Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi bane bifatanyije n’ Umuryango w’ababikira wa Sainte Marie de Namur mu guherekeza Mama Dancille Mukamusoni

Mama Dancille Mukamusoni wo mu muryango w’ababikira wa Sainte Marie de Namur uherutse kwitaba Imana yashyinguwe i Kiruhura, muri Diyosezi ya Butare kuri uyu wa mbere tariki 3 Mata 2023; umuhango wo kumuherekeza wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ari kumwe n'abandi Bepiskopi batatu.

Abepiskopi bane bifatanyije n’ Umuryango w’ababikira wa Sainte Marie de Namur mu guherekeza Mama Dancille Mukamusoni
Abepiskopi bane bifatanyije n’ Umuryango w’ababikira wa Sainte Marie de Namur mu guherekeza Mama Dancille Mukamusoni

Uyu muhango witabiriwe na Musenyeri Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Nyundo na Musenyeri Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Cyangugu. Hari kandi ibisonga by’Abepiskopi, abapadiri, abafureri,ababikira n’imbaga y’abakristu bose baje kwifatanya n’uyu muryango mu guherekeza uyu mubikira witabye Imana ku wa 29 Werurwe 2023 azize uburwayi.

Mu butumwa Karidinali Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yagejeje ku baherekeje Mama Dancille Mukamusoni, yavuze ko urupfu n'ubwo rubabaza kandi muntu agahora aruhunga rukanga rukaturusha imbaraga, Nyagasani wenyine ari we urudutsindira kuko aduha ubugingo bw’iteka. Yavuze kandi ko ubona Imana akayemera agira ubugingo bw’iteka, umuntu wamenye Imana aba afite ukwizera ku buryo ubuzima abubona mu bundi buryo.

Karidinali Kambanda yagize ati “ Hari abo usanga gahunda zabo zirangirira ku rupfu, ku mva, ariko umwemera Mana gahunda ze ntabwo zirangirira hano ku isi. Uwiyeguriye Imana aba ari umuntu wemera ko Imana iruta byose, uwiyeguriye Imana ni umuhamya w'ubugingo bw'iteka. Mama Dancille yabaye umuhamya kandi yamamaza ubugingo bw'iteka, yatoje benshi mu nzira yo kwiyegurira Imana, ndetse no mu burwayi bwe yagiye agaragaza kwihangana ntiyinubira uburwayi bwe.”

Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare yavuze ko Mama Dancille yagize Imana akavuka mu muryango w'abakristu ndetse akagira n'ubupfura bw'ikinyarwanda kuko iyo bihuye bibyara ikintu gikomeye cy'ubukristu. Yavuze ko bamwibukira ku mutima mwiza yagiraga kandi utaramenyaga no kubeshya, atari uko ntabibazo yagiraga ahubwo ari uko yagiraga umutima mu buryo busanzwe, bigatuma ahora yishimye kandi akicisha bugufi. Yahumurije ababikira bo mu muryango wa Sainte Marie de Namur, ababwira ko Imana izabashumbusha undi w'umunyabwenge nka we.

Padiri Niyonzima Eugene, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza imiryango y’Abiyeguriyimana mu Rwanda (COSUMAR) yavuze ko Mama Dancille yari umuntu ugira ibanga ry'umutima we, ugishwa inama kandi akumva buri muntu wese. Yongeyeho ko Mama Dancille yari umubyeyi uvuga acecetse ku buryo buri wese baganiraga yahitaga amenya niba ibyo yakoze yabigaye cyangwa yabishimiwe. Mu gusoza, avuga ko asanze uwamukunze kandi bagiye kubana iteka ryose.

Mu buhamya bwa Padri Elia wabanye na Mama Dancille imyaka 6 muri Diyosezi ya Nyundo yavuze ko yabafashije cyane mu murimo w’ubwigishwa(catechese), agakunda umuryango w'abihayimana yabagamo, agakundaga kubwira abo bakoranye ko nta muntu ukorera Imana afite umujinya; bigatuma ababaga bababajwe n’ uko ibyo bateguye bitagenze uko babyifuza bumva bongeye gutuza.

Mama Anastasia wamubaye hafi mu burwayi bwe yavuze ko Mama Dancille yamubereye umubyeyi amubera inshuti ubu akaba agiye yari asigaye ari ku rwego rwo kuba bari abajyanama. Yavuze ko Mama Dancille yatangiye kugaragaza intege nke mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2022, atangira kwivuza. Ku wa 23/10/2022 nibwo bagiye mu bitaro by'Umwami Faisal ari naho bamenyeye ko arwaye Kanseri, batangira urugendo rwo kumurwaza.

Mama Mukuru w'umuryango Sainte Marie de Namur yavuze ko ashimira Imana kuba mama Dancille agiye atarigeze atatira igihango yagiranye n'Imana. Yavuze ko Mama Dancille yakunze yezu ku buryo byagaragariraga no mu ntego ye, ko yari umu Sainte Marie de Namur wuzuye kuko umurongo bagenderaho wari waramucengeye; kutirerereza, ibyishimo (guhora wishimye) no kwitanga wese kandi hose. Yavuze ko agiye yishimiye ko Karidinali Antoine Kambanda yamusuye kandi akamusabira umugisha.

Incamake y’Ubuzima bwa Mama Dancille Mukamusoni

Mama Dancille Mukamusoni yavutse taliki ya 25/10/1953 avukira muri Paruwasi ya Mibilizi Diyosezi ya Cyangugu, mu muryango w’abakristu. Yinjiye mu muryango w’aba Sainte Marie de Namur mu 1973 afite imyaka 20, yakoreye igice kimwe cya noviciat mu Rwanda, ikindi gice agikorera mu gihugu cya Congo, anahakorera ubutumwa bwo kwiga mu ishuri ry’abarezi nyuma yaho yigisha mu mashuri abanza. Mu 1978-1979, yagarutse mu Rwanda akorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri i Rusasa aho yigishaga Gatigisimu. Mu 1980, yasubiye mu gihugu cya Congo mu butumwa bwo kwigisha Gatigisimu.

Mu 1984, yagarutse mu Rwanda akorera ubutumwa muri College Ste Marie ku Kibuye, ashinzwe ibijyanye n’umutungo w’ikigo. Mu 1987-1989 yoherejwe mu butumwa ku Ruyenzi aho yari umukuru wa Santarali ya Ruyenzi, ayobora imihimbazo agafasha no mu butumwa bunyuranye bwa Santarali [icyo gihe Ruyenzi yari itaraba paruwasi]. Mu 1990, yoherejwe mu butumwa i Kiruhura mu rugo rw’irerero (Postulat). Mu 1992-1994 yoherejwe kwiga mu gihugu cy’u Bubiligi muri Lumaen Vitae, anoherezwa kandi muri Cameroun ahari himukiye noviciat yo mu Rwanda, aba umurezi w’abanivise; nyuma y’aho yoherezwa mu gihugu cya Cote d’Ivoire muri Formation imutegurira gukora ubwo butumwa.

Mu 1997 yagarutse mu Rwanda akomeza umurimo we wo kurera abinjira mu muryango. Mu 1999 yabaye umurezi muri noviciat ubwo yari yongeye gufungurwa mu Rwanda muri Paruwasi ya Kiruhura. Mu 2006-2011 yoherejwe mu butumwa ku Kibuye aho yari ashinzwe iyobokamana muri Zone ya Kibuye. Mu 2012-2017 yagarutse i Kiruhura muri noviciat. Mu 2018 yoherejwe mu butumwa ku Kibuye muri Pastoral Zone Kibuye aho yari ashinzwe iyobokamana. Mu 2019 kugera aho yitabiye Imana yari umukuru w’intara y’uyu muryango (Provinciale) muri Tanzania n’u Rwanda, aba muri Kominote ya Kicukiro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose