Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepisikopi Gatolika muri Ghana bamaganye ubwambure bwagaragaye mu iserukiramuco bavuga ko ari igisebo

Abepisikopi Gatolika muri Ghana {Ghana Catholic Bishops' Conference} bamaganye byimazeyo ubwambure bwagaragaye mu ruhame mu iserukiramuco rya Karnival Kingdom ryabaye kuva ku wa 22 kugeza ku wa 28 Mata i Accra, bavuga ko ari igisebo cyatesheje agaciro igihugu.

Abepisikopi Gatolika muri Ghana bamaganye ubwambure bwagaragaye mu iserukiramuco bavuga ko ari igisebo
Abepisikopi Gatolika muri Ghana bamaganye ubwambure bwagaragaye mu iserukiramuco bavuga ko ari igisebo

Mu itangazo bashyize ahagaragara kuwa 4 Gicurasi 2026, aba bepiskopi bagize bati “Ibi bikorwa byari igisebo, byatesheje agaciro indangagaciro zacu nk’igihugu kandi binyuranyije n’amategeko yacu.”

Bakomeje bavuga ko batemera na gato ibyo bikorwa, bagira bati “Twebwe abashumba b’Igihugu cyacu, turamagana byimazeyo ubwambure bukorerwa mu ruhame kandi turasaba ko hakorwa iperereza ryihuse ku ruhare rw’inzego za Leta ndetse no ku kwinjiza imico y’amahanga itajyanye n’iyacu.”

Aba bepiskopi bagaragaje impungenge ku kuba abitabiriye iri serukiramuco barahawe umutekano n’abapolisi, bavuga ko bitera kwibaza ku mikorere y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.

Gusa bashimiye umwe mu badepite bo muri Ghana, John Ntim Fordjour, ku kuba yarasabye ko ibi bibazo bikorwaho iperereza.

Iri serukiramuco rizwi nka Karnival Kingdom risanzwe riba buri mwaka i Accra, rikamara iminsi itanu cyangwa itandatu, rikaba rigamije guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro. Abaritegura bavuga ko rihuza imico yo mu birwa bya Caraïbes, cyane cyane injyana ya soca n’imico ya karnivali, n’umuco wa Afurika.

Riba ririmo ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo by’umuziki, imyiyereko yo mu mihanda, ibikorwa byo ku mucanga, ibirori byo mu gitondo kare, n’imurikagurisha ry’umuco.

Icyakora iri serukiramuco ryateje impaka muri Ghana, aho bamwe mu baturage n’amadini, barimo n’aba bepiskopi Gatolika, bagaragaje impungenge ku bwambure n’imyitwarire itajyanye n’umuco n’amategeko by’igihugu.

Mu itangazo ryabo, aba bepiskopi bagaragaje ko ibyo bikorwa binyuranyije n’umuco w’abemera bo muri Ghana, bavuga ko hari uguhangana hagati y’imico iva hanze n’amategeko asanzwe yubahirizwa muri icyo gihugu.

Bagize bati “Iserukiramuco ryinjijwe riturutse hanze ntirishobora gusaba kudakurikiza amategeko ya Ghana, kandi guhanahana umuco bigomba kubaha amategeko n’indangagaciro by’igihugu kibyakiriye.”

Banagaragaje impungenge ku micungire y’iri serukiramuco, bibaza uko ryahawe uburenganzira ndetse n’impamvu abapolisi bahawe inshingano zo kurinda ibikorwa bivugwa ko binyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wabo, Musenyeri Matthew Kwasi Gyamfi, aba bepiskopi bagize bati “Duhangayikishijwe cyane n’uko inzego za Leta zishinzwe kurinda ituze zishobora kuba zarashyigikiye aho gukumira ibi bikorwa.”

Banongeyeho bati “Turahamagarira impande zose kwemera ko iperereza rikorwa mu bwisanzure, ridashyizwaho igitutu cya politiki.”

Aba bepiskopi basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ridafite aho ribogamiye rigatangarizwa rubanda, gusubiramo uburyo bwo gutanga impushya z’ibikorwa nk’ibi hashyirwaho amabwiriza asobanutse ajyanye n’imyitwarire iboneye, gusuzuma impamvu abapolisi batanze umutekano muri ibyo bikorwa, ndetse no gutangiza ibiganiro ku rwego rw’igihugu ku mipaka y’imyidagaduro n’umuco mu ruhame.

Baboneyeho kuburira inzego zibishinzwe, babibutsa ko gutanga umutekano ku bikorwa binyuranyije n’amategeko ari ikosa rikomeye mu nshingano z’abayobozi, bashimangira ko ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko rikenewe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose