Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi barahamagarira abiyita “Abatowe” guhagarika ibikorwa by’ubuyobe

Mu Nteko Rusange ya 178 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateraniye kuri Centre Pastoral y’Abepiskopi ku Ruyenzi kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026, Abepiskopi bongeye kugaruka ku kibazo cy’itsinda ryiyita “Abatowe”, basaba abarigize guhagarika ibikorwa byabo bitajyanye n’inyigisho n’imikorere bya Kiliziya Gatolika, ahubwo bakagaruka mu murongo wayo.

Abepiskopi barahamagarira abiyita “Abatowe” guhagarika ibikorwa by’ubuyobe
Abepiskopi barahamagarira abiyita “Abatowe” guhagarika ibikorwa by’ubuyobe

Iyi Nteko Rusange yayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Umuhango wo gutangiza imirimo yayo witabiriwe na Musenyeri Daniel Tumiel, Umunyamabanga mu Biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda.

Mu byo Abepiskopi baganiriyeho harimo isuzuma ry’ibikorwa by’ikenurabushyo muri iki gihe n’ibibazo rigenda rihura na byo. Muri iryo sesengura, bagaragaje impungenge batewe n’abakristu bagwa mu buyobe bw’abavuga ko babonekerwa, cyane cyane abiyita “Abatowe”.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyi Nteko Rusange, Abepiskopi bagize bati “Hariho abakristu bagwa mu buyobe bw’abavuga ko babonekerwa (Abatowe). Hari n’abiyambika umwambaro usa n’uw’Abepiskopi n’abapadiri mu buryo butera urujijo. Tubasaba kubihagarika no kujya mu murongo wa Kiliziya.”

Banaburiye abakristu bose gukomeza kuba maso no gushishoza kugira ngo badatwarwa n’ubuyobe.Bati “Abakristu bose basabwe kuba maso no gushishoza kugira ngo batagwa mu buhakanyi, rimwe na rimwe buza mu mayeri.”

Mu kiganiro kihariye Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yahaye Kinyamateka tariki ya 18 Gicurasi 2026, yasobanuye byimbitse inkomoko n’imiterere y’iki kibazo.

Padiri Kayisabe yavuze ko ikibazo cy’aba biyita “Abatowe” atari gishya muri Kiliziya mu Rwanda, kuko gifitanye isano n’andi matsinda yagiye agaragara kuva mu myaka ya 2010 na 2011.

Yagize ati “Abepiskopi mu nama yabo iheruka babiganiriyeho. Hari ibyari bisanzweho, hari ibyigeze kubaho mu 2010 na 2011 by’abitwaga ‘Intwarane’, n’aba ng’aba rero bavutse muri icyo gihe bavuga ko babonekerwa cyangwa bafite ubutumwa bwihariye.”

Padiri Kayisabe asobanura ko nubwo ibi bikorwa byitwikira gusenga no kubonekerwa, Kiliziya ibibona nk’inzira ubuyobe bushobora kunyuramo.

Ati“Biriya biza byitwikiriye kuyoboka Imana no kubonekerwa, ariko bifite isura yo kuyoba no kuba umuyoboro wa Sekibi acishamo ibitekerezo bye.”

Yakomeje asobanura uburyo ubuyobe bukora. Ati “Iyo ushaka kuyobya umuntu, umuvangira ibintu bisa n’ukuri. Iyo ibintu bidasa n’ukuri abantu biroroshye kubyanga, ariko iyo biza byitwikiriye ijambo ry’Imana, amabonekerwa n’amasengesho, hari igihe umuntu abifata nk’ibizima kandi ari ubuyobe.”

Padiri Kayisabe yibukije ko iri tsinda ryamaze kugaragazwa nk’iritari mu murongo wa Kiliziya kuva mu myaka isaga 13 ishize.

Mu mwaka wa 2011, Nyiricyubahiro Tadeyo Ntihinyurwa wari Arikiyepiskopi wa Kigali yandikiye abagize iri tsinda abasaba guhagarika ibikorwa byabo.

Nyuma yaho, tariki ya 12 Gashyantare 2013, Musenyeri Tadeyo yongeye guhura n’abayobozi baryo mu nama ya Arikidiyosezi ya Kigali, ababwira ko ibikorwa byabo n’inyito bakoresha bitera urujijo mu bakristu.

Muri iyo nama yababajije ati “Uwababwiye ngo muzitwe ‘Papa’ na ‘Mama’ ni nde? Ejo bazanakwita na ‘Le Pape’!”

Icyo gihe Musenyeri Tadeyo yabasabye guhagarika gukoresha aya mazina, kuko atesha agaciro inyito zisanzwe zifite ubusobanuro bwihariye muri Kiliziya.

Yanabujije kandi gukoresha izina “Abatowe”, kuko risanzwe rifite ubusobanuro bwihariye mu nyigisho za Kiliziya, cyane cyane mu rwego rwa Batisimu no mu nyigisho zivuga abazinjira mu Ngoma y’Ijuru.

Padiri Kayisabe yagaragaje ko nubwo icyo gihe bahawe amabwiriza yo kwisubiraho, bagarutse mu bikorwa nk’ibyo bari barabujijwe.Ati “Kuri ibi bari barabujijwe, bongeye kubisubiramo kuwa 26 Mata 2026, ubwo batoraga ‘Papa’ wabo.”

Ni igikorwa cyakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babanje gukeka ko ari inkuru ifitanye isano na Papa wa Kiliziya Gatolika, bitewe n’imikoreshereze y’iyi nyito.

Padiri Kayisabe yavuze ko ibi ari kimwe mu bimenyetso by’uko ibikorwa by’iri tsinda bikomeje guteza urujijo.Ati “Ibi bintu bigaragaza gushyira abantu imbere ku giti cyabo aho gushyira imbere ubutumwa bwa Kiliziya.”

Yasobanuye ko ibijyanye n’amabonekerwa bifite uburyo Kiliziya ibisuzuma kandi bitandukanye cyane n’ibikorwa by’aba bantu.Yagize ati “Amabonekerwa agira inzira yayo. Nka Kibeho, Kiliziya yemeye ko habonekewe abana batatu nyuma y’isuzuma rikomeye kandi ryitondewe.”

Yakomeje ati “Kiliziya yemeye ko habonekewe Alponsine Mumureke, Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango. Ibyo byasuzumwe mu buryo bwa gihanga kandi hakurikijwe amabwiriza ya Kiliziya.”

Ku bwe, abantu bose baje nyuma bavuga ko nabo babonekewe nta suzuma ryemewe banyuzemo, Kiliziya ibafata nk’abari mu buyobe.Ati “Abantu baje nyuma bavuga ko babonekewe, abo rwose navuga ko ari nk’ubuyobe. Kiliziya irabasaba kugaruka mu murongo wayo bagakorana n’umuryango mugari wa Kiliziya.”

Padiri Kayisabe yanagarutse ku kuba mu muhango uheruka w’aba biyita “Abatowe” hagaragayemo umupadiri n’abihayimana, ibintu byatangaje benshi.

Ariko yavuze ko kuba umuntu ari umupadiri cyangwa umwihayimana bitamubuza kuyoba.

Ati “Ntabwo ibyo bitangaje. No muri 12 harimo Yuda. Kuba umuntu yarihaye Imana cyangwa ari umupadiri ntibyamubuza kuyoba, kuko na bo ni abantu.”

Yasobanuye ko icy’ingenzi ari uko Kiliziya ifite umurongo mugari n’ubuyobozi buyifasha kudatakaza icyerekezo.

Ati “Umwepiskopi ni we ukuriye ubushyo bw’Imana, nawe akumvira Papa. Iyo Kiliziya ni yo Yezu Kristu yubatse ayishingiye ku Ntumwa Petero.”

Yakomeje ashimangira ko nubwo hari abantu bashobora kuyoba, Kiliziya yo idashobora kuyobya abakristu.Ati “Kiliziya ntishobora kuyoba cyangwa kutuyobya kuko umutwe wayo ari Yezu Kristu.”

Mu gusoza, Padiri Kayisabe yavuze ko icyifuzo cya Kiliziya atari ugucira kure aba bantu, ahubwo ari ukubafasha gusubira mu murongo ukwiye.Ati “Kiliziya icyo ishaka si ukubaca, ahubwo ni uko bagaruka inzira zikigendwa. Ntibazategereze ko bacibwa ngo babone kugaruka.”

Nyuma y’imyaka 13 ikibazo cy’iri tsinda kivugwaho, Abepiskopi bongeye gusaba abiyita “Abatowe” guhagarika ibikorwa byabo, bakareka ibikorwa byose bishobora guteza urujijo mu bakristu, bagakurikira inzira ya Kiliziya Gatolika nk’abandi bose.

Ibi bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje gushimangira ubumwe, ubusabane n’ubudahemuka ku nyigisho zayo, inasaba abakristu kudashukwa n’ibintu byose byitwikira ukwemera ariko bidafite ishingiro mu murongo wayo

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose