“Abepiskopi bakwiye gutwara buri wese ku mutima nka Kristu, ” Papa Leo XIV
Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya bari i Roma mu mahugurwa yo kubategura umurimo wabo kugira umutima usa n’uwa Yezu Kristu, Umushumba Mwiza, bakagira buri wese mu mitima yabo kandi bakita ku bantu bashinzwe kuyobora mu gihe isi iri guhinduka vuba.
Yabigarutseho Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo Papa Leo XIV yakiriga Abepiskopi bashya bitabiriye amahugurwa yiswe “Abepiskopi, abagaragu b’ubumwe mu Kiliziya no mu isi y’ubu”, agamije kubafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo zo kuyobora no gukorera abakristu.
Mu ijambo yabagejejeho, Papa Leo XIV yabibukije ko bafite umubano wihariye wa kivandimwe kandi ko batagomba kumva ko bagenda bonyine, kuko bahuriye ku cyifuzo cyo gukorera no guherekeza abantu bashinzwe.
Papa Leo XIV yabasabye gushyira imbere kugumana na Yezu, kuko ari cyo kintu cy’ingenzi mu murimo wabo, bakamuvugaho, bakamubwira kandi bakarushaho kumarana na We igihe mu isengesho.
Yagize ati “Mujye mwubaha kandi mwishimire igihe mumarana na Nyagasani; mu Ukaristiya, mu Ijambo ry’Imana, mu isengesho ndetse no muri cya gihe mumarana na we, mufite umutima woroheje w’umwigishwa wemera gukundwa na Nyagasani we.”
Papa Leo XIV yabasabye kugira umutima wa Yezu, Umushumba Mwiza, urangamiye Data Imana kandi wiyeguriye byimazeyo abavandimwe n babo.
Yagize ati “Umwepiskopi ni umuntu wiga buri munsi kurushaho gukunda abantu be, kumenya ibyishimo n’agahinda byabo, gusangira na bo inzozi zabo no kwishimira kubona imiryango ya Kiliziya ikura.”
Yabibukije ko mu gihe basanzwe basangira n’abaturage ubuzima bwabo, haba mu gutanga amasakramentu y’ubusaserdoti ku bapadiri no ku badiyakoni, guhura n’urubyiruko rufite ishyaka ndetse no guherekeza abantu bari mu bibazo, bagomba gukunda abantu bose Nyagasani yabashinze.
Yabasabye kandi kumenya amazina y’abantu bashinzwe ndetse n’amateka y’ubuzima bwabo, kugira ngo umurimo wabo wo kubayobora ushingire ku kubamenya no kubegera.
Ku birebana cyane cyane n’amatwara mashya ya Kiliziya zikiri nto, Papa Leo XIV yavuze ko kuba Umwepiskopi ahari bishobora kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’abakristu, kuko n’ibikorwa byoroheje nko kumarana igihe n’umupadiri cyangwa gutega amatwi umuryango bishobora gusiga isomo rikomeye.
Yagize ati “Mumenye ubwiza n’ibisabwa n’ubutumwa, ndetse n’ubuzima bwa Kiliziya ishobora kuba nta byinshi itunze ariko ikaba ikungahaye ku kwemera gukomeye. Ni yo mpamvu mbasaba gukomeza kugira umutima w’umumisiyoneri.”
Papa Leo XIV kandi yabasabye kugira icyo yise ubwitange bwa gishumba, busobanuye gutwara abantu ku mutima, by’umwihariko abapadiri babo.
Yavuze ko umurimo w’Umwepiskopi ari umurimo w’urukundo, ugaragarira mu kwamamaza Ivanjili, mu isengesho, mu gufata ibyemezo bisobanutse no mu kumarana igihe n’abandi.
Papa Leo XIV yavuze ko kandi mu gihe isi iri kunyura mu gihe cy’impinduka zihuse mu bijyanye n’ikoranabuhanga, by’umwihariko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), rikomeje guteza imbere ubushobozi bushya, Kiliziya igomba gukomeza kwamamaza Ivanjili y’agakiza ku bantu bose, kuko ikoranabuhanga ridashobora kubohora ikiremwamuntu ku cyaha n’ingaruka zacyo.
Mu gusoza, Papa Leo XIV yasabye Abepiskopi bashya gukomeza kugira imitima ifunguye kuri buri wese, harimo n’abavuga ko batagira ukwemera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.