Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Barasaba Abakarisimatike gutegura Amakoraniro y’Abana n’Urubyiruko

Ku wa 11 Ukwakira 2025, ubwo yifatanyaga n’abakarisimatike basaga 9,000 mu rugendo nyobokamana i Kibeho, Mgr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba akaba na perezida wa komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ishinzwe ubutumwa bw’Abalayiki, yasabye abakarisimatike bo mu Rwanda gushyira imbaraga mu gutegura amakoraniro y’abana n’urubyiruko.

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Barasaba  Abakarisimatike gutegura Amakoraniro y’Abana n’Urubyiruko
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Barasaba Abakarisimatike gutegura Amakoraniro y’Abana n’Urubyiruko

Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe abakarisimatike bari bamuritse, banatura Bikira Mariya igishushanyo mbonera cy’Ikigo Nsabaniramana giteganyijwe kubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, muri Arkidiyosezi ya Kigali, kikazatwara amafaranga arenga miliyari 3.5 Frw.

Muri ubu butumwa , Mgr Papias Musengamana yavuze ko umuryango w’abakarisimatike ugomba gutekereza ku bihe bizaza, abato bakitabira ibikorwa by’ivugururwa muri Roho Mutagatifu bakiri bato, bakazakura bafite urukundo rw’isengesho, Kiliziya na Yezu.

Mgr Papias yibukije ko ubwo abakarisimatike biyemezaga gahunda nshya mu mwaka ushize, bagaragaje icyifuzo cyo gukomeza kwagura umurimo wabo, ukagera no ku bana n’urubyiruko.

Yagize ati: "Ni yo mpamvu twifuje kubitsindagira uyu munsi. Twifuza ko ikoraniro muri Roho Mutagatifu ryagera no mu bajene, urubyiruko narwo rukazamo, aho udasanga ari umuryango gusa w’abakuze. Twabasabye ko bajya no mu mashuri yandi kugira ngo bakwize ubutumwa, bashishikarize bagenzi babo kuwitabira umuryango kuko ubafasha gusenga, mu migenzo mbonezamubano no mu migenzo mbonezamana."

Yakomeje agaragaza ko kujya muri uyu muryango w’ivugururwa muri Roho Mutagatifu bifasha urubyiruko mu buryo bwinshi, cyane cyane mu kubaka umubano wabo n’Imana, binyuze mu isengesho ribahindura, rikabubaka mu kwemera kwabo ndetse no mu bumuntu.

Yagaragaje ko Kiliziya itifuza ko umuryango w’abakarisimatike usigara ari uw’abantu bakuru gusa, ahubwo ko n’abana n’urubyiruko bagomba kwitabira ivugururwa, bakanashyirwamo imbaraga z’uburezi n’uburere.

Ati "Ubwo butumwa barabwihaye. Muri gahunda twafashe ni uko mu myaka iri imbere tuzashishikariza urubyiruko kwinjira mu ivugururwa muri Roho Mutagatifu."

Mgr Papias yasobanuye ko kuba mu ivugururwa muri Roho Mutagatifu bifasha urubyiruko mu buzima bwabo bwose, haba mu mibanire n’Imana, mu isengesho, no mu mibanire yabo n’abandi bantu.

Yongeye kwibutsa ko Kiliziya ibategerejeho kuba intumwa z'ahazaza, zitanga urugero rwiza, zifasha abandi guhinduka no gukunda Imana.

Ubutumwa bwa Mgr Papias bwashimangiwe n’Umuhuzabikorwa w’Iteraniro Karisimatike mu Rwanda, Bwana Nsengiyumva Bonaventure, wavuze ko gahunda yo gushyiraho amakoraniro y’abana n’urubyiruko iri mu mishinga yabo y’ingenzi. Yavuze ko abakarisimatike bose bafite inshingano yo gutangirira mu miryango yabo, bakigisha abana babo isengesho no gukunda Imana.

Ati: “Abakarisimatike ntabwo turi ingumba, turabyara. Tuzahera ku bana bacu tubatoze gusenga, kugira ngo ejo nabo bakurane uwo mutima wo gukunda gusenga, gukunda Kiliziya no gukunda Yezu.”

Yongeyeho ko mu maparuwasi yose yatangiye, amakoraniro y’abana nayo atangiye kujyaho, ndetse hakaba hari n’uburyo bwo kuyakwirakwiza no mu bigo by’amashuri, cyane cyane ibya Kiliziya Gatolika.

Yavuze ko hari gahunda yo kubarura abana n’urubyiruko rw’abakarisimatike mu gihugu hose, hagashyirwaho ubuyobozi bubahagarariye, kugira ngo nabo babe abafatanyabikorwa b’imena mu ivugururwa muri Roho Mutagatifu.

Ati"Turi kubarura abana dufite, duhereye ku bo twabyaye, ariko na bo bagakurura inshuti zabo. No mu mashuri hariyo gahunda yo gushinga amatsinda y’abakarisimatike, dufatanyije n’amaparuwasi."

Kiliziya Gatolika mu Rwanda imaze imyaka 50 yakiriye ivugururwa muri Roho Mutagatifu, ni muri urwo rwego abepiskopi bashyigikiye ibitekerezo byo gukomeza kuzirikana imbuto nziza zaturutse muri uru rugendo, harimo no gutegura abazayikomeza mu bihe bizaza. Kuko nk’uko Mgr Papias Musengamana yabigaragaje, “umuryango utarera abana n’urubyiruko ntiwabaho ejo hazaza.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose