Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi Gatolika bo muri Uganda basohoye isengesho ryo gusabira amatora y’umukuru w’igihugu

Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika bo muri Uganda basohoye isengesho rusange rigamije gusabira igihugu amahoro n’ubutabera mbere y’amatora rusange ateganyijwe ku wa 15 Mutarama, aho abaturage bazatora Perezida w’igihugu n’abadepite 499 bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Abepiskopi Gatolika bo muri Uganda basohoye isengesho ryo gusabira amatora y’umukuru w’igihugu
Abepiskopi Gatolika bo muri Uganda basohoye isengesho ryo gusabira amatora y’umukuru w’igihugu

Mu itangazo basohoye ku wa Kabiri, tariki ya 5 Mutarama, Abepiskopi bahuriye mu Nama y’Abepiskopi ba Uganda (Uganda Episcopal Conference – UEC) basabye Imana guha Komisiyo y’Amatora ubwenge n’ubunyangamugayo kugira ngo isohoze inshingano zayo mu kuri, mu butabera no mu mucyo.

Bagize bati “Dusangize iri sengesho henshi hashoboka, kandi dushishikarize buri wese kurisenga mu rwego rwo gusabira igihugu cyacu n’aya matora ari imbere.” Ibi babivuga berekeza ku Isengesho ry’Igihugu ryo gusabira Amatora y’Amahoro 2026.

Muri iri sengesho ryashyizweho umukono na Perezida wa UEC, Musenyeri Joseph Antony Zziwa, Umushumba wa Diyosezi ya Kiyinda-Mityana, Abepiskopi basabye ko umwuka w’ubumwe uruta amacakubiri, kandi ko ukuri, amahoro n’icyizere bikomeza kuyobora no guhumuriza Abanyauganda kugira ngo igihugu gikomeze kugira amahoro.

Iri sengesho rigira riti “Umwuka w’ubumwe udatandukanye urushe amacakubiri, imitima yacu yuzuzwe urukundo dukunda igihugu cyacu. Ukuri kuyobore amagambo yacu, amahoro adutere gukora ibyiza, naho icyizere kimurikire ejo hazaza hacu.”

Abepiskopi kandi basabye Imana kuyobora abatora kugira ngo batorere igihugu abayobozi bakunda igihugu by’ukuri, bafite ubutwari bwo guharanira ukuri n’ubutabera, kandi bagafata igihe cyo kumva abandi mu bwubahane.Bagize bati “Ibyo dukora byose bigamije guteza imbere ubutabera n’amahoro muri Uganda.”

Aya matora azitabirwa n’abakandida umunani bahatanira umwanya wa Perezida, barimo Perezida uriho Yoweri Kaguta Museveni w’ishyaka NRM, umaze ku butegetsi kuva mu 1986. Abandi barimo Robert Kyagulanyi Ssentamu wa National Unity Party (NUP), Nandala Mafabi wa FDC, Kasibante Robert wa NPP, Mugisha Muntu wa ANT, Frank Burila Kabinga wa RPP, Munyagwa Mubarak Sserunga wa Common Man’s Party, na Elton Joseph Mabirizi wa Conservative Party (CP).

Hagati aho, Arikiyepiskopi wa Kampala, Paul Ssemogerere, yasabye Abanyauganda gukomeza kugira icyizere no kurangwa n’amahoro mbere y’amatora, avuga ko hari ubwoba n’impungenge biterwa n’amagambo acamo abantu ibice anyuzwa mu bitangazamakuru.

Mu nyigisho yatanze ku wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama, i Nkokonjeru, yagize ati“Dusabire igihugu cyacu gukomeza amahoro, cyane cyane mu bihe by’amatora. Ibyo tubona mu bitangazamakuru birababaje kandi bitera ubwoba n’impungenge.”

Yakomeje ashimangira ko amatora y’amahoro ari ingenzi mu guteza imbere ubutabera n’ubwiyunge, asaba abakristu gukomeza gusenga kugira ngo amahoro, ubwigenge n’ubumwe biganze muri Uganda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose