Abepiskopi Gatolika mu Rwanda no mu Burundi batewe impungenge n’imipaka y’ibihugu byombi ifunze
I Bujumbura mu Burundi hari kubera Inama y'iminsi ibiri ihuza ishyirahamwe ry’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’u Burundi (ACOREB) yatangiye ku wa 10 Ugushyingo 2025 . Ni ku nshuro ya kabiri iteranye muri uyu mwaka wa 2025, nk’uko biteganywa n’amategeko agenga iri shyirahamwe asaba ko riterana kabiri mu mwaka. Inama ya mbere yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2025.
Iri shyirahamwe ACOREB (Association des Conférences Episcopales du Rwanda et du Burundi) rimaze imyaka 44 rishinzwe, rigamije gukomeza ubufatanye mu butumwa bw’iyogezabutumwa hagati y’Inama z’Abepiskopi zombi — iya CEPR (Conférence Episcopale du Rwanda) n’iya CECAB (Conférence Episcopale du Burundi). Ryashingiye ku mateka y’uko mu gihe cya vikariyati, Kiliziya z’u Rwanda n’u Burundi zari zigize diyosezi imwe, bityo zikaba zisangiye byinshi mu mateka n’umurage wa gikristu.
Mgr Bonaventure Nahimana, Perezida wa ACOREB akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi (CECAB), mu kiganiro yagiranye na Radio Maria Burundi, yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye bari kuganiraho ari imipaka igifunze hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ituma abakristu b’ibihugu byombi batagisangira amasengesho cyangwa ibikorwa bya gikristu nk’uko byahoze.
Ati “Ubu murabona ko kugenderanirana hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigoye kubera ko imipaka igifunze. Kugira ngo duhure, rimwe na rimwe bisaba gufata indege cyangwa kunyura muri Tanzania. Ariko n’ubwo bimeze bityo, abepiskopi bakomeje kugaragaza ubushake bwo guhura no gukorana, kugira ngo berekane ko turi kumwe kandi duhe abakristu bacu ukizere.”
Mgr Bonaventure Nahimana, Yasobanuye ko n’ubwo habayeho izo mbogamizi, iyi nama ibaye ikimenyetso cy’uko Kiliziya zombi zifuza gukomeza ubumwe mu butumwa, kandi ko Abepiskopi bashaka kugaragariza abakristu ko imipaka y’abantu itagomba kuba imipaka ya roho n’iy’ukwemera.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), nawe witabiriye iyi nama, yabwiye Pacis TV ko icyo Abepiskopi b’u Rwanda bayitezeho ari ukurebera hamwe uko ubumwe n’ubuvandimwe hagati ya Kiliziya zombi bwakomeza n’ ubwo imipaka y’ibihugu byombi ifunze.
Ati “Iyi nama ni iy’ishyirahamwe rihuza abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi. Twahoze turi inama imwe kugeza mu 1980, nyuma tugabanywamo ebyiri. Gusa abepiskopi bifuje ko hakomeza kubaho ishyirahamwe ribahuza, ariryo ACOREB. Iyo duhura, tuganira ku bibazo birebana n’ubutumwa bwa Gikristu, tukungurana ibitekerezo ku buryo bwatuma rikomeza neza. Niyo mpamvu n’ubu twaganiriye cyane ku kibazo cy’imipaka ifunze,”
Yasobanuye ko iyo mipaka ifunze itabangamiye gusa abakristu basanzwe, ahubwo inatuma n’abepiskopi bahura n’ingorane mu bikorwa byabo by’ikenurabushyo.
Yagize ati “Iyo imipaka ifunze, abakristu ntibashobora gusurana cyangwa gusangira amasengesho. Abepiskopi nabo bagomba gufata indege cyangwa bakanyura inzira ya Tanzania, inzira zihenze kugira ngo bahure. Ariko barabyemera kugira ngo ubwo bumwe bukomeze, bityo igihe imipaka izafungurirwa isange ubwo bumwe bugihari,”
Yongeyeho ko n’ubwo buri gihugu gifite ibibazo byihariye — nko kuba mu Rwanda hakiri Kiliziya zimwe zitarafungurwa, naho mu Burundi hakaba ikibazo cy’impunzi nyinshi zituruka muri Congo — ibyo bibazo byose bituma ikenurabushyo ridakorwa nk'uko bikwiye
“Iyo umukristu atamerewe neza, n’abepiskopi ntibaba bamerewe neza. Umutekano mucye utuma habaho ibibazo by’ikenurabushyo n’ibibazo by’ubukristu muri rusange,”
Uretse ikibazo cy’imipaka ifunze, Abepiskopi baganiriye no ku bibazo by’ubukene n’ingaruka z’ikirere cya politiki mu karere. Mgr Bonaventure yavuze ko basesenguye inyandiko nshya ya Papa Leo wa XIII (Dilexte), igamije kwibutsa abakristu urukundo rukwiye kugaragarira mu gufasha abakene n’abababaye
Ati “Turashaka kuyisobanukirwa no kuyigeza ku bakristu bacu, kuko no mu bihugu byacu ubukene burigaragaza cyane, buturuka ku mpunzi ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingaruka z’intambara. Ubutumwa Papa aduha buraduhamagarira kuba hafi y’abababaye, tukabafasha twisunze urukundo rwa Gikristu,”
Mgr Bonaventure yasobanuye ko Kiliziya z’u Rwanda n’u Burundi zifite inshingano yo gukomeza gusabira amahoro akarere kose, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo aho ibibazo by’intambara bikomeje.
Ati “Ibyo bibazo byose bitwibutsa ko tugomba gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke kandi imibanire y’ibihugu byacu isubire ku murongo mwiza. Twifuza ko ayo masengesho n’ubutumwa bwo gusabira amahoro bikomeza, bigakorwa ku rwego rw’abepiskopi, abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abakristu bose,”
Mu gusoza, Mgr Bonaventure yibukije ko intego nyamukuru ya ACOREB atari ukubonana gusa, ahubwo ari ukwimakaza ubukristu bwimbitse n’ubumwe bw’abakristu mu bihugu byombi.
Ati“ Turifuza ko ubukristu muri Kiliziya zacu bukomera, bukarushaho gushimangira ubumwe bw’abakristu. Inama ya Sinodi iduhamagarira kuba ‘abasangirarugendo’ — tugendane mu rugendo rumwe rw’ukwemera, dusangire ibikorwa, kandi twumve icyo Imana idusaba muri iki gihe. Ibyo byose tubihuza n’ibyavuye mu nama ya SECAM kugira ngo tugendere hamwe n’izindi Kiliziya zo muri Afurika,”
Mbere yo gusoza iyi nama, Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi bitabiriye Igitambo cya Misa yabereye muri Katederali ya Regina Mundi i Bujumbura. Ni Misa yahuje abepiskopi b’ibihugu byombi n’abakristu bo mu Burundi, mu rwego rwo gusabira ubumwe n’amahoro mu karere kose
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.