Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Bashyize Hanze Igitabo Cy’amabwiriza Kizafasha Abakirisitu Guhimbaza Misa mu buryo Bunoze
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda babinyujije muri Komisiyo ishinzwe imihango mitagatifu n’itangwa riboneye ry’amasakaramentu, basohoye ku mugaragaro igitabo gishya cy’amabwiriza kigamije gufasha Abakirisitu guhimbaza neza Liturujiya by’umwihariko Igitambo cya Misa. Iki gitabo cyitwa “Duhimbaze Neza Misa Uko Bikwiye: Amabwiriza y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yibutsa imihimbarize iboneye y’Igitambo cya Misa”.
Iki gitabo cyatangarijwe mu nama ya Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe imihango mitagatifu n’itangwa riboneye ry’amasakaramentu yasojwe ku wa 26 Ugushyingo 2025, yabereye ku kicaro cy’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku Ruyenzi, iyobowe na Nyiricyubahiro Mgr Vicent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida w’iyo Komisiyo.
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Mgr Harolimana yashimangiye ko iki gitabo ari umusaruro w’imirimo imaze igihe kirekire, gifite akamaro gakomeye mu kunoza imihimbarize ya Liturujiya muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Mgr Harolimana yagize ati “Nibyo koko twagize Inama ya Komisiyo y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe imihango mitagatifu n'itangwa riboneye ry'amasakaramentu. Twari dufite ingingo zitandukanye… Tukaba twarishimiye ko uwo munsi, nyuma y’imyaka isaga 9 dukora, hasohotse igitabo gifasha abantu guhimbaza neza ku buryo bunoze Misa ntagatifu.”
Yasobanuye ko iki gitabo kigizwe n’ibice umunani birambuye bisobanura neza ibyo Abakirisitu, abasaseridoti n’abayobozi ba Liturujiya bagomba kwitaho kugira ngo Misa ibe isengesho rinoze kandi ritunganye.
Yasobanuye ko iki gitabo kigizwe n’ibice umunani birambuye bisobanura neza ibyo Abakirisitu, abasaseridoti n’abayobozi ba Liturujiya bagomba kwitaho kugira ngo Misa ibe isengesho rinoze kandi ritunganye.
Ati “Intego igamijwe ni iyo gufasha abantu kugira ngo bashobore guhimbaza neza igitambo cya Misa noneho birinda ibintu bimwe na bimwe byatesha agaciro igitambo cya Misa cyangwa se n’amakosa amwe n’amwe cyangwa se n’ibindi bimenyerewe bikwiye guhinduka.”
Mgr Harolimana yasobanuriye Kinyamateka ko ibikubiye mu gitabo bireba ibyiciro byose byitabira Misa
Ati “ Hari imyiteguro ya Misa.Muri iki gitabo harimo imihango iteganyijwe mu itangira rya Misa, imihango y’intangiriro, ibyo abantu bagomba kwitondera mu gutangaza ijambo ry’Imana, uko abantu bagomba kwitwara mu gihe cyo gutura, uko abantu bakwiye kwitwara mu gihe k’isengesho rikuru rya Kiliziya, guhazwa Yezu Kristu mu isakaramentu ry’Ukaristiya noneho n’imihango yo gusoza.”
Yakomeje agira ati “Aho rero hose twagiye tuvuga ibireba igitambo cya Misa, ibireba imbaga yitabiriye Misa… kugira ngo iryo sengesho rikuru rya Kiliziya ribe isengesho rinoze.”
Nubwo hari abatekereza ko iki gitabo cyaba cyaranditswe kugira ngo gikemure ibibazo bidasanzwe muri Liturujiya, Mgr Harolimana yasobanuye ko atari ko bimeze.
Ati “Urebye nta bibazo bikomeye byari bisanzwe bihari ahubwo ni ukurushaho kunoza uburyo duhimbaza Misa.”
Yasobanuye ko hari ibitari byuzuye bijyanye n’imigenzo, amakosa akorwa kubera kutamenya, cyangwa imigenzo yamenyerewe ariko idahuye n’amabwiriza ya Kiliziya. Iki gitabo ngo kigamije gufasha buri wese kunoza imyumvire n’imikorere.
Ati “Ubwo rero hari ibyo umuntu yibagirwa, hakaba hari n’ibyo umuntu ashobora kureengeera… cyangwa se no kureengeera ku buryo habamo no kubahuka mu bijyanye n’iby’Imana. Ibyo byose ikigamijwe ni ukugira ngo abantu bashobore gufashwa ahari intege nkeya, mu myumvire imwe n’imwe akaba yanakosorwa.”
Yibukije ko imigenzo ya Liturujiya ishingiye ku nyigisho rusange za Kiliziya, harimo n’inyandiko za Konsili ya Vatikani ya Kabiri, ashimangira ko icyo Abepiskopi bakoze ari ugusubiramo no gusobanurira imbaga y’Imana ibyo Kiliziya isaba.
Ati” “Muri iryo sengesho rero hari ibyinshi abantu bashobora kwibagirwa ko ari isengesho Imana iba yunze ubumwe n’ikoraniro ryayo mu bikorwa bitagatifu birikorerwamo. N’ubwo buri wese mu ikoraniro aba afite ibyo agenewe gukora bigendana n’urwego rwe mu byo ahamagariwe kuzuza muri Kiliziya y’Imana, tugomba kuzirikana uko Liturujiya ibiteganya nk’uko tubisanga mu nyandiko ya Vatikani ya Kabiri ivuga ku bya Liturujiya, ingingo ya 26 (Sacrosanctum Concilium, XXVI).”
Mgr Harolimana yemeza ko iki gitabo ari ingenzi kandi ko gikwiye kugera kuri buri Mukirisitu mu Rwanda
Ati “Ndumva rero icyo gitabo kizagirira akamaro umuryango w’Imana… mu bijyanye no guhimbaza ku buryo bunoze Misa ntagatifu. Cyasohotse ku wa 26 Ugushyingo 2025. Mu minsi ya vuba iki gitabo kiraba cyageze kuri benshi… tukaba dushishikariza abakristu bose kugiha agaciro, bakagisoma kandi bakinjira mu murongo abepiskopi bifuza.”
Mu gusoza, Umwepiskopi wa Ruhengeri yahaye ubutumwa bukomeye Abasaseridoti n’Abakirisitu muri rusange. Ati “ Iki gitabo ni abepiskopi bakijyeneye umuryango w’Imana. Icyo nasaba rero abasaseridoti ni ukwita kuri aya mabwiriza abepiskopi bagennye… ariko n’abakristu mu nzego zose kugira ngo bazahe agaciro aya mabwiriza kandi bayagire ayabo, maze ibigomba kunozwa binozwe, bityo duhimbaze Imana kandi na muntu yitagatifuze.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.