Abepiskopi batangaje insanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Uburezi 2025–2026 igira iti“Ndera neza, nkure neza, nkore neza”.
Buri mwaka w’amashuri, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) itangaza insanganyamatsiko igenera Icyumweru cy’Uburezi Gatolika. Iyo nsanganyamatsiko iyobora ibikorwa, inyigisho n’ubutumwa bigamije gushimangira uruhare rwa Kiliziya mu gutanga uburere bufite ireme, bushingiye ku ndangagaciro z’Ivanjili n’umuco nyarwanda.
Kiliziya Gatolika ivuga ko ikomeje guharanira kugira uruhare rugaragara mu kurera umwana ushoboye kandi ushobotse, cyane cyane muri iki gihe Leta y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, yashyize imbere gahunda yo kongera ireme ry’amasomo no kuzamura umusaruro w’abanyeshuri.
Nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu burezi, Kiliziya yibutsa ko uyu musaruro ugerwaho mu gihe umwana ashyizwe ku isonga, uburere bw’ibanze bukitabwaho, kandi ubufatanye hagati y’ababyeyi n’abarezi bukomezwa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba anashinzwe uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangaje insanganyamatsiko y’umwaka w’amashuri wa 2025–2026, igira iti “Ndera neza, nkure neza, nkore neza.”
Asobanura impamvu iyi nsanganyamatsiko yahiswemo, Musenyeri Jean Bosco yagize ati “Ndera neza, mbere na mbere haba habwirwa ababyeyi kuko nibo batanga uburere bw’ikubitiro, kandi uburere bwa mbere ni ubwo mu rugo.”
Yasabye ababyeyi guhora bunze ubumwe mu kurinda abana ibibazo byo mu miryango, kugira ngo bakurire mu muryango utekanye kandi utanga icyizere. Yakomeje agaragaza ko ubu butumwa bugana no ku barezi, kuko umwana avuye mu maboko y’ababyeyi ajya mu maboko y’abarezi.
Ati “Abarezi nabo ni ababyeyi; umwana bamurere akure neza, mu gihagararo, mu bwenge no kuri roho, amenye indangagaciro z’ivanjili n’iza kimuntu.”
Agaruka ku mugani w’Ikirwanda ugira uti “Abana ni bamwe, harera inka,” Musenyeri Jean Bosco yibukije ko ibyo umwana ahawe ari byo bimugira umuntu.Ati “Uburere buruta ubuvuke. Wavuka heza ariko udahawe uburere ukaba nabi; wavuka ahantu hadasobanutse ariko ugahura n’abarezi beza ukaba igitangaza.”
Yibukije ko gutsinda neza mu ishuri bitajyana no gutsindwa mu buzima, ati “Kwiga neza no kugira imyitwarire myiza ni umusingi wo gukora neza no kuba umunyamurava mu bandi.”
Yifashishije indirimbo ya Rugamba Cyprien, yongera kwibutsa urubyiruko agira ati “ Rugamba yararirimbye ati 'Kwitwa izina ryiza ntube imena, uba uhemukiye uguhamagara iryo zina.' Kugira ngo ube warize mu mashuri Gatolika, wararezwe n’abapadiri n’ababikira, bakakurera mu ivanjili, hanyuma ukaba rubebe, uba warahemukiye uwa kureze.”
Yasabye abarangije n’abari mu mashuri Gatolika gukomeza gusakaza izi ndangagaciro no kuzisangiza abandi.
Musenyeri Jean Bosco asoza ubutumwa bwe, yibukije ko gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu bizabera muri Diyosezi ya Cyangugu mu kwezi kwa Gicurasi 2026. Uretse insanganyamatsiko itoranywa buri mwaka, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kwiyemeza intego ihoraho y’uburezi bufite ireme, igira iti “Kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.