Abepiskopi bo muri Afurika y’Amajyepfo batangaje ko ihohoterwa rikorerwa abimukira ridashobora kwihanganirwa
Abagize Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika y’Amajyepfo, Botswana na Eswatini (SACBC) batangaje ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ihohoterwa, iterabwoba n’ikorwa ry’iyimurwa ku gahato rikorerwa abimukira n’impunzi muri Afurika y’Epfo, bavuga ko ibyo ari igitero gikomeye ku cyubahiro cya muntu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, ryashyizweho umukono na Perezida wa SACBC, Stephen Brislin, aba bepiskopi bavuze ko ihohoterwa rikorerwa abimukira ridashobora kwemerwa cyangwa kwihanganirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Bagize bati “Turamagana nta gushidikanya kandi mu buryo bweruye ibikorwa by’ihohoterwa, iterabwoba n’iyimurwa rikorerwa abimukira n’impunzi. Bene ibi bikorwa ni igitero gikomeye ku cyubahiro cya muntu kandi ni uguhemukira indangagaciro zikwiye kuranga umuryango wacu.”
Iri tangazo rije mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje kugaragaramo ibikorwa by’urugomo bishingiye ku rwango rw’abanyamahanga. Raporo y’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, yagaragaje ko amatsinda y’abaturage yiyita abarinda umutekano yibasiye abanyamahanga bakomoka muri Afurika no muri Aziya mu mijyi irimo Johannesburg, Pretoria na Durban.
Ayo matsinda ashinjwa ibikorwa birimo gukubita no gutoteza abanyamahanga, gusenya imitungo yabo ndetse no kubibasira mu myigaragambyo irwanya abimukira.
Abepiskopi bavuga ko ibibazo biri kuba bitaturutse gusa ku kuba hari abimukira benshi, ahubwo ko bifitanye isano n’ibibazo bimaze igihe birimo imiyoborere idahagaze neza ndetse n’amasezerano aatarashyizwe mu bikorwa.
Bagize bati “Tugomba kubivuga mu buryo busobanutse ko iyi myigaragambyo n’ibi bikorwa by’urugomo bitavutse mu buryo bw’impanuka. Ni ibimenyetso by’ibibazo byimbitse kandi bimaze igihe by’imiyoborere mibi n’amasezerano atubahirijwe bitagishobora gukomeza kwirengagizwa.”
Abepiskopi bo muri Afurika y’Epfo, Botswana na Eswatini bagaragaje ko ubushomeri bukomeje kwiyongera, ubusumbane mu mibereho, ndetse n’imikorere mibi mu gutanga serivisi ari bimwe mu byatumye abaturage benshi bacika intege.
Banavuze ko guhatanira umutungo muke nk’akazi, amazu na serivisi za Leta byarushijeho guteza amakimbirane hagati y’abaturage n’abimukira, cyane cyane mu bice bikennye.
Bavuze kandi ko imipaka idacungwa neza, ruswa mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’imikorere idasobanutse mu bijyanye n’abimukira byagabanyije icyizere abaturage bafitiye uburyo igihugu gikemura ibibazo by’abimukira.
Icyakora, aba bayobozi ba Kiliziya bibukije ko ibyo bibazo bidakwiye guhinduka urwitwazo rwo guhohotera abanyamahanga.
Bakomeje bavuga ko ibitero byibasira abimukira, baba bafite ibyangombwa cyangwa batabifite, bitemewe mu rwego rw’imyitwarire myiza kandi bisenya ubumwe, ubutabera n’amahoro mu muryango.
Abepiskopi banasabye ko habaho kurushaho kubaka imibanire myiza hagati y’abaturage n’abimukira.
Bati “Kugira uruhare mu mibereho y’abaturage, kubaha umuco w’aho umuntu atuye no kugerageza kwiga ururimi rw’aho atuye bishobora kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe, ubuvandimwe no kubana mu mahoro.”
Bifashishije ubutumwa bwa Papa Francis bwo mu nyandiko Fratelli Tutti, bibukije ko kubaka umuryango mwiza bisaba kurenga imipaka y’urwango, ubwoba no guheza abandi.
Bagize bati “Ntitwashobora kubaka umuryango w’amahoro dukoresheje urwango, gushakira abandi ibibazo cyangwa urugomo.”
Mu gihe Afurika y’Epfo yitegura amatora y’inzego z’ibanze, aba bepiskopi banasabye abanyapolitiki kutagira ikibazo cy’abimukira intwaro yo kwiyamamaza.
Bati “Gukoresha ubwoba, amacakubiri n’ibibazo by’abantu mu nyungu za politiki ntabwo byemewe mu rwego rw’imyitwarire kandi bishobora kurushaho guhungabanya umutekano w’umuryango usanzwe ufite intege nke.”
Basoje basaba Imana guha abantu ubutwari bwo kwamagana ibitagenda neza, ubwenge bwo gutandukanya icyiza n’ikibi ndetse n’imbaraga zo gukora ibirangwa n’ubutabera, impuhwe n’ukuri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.