Abepiskopi Gatolika ba Malawi bahagaritse urugendo nyobokamana rw’i Namugongo kubera icyorezo cya Ebola
Abagize Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Malawi bahagaritse urugendo nyobokamana rw’uyu mwaka rugana i Namugongo muri Uganda, nyuma y’aho ibirori byo kwizihiriza Umunsi Mukuru w’Abahowe Imana b’ i Bugande bisubitswe bitewe n’icyorezo cya Ebola cyugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Malawi yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama n’ubujyanama bwakorewe hamwe n’inzego zitandukanye, nyuma y’uko ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda butanagje ko bwimuye ibirori bisanzwe bikorwa buri mwaka ku Ngoro y’Abahowe Imana ya Namugongo iri muri Kampala.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’iyo Nama, Padiri Valeriano Mtseka, rigira riti “Urugendo nyobokamana rw’i Namugongo rw’uyu mwaka ruhagaritswe kugeza igihe hazafatirwa ikindi cyemezo.”
Abepiskopi ba Malawi kandi basabye abakiristu bari biteguye gukora urwo rugendo gukomeza gutuza no gusobanukirwa n’ibi bihe by’ihungabana ry’ubuzima rusange, bagaragaza ko icyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima gifite ingaruka ku rwego mpuzamahanga.
Buri mwaka, Umunsi w’Abahowe Imana ba Uganda uhuza ibihumbi by’abakiristu baturuka hirya no hino muri Afurika, bakaza guha icyubahiro Mutagatifu Karoli Lwanga n’abagenzi be bahowe ukwemera kwabo mu kinyejana cya 19.
Ibi ni nabyo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu itangazo yasohoye ku wa 17 Gicurasi 2026, yahereyeho avuga ko kwimura ibi birori byatewe n’impungenge z’ubuzima rusange.
Ati “Iki cyemezo cyafashwe kubera ko Uganda yakira buri mwaka ibihumbi by’abakora urugendo nyobokamana baturuka mu burasirazuba bwa Congo, aho Ebola iri gukwirakwira.”
Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu bose, ni ngombwa ko iki gikorwa gikomeye gisubikwa.”
Nubwo urugendo nyobokamana rwahagaritswe, Abepiskopi ba Malawi bashishikarije Diyosezi zitandukanye gutegura uburyo bwo kwizihiza uwo munsi ku rwego rwazo, babikora bafatanyije n’inzego z’iyogezabutumwa za Diyosezi.
Bagize bati “Kwibuka Abahowe Imana ba Uganda bikomeza kuba ubuhamya bukomeye bw’ukwemera, ubutwari, ubudahemuka kuri Yezu Kristu ndetse no gukomera ku ndangagaciro za gikirisitu.”
Muri Uganda naho, Abepiskopi bo muri icyo gihugu bashishikarije abakirisitu kwizihiza uyu munsi mu madiyosezi na za paruwasi zabo. Ndetse banahamagariye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.