Abepiskopi ba Tayilande basabye abakirisitu kuba imbaraga z’indangagaciro mu matora ateganyijwe muri Gashyantare
Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Tayilande (Catholic Bishops’ Conference of Thailand) yasabye abakirisitu bo hirya no hino mu gihugu kugira uruhare rufatika mu matora rusange ateganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026, ibibutsa ko bagomba kwitwara nk’imbaraga z’indangagaciro n’ijwi ry’umutimanama wa sosiyete mu kubungabunga amatora aboneye, ashingiye ku kuri no ku butabera.
Ibi byagarutsweho mu ibaruwa ya gishumba (pastoral letter) yashyizwe ahagaragara ku wa 27 Mutarama 2026, igenewe abakirisitu bose bo mu maparuwasi atandukanye ya Tayilande, yasinywe na Arikiyepiskopi Francis Xavier Vira Arpondratana, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Tayilande
Muri iyo baruwa, Arikiyepiskopi Vira yibukije abakirisitu ko gutora atari uburenganzira bw’itegeko gusa, ahubwo ko ari inshingano ishingiye ku mahame ya Kiliziya n’inyigisho mbonezamubano zayo.
Ati “Kiliziya irahamagarira abakirisitu bose gusobanukirwa ko gutora ari inshingano ndangagaciro igamije inyungu rusange. Si igikorwa cy’itegeko gusa, ahubwo ni inshingano abaturage bagomba gusohoza ku nyungu z’umuryango mugari.”
Yifashishije Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, yasobanuye ko abaturage bahamagarirwa gutanga umusanzu wabo mu nyungu rusange binyuze mu bikorwa bifatika birimo gutanga imisoro, kurengera igihugu no kwitabira ubuzima bwa politiki binyuze mu gutora. Yongeyeho ko kutitabira amatora ku bushake bishobora gufatwa nko kunanirwa inshingano zo kuba umuturage wubahiriza amahame ya sosiyete.
Iyi baruwa ije mu gihe, igihe cyo kwiyamamaza kiri kwiyongera, mu matora azagena imyanya 500 y’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Tayilande, ari na bo bazagira uruhare mu gutoranya Minisitiri w’Intebe mushya.
Abepiskopi bagaragaje ko demokarasi nyayo itagarukira ku gutora gusa, ahubwo ikubiyemo no gukurikirana no kugenzura uko amatora agenda, no guharanira ukuri n’indangagaciro mu byiciro byose by’ikorwa ry’amatora.
Banasabye ko demokarasi idafatwa nk’itegeko n’amabwiriza gusa, kuko nk’uko Arikiyepiskopi Vira yabigarutseho, demokarasi nyayo ishingira ku kwemera indangagaciro shingiro zirimo icyubahiro cya muntu, uburenganzira bwa muntu n’inyungu rusange.
Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Tayilande kandi yasabye abakirisitu gutora abakandida bubaha icyubahiro cya muntu, bashyira inyungu rusange imbere y’inyungu zabo bwite cyangwa iz’imitwe ya politiki, kandi bagaragaza kwitangira abaturage, cyane cyane abakene n’abatishoboye.
Yifashishije Ibyanditswe Bitagatifu, iyi baruwa yibukije amagambo Imana yabwiye Musa amusaba gutoranya abayobozi bashoboye, batinya Imana, b’inyangamugayo kandi badasiganya isobanura ko ubwo buyobozi bugaragaza ubutegetsi bugamije gukorera abandi, atari inyungu bwite.
Aba bepiskopi kandi banavuganye n’abanyapolitiki n’abayobozi b’igihugu batandukanye, babasaba ubunyangamugayo mu nzego zose z’amatora. Bifashishije amagambo ya Yezu agira ati Uwizerwa mu bito ni na we wizerwa mu bikomeye, bagarutse ku ngaruka mbi z’ibikorwa mu bihe by’amatora nko kugura amajwi, babibutsa ko ari imbuto z’icyaha cya ruswa gishobora gusenya igihugu.
Nubwo bemera ko amatora yo muri Tayilande amaze igihe ahura n’imbogamizi zirimo kugura amajwi n’ukwigabanya kwa politiki, Abepiskopi bagaragaje icyizere cy’uko aya matora azaba igihamya cy’urukundo abaturage bafitiye Imana n’abandi bantu.
Basabye kandi abakirisitu gukomeza gusenga, basaba Imana ubwenge n’ubushishozi ku baturage bose, kugira ngo bahitemo abayobozi beza n’amategeko azubaka igihugu, banasabira abazatorwa kuyobora mu kuri, ubutabera n’ubuvandimwe, biganisha Tayilande ku mahoro arambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.