye ko yaje hano gusenga, kuruhuka, gusoma no gukora siporo. Nta kindi tumwitezeho uretse ko yumva ari iwe kandi akamarana amahoro iki gihe nk'uko abyifuza."

Uyu mushumba wa Paruwasi ya Mutagatifu Tomasi wa Villanova yavuze kandi ko yatunguwe n'uko Papa Leo XIV, akimara kugera i Castel Gandolfo, yafashe umwanya wo gusuhuza by'umwihariko umushumba wa paruwasi ndetse n'abakirisitu bayo.

Yagize ati "Byarantunguye cyane. Nabibonye nk'ikimenyetso cyerekana agaciro ka Paruwasi yacu. Byari igikorwa cyiza cyane Papa yakoreye umuryango wacu wose."

Padiri Rozmus yavuze ko mu mwaka ushize yagize amahirwe yo guhura na Papa Leo XIV inshuro nyinshi, igihe yajyaga aza i Villa Barberini. Yibuka ko buri gihe yasohokaga yahagararaga agasuhuza abakirisitu n'abaje kumureba, ibintu byatumaga abantu bumva bamwegereye.

Yanasubije amaso inyuma ku Misa ya mbere Papa Leo XIV yizihije muri Paruwasi ya Mutagatifu Tomasi wa Villanova, avuga ko ari kimwe mu bihe bitazibagirana mu buzima bwe bwa gipadiri.

Padiri Rozmus yavuze kandi ko abaturage ba Castel Gandolfo bagifitiye urukundo rudasanzwe Mutagatifu Yohani Pawulo II, wakundaga kumara ibiruhuko muri uwo mujyi. Yavuze ko kugaruka kwa Papa Leo XIV kwazuye byinshi mu byibutswe by'abaturage.

Yagize ati "Ku Cyumweru nabonye abantu bafite amarira mu maso bibuka uko bakuranye babona Abapapa baza hano. Benshi bavuga bati Yari Papa wacu. Kugaruka kwa Papa Leo XIV byagaruye ayo mateka meza kandi bituma abantu bongera kumva ko uwo muco ukomeje."

Mu gihe Papa Leo XIV ari kumara iminsi y'ikiruhuko i Castel Gandolfo, abakirisitu n'abaturage bavuga ko bategerezanyije amatsiko ibihe bazahuriramo na we, cyane cyane mu isengesho rya Malayika wa Nyagasani (Angelus) no mu bindi bikorwa ashobora kuzitabira.

Uru ruzinduko rufite kandi igisobanuro cyihariye kuko mu mwaka wa 2026 Kiliziya Gatolika yizihiza imyaka 400 ishize Abapapa batangiye kumara ibiruhuko by'impeshyi i Castel Gandolfo, umuco watangijwe na Papa Urban VIII mu mwaka wa 1626.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose