Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Abepiskopi Gatolika ba Zambiya basabye abapadiri n’abakirisitu kwirinda politiki ishingiye ku mashyaka

Mu gihe Zambiya yitegura amatora ya Perezida n’ay’Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 13 Kanama 2026, Inama y’Abepiskopi Gatolika muri icyo gihugu yasohoye Ibaruwa ya Gishumba kuri uyu wa 03 Gashyantare 2026, isaba abanyapolitiki, abakirisitu ndetse n’Abanyazambiya bose bafite umutimanama mwiza, gushyira imbere amahoro, ubworoherane n’ubwubahane mu gihe cy’amatora.

Abepiskopi Gatolika ba Zambiya basabye abapadiri n’abakirisitu kwirinda politiki ishingiye ku mashyaka
Abepiskopi Gatolika ba Zambiya basabye abapadiri n’abakirisitu kwirinda politiki ishingiye ku mashyaka

Abepiskopi batangaje ko Kiliziya Gatolika izakomeza kutagira aho ibogamiye muri politiki, bashimangira ko insengero n’ibikorwa bya Kiliziya bitagomba gukoreshwa mu kwamamaza amashyaka cyangwa abakandida.

Muri iyo baruwa, Abepiskopi basabye by’umwihariko abapadiri n’abandi bayobozi ba Kiliziya kwirinda kwishora muri politiki ishingiye ku mashyaka, bagaragaza ko ibyo binyuranyije n’inshingano zabo za gishumba.

Bagize bati “Kiliziya si urubuga rw’ishyaka na rimwe cyangwa umukandida uwo ari we wese. Inshingano yacu ni ugutoza umutimanama w’abantu, guteza imbere inyungu rusange, no kuvugira ukuri imbere y’ubutegetsi.”

Abepiskopi bashimangiye ko Alitari igomba gukomeza kuba ahantu ho kwigisha indangagaciro, ukuri n’ubumwe, atari ahantu ho gushakira inyungu za politiki.

Mu rwego rwo kubungabunga ubusugire bwa Kiliziya n’umutekano w’igihugu, Abepiskopi batanze amabwiriza akurikira; Insengero n’imitungo ya Kiliziya ntibigomba gukoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza politiki, Nta mupadiri cyangwa umuyoboke uyoboye undi ugomba kwakira inkunga ya politiki igamije kumugiraho igitutu, Ijambo rivugirwa ku Alitari rigomba kuguma kuba iry’ukuri n’indangagaciro, atari iry’inyungu za politiki.

Ibaruwa ya Gishumba igaragaza ko politiki igomba gufatwa nk’umuhamagaro wo gukorera rubanda aho kuba inzira yo kwikungahaza. Abepiskopi kandi basabye ko habaho amatora aboneye, ashingiye ku mucyo no ku bwizerwe, banasaba abaturage kwirinda imvugo n’ibikorwa bibiba amacakubiri mu gihe cy’ubukangurambaga.

By’umwihariko, basabye amashyaka yose ya politiki kwiyemeza ku mugaragaro, nta mananiza, kuzubahiriza ibisubizo by’amatora yabaye mu bwisanzure no mu mucyo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Zambiya, Hakainde Hichilema, yijeje abaturage n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ko amatora ateganyijwe azaba mu bwisanzure, mu mucyo no mu mutekano usesuye.

Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo muri Zambiya barimo ba Ambasaderi n’Abakomiseri bakuru.

Amatora ya Perezida n’ay’Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 13 Kanama 2026 azatorwamo Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abajyanama b’uturere, ba Meya n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose