Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Abepiskopi ba Kenya batangije Igisibo bahamagarira kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera, amahoro n’ubumwe

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026, Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Kenya, Kenya Conference of Catholic Bishops (KCCB), ryatangije ku mugaragaro gahunda y’Igisibo cy’uyu mwaka mu nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka Kenya irangwa n’ubutabera, amahoro n’ubumwe mu Kurengera agaciro ka muntu.”

Abepiskopi ba Kenya batangije Igisibo bahamagarira kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera, amahoro n’ubumwe
Abepiskopi ba Kenya batangije Igisibo bahamagarira kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera, amahoro n’ubumwe

Uyu muhango wabereye ku Ngoro Ntagatifu ya Immaculate Conception muri Diyosezi ya Lodwar, aho ubutumwa bwatanzwe na Perezida wa KCCB akaba na Arikiyepiskopi wa Kisumu, Maurice Muhatia Makumba.

Mu butumwa bwe, Arikiyepiskopi Muhatia yashimangiye ko kubaka Kenya nziza bitangirira ku kwemera ko buri muntu afite agaciro kavukanwa nako, kadashobora kuvutswa cyangwa kugibwaho impaka.

Yagaragaje ko igihugu kidashobora kwishimira iterambere mu gihe hari abaturage benshi bakomeje kubaho mu bukene, ubushomeri n’ubusumbane, cyangwa badafite amahirwe angana n’abandi.

Yavuze ko ubutabera nyabwo busaba kurenganura abarengana, gufasha abatishoboye no gutuma amahirwe agera kuri bose, aho guteza imbere inyungu z’abantu bake.

Mu gihe Kenya igenda yegera amatora rusange ya 2027, Abepiskopi baboneyeho gusaba abanyapolitiki n’abaturage kwirinda imvugo n’ibikorwa bishobora guteza amacakubiri.

Bagaragaje ko politiki igomba kuba inzira yo gukorera abaturage no kubaka igihugu, atari uburyo bwo gushaka inyungu bwite cyangwa gukurura amacakubiri ashingiye ku moko n’ibitekerezo bya politiki.

Abepiskopi baburiye ko politiki irangwa n’ivangura, imvugo zibasira abandi cyangwa ihohoterwa ishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu.

Abepiskopi basobanuye ko Igisibo atari igihe cy’amasengesho gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwisuzuma no kuvugurura imikorere n’imyumvire, haba ku rwego rw’umuntu ku giti cye no ku rwego rw’igihugu.

Banasabye abayobozi kurangwa n’imiyoborere iboneye, kurwanya ruswa no gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’abaturage.

Mu butumwa bwabo, Abepiskopi bashishikarije urubyiruko kugira uruhare mu kubaka igihugu, kwitabira ibiganiro byubaka no kwiyandikisha ku rutonde rw’abatora.

Bashimangiye ko amatora azira amakemwa, ateguwe neza kandi abaye mu mahoro, ari inkingi y’iterambere rirambye.

Mu gutangiza Igisibo, bashyizeho umurongo uhamagarira buri wese, abayobozi n’abaturage gushyira imbere ubutabera, kubungabunga ubumwe no gukorera inyungu z’igihugu cyose, hagamijwe kubaka Kenya irangwa n’amahoro arambye n’ubumwe busesuye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose