Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basoje Inteko Rusange ya 176, bongera gutorera Karidinali Kambanda kuyobora Inama y’Abepiskopi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basoje Inteko Rusange ya 176 isanzwe ibahuza, yari imaze iminsi ine iteraniye ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye i Ruyenzi. Iyi nteko yari iyobowe na Antoine Karidinali Kambanda, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wongeye gutorerwa indi manda y’imyaka itatu yo kuyobora iyi nama.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko imwe mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho muri iyi nteko ari amatora ya komite ihoraho y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Padiri Kayisabe yagize ati “Ikindi cyabaye muri iyi nteko, ni uko komite ihoraho y’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yari isoje manda, bityo bigasaba ko Abepiskopi batora indi manda. Nta cyahindutse rero, basabye abari basanzwe muri iyo komite gukomeza ubutumwa kuko bongeye gutorwa.”
Yakomeje asobanura abagize iyi komite ihoraho batowe, agira ati “Abo batowe ni Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Perezida w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yungirijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, ari we Visi Perezida. Umujyanama wa mbere ni Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, naho umujyanama wa kabiri akaba ari Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.”
Agaruka ku birebana n’igihe manda imara n’icyerekezo cy’ubuyobozi, Padiri Kayisabe yagize ati “Manda imara imyaka itatu. Ubu turi mu mwaka wa 2025, bivuze ko iyi manda yatangiye mu Kuboza 2022. Yari manda ya mbere rero, bayisubijeho kuko bemerewe manda ebyiri. Ni ukuvuga ko mu mwaka wa 2028 tuzagira abandi bashya bagize komite y’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.”
Ku byerekeye ubutumwa n’inshingano by’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe yavuze ko bushingiye cyane ku iyogezabutumwa n’ikenurabushyo ku rwego rw’igihugu.
Yagize ati“Ubutumwa bafite ni ubutumwa bw’iyogezabutumwa n’ikenurabushyo ku rwego rw’igihugu, ni uguhuza ibikorwa bya Kiliziya ku rwego rwa diyosezi zose uko ari icyenda.”
Yakomeje agaragaza ko Abepiskopi bakorera hamwe binyuze mu makomisiyo, agira ati “Abepiskopi bahurira mu makomisiyo. Komisiyo zari 22, ubu zagejejwe kuri 13, bisobanuye ko hari izahujwe. Izo komisiyo ni zo zikorerwamo ubutumwa, ni zo bahurizamo ikenurabushyo ku rwego rw’igihugu. Ibyo bazabikomeza kandi bazakomeza no kuvuganira abakristu bafite ibibazo hirya no hino mu gihugu, cyane cyane abafite ibibazo bya za kiliziya zifunze.”
Yanagarutse ku kamaro k’amaseminari, avuga ati“Ikindi Abepiskopi bahuriraho ni amaseminari, kuko ari igikorwa cya diyosezi zose uko ari icyenda. Biyemeje kuba hafi y’abarezi, ku buryo umusaseridoti arangije seminari nkuru azajya asohoka ari umuntu ushoboye koko gukora ubutumwa nk’umusaseridoti muri Kiliziya.”
Padiri Kayisabe yagarutse kandi ku ruhare rwa Kibeho muri Kiliziya yo mu Rwanda, agira ati“Ikindi bahuriraho cyane ni Kibeho. Ingoro ya Kibeho n’amabonekerwa yabereyeho bihuriza hamwe abakristu bo mu Rwanda n’abandi baturuka hirya no hino ku isi. Si Diyosezi ya Gikongoro yonyine yabishobora, ni yo mpamvu diyosezi zose uko ari icyenda zifatanyije mu kwita ku Ngoro ya Bikira Mariya no kuyibungabunga.”
Yasoje asaba abakristu gukomeza gufatanya n’abayobozi babo ba Kiliziya, agira ati“Abakristu barasabwa gukorana n’Abepiskopi babo aho bari hose, buri mukristu akifatanya n’Umwepiskopi wa diyosezi arimo. Abepiskopi bakomeje gutsindagira sinodi, gukorera hamwe no kujya inama z’uburyo Inkuru Nziza yagera kuri buri wese, kugira ngo abakristu bose bungukire mu bumwe n’ubufatanye.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.