Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi ba Uganda bagiye mu ruzinduko rwihariye i Roma guhura na Papa Leo XIV

Abepiskopi Gatolika bo muri Uganda batangiye urugendo rwihariye i Roma mu Butaliyani, aho bazahurira na Papa Leo XIV mu ruzinduko rwiswe “Ad Limina Apostolorum”, rukorwa n’abepisikopi b’amadiyosezi yose ku isi buri myaka itanu.

Abepiskopi ba Uganda bagiye mu ruzinduko rwihariye i Roma guhura na Papa Leo XIV
Abepiskopi ba Uganda bagiye mu ruzinduko rwihariye i Roma guhura na Papa Leo XIV

Uru rugendo rwatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, rukazamara icyumweru kirenga, rukaba rugamije gushimangira ubumwe hagati ya Kiliziya zo mu bihugu n’iyo ku rwego rw’isi iyobowe na Papa.

Abepiskopi bitabiriye uru ruzinduko bahagarariye Kiliziya yose yo muri Uganda binyuze mu rwego rubahuza rwitwa Uganda Episcopal Conference (UEC).

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Vatikani, Musenyeri Sanctus Lino Wanok, Umushumba wa Diyosezi ya Lira akaba na Visi Perezida w’iri huriro ry’Abepiskopi, yavuze ko uru rugendo ruzababera umwanya wo kugeza kuri Papa ibibazo, ibyifuzo n’icyerekezo cya Kiliziya muri Uganda.

Yagize ati “Duhagarariye abakristu bose bo muri Uganda. Tuzageza kuri Nyirubutungane Papa ibyifuzo n’ibibazo bya Diyosezi zacu.”

Uruzinduko Ad Limina Apostolorum, ni ihuriro riteganywa n’amategeko ya Kiliziya, aho abepiskopi basura Vatikani bagahura na Papa bakamugezaho raporo y’imiyoborere ya Diyosezi zabo.

Muri uru ruzinduko, abepiskopi basura imva z’intumwa za Yezu, ari zo Petero na Pawulo. Bahura n’inzego zitandukanye za Vatikani (Dicasteries), bagasangira na Papa ibibazo n’iterambere rya Kiliziya mu bihugu byabo.

Ni n’ubwa mbere abepisikopi bo muri Uganda bazahura na Papa Pope Leo XIV nk’itsinda ryabo kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi

Musenyeri Wanok yasabye abakristu bo muri Uganda gusabira uru rugendo, ashimangira ko isengesho ari ryo shingiro ry’uru ruzinduko.

Uretse ibiganiro n’inzego za Vatikani, uru ruzinduko rutuma abepisikopi bongera kwisuzuma ku nshingano zabo zo kuyobora abakristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose