Abepiskopi Gatolika muri Afurika bihanganishije Tanzania ku rupfu rwa Myr Bernardin Mfumbusa
Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi Gatolika muri Afurika no muri Madagasikari, SECAM, ryagaragaje akababaro gakomeye ritewe n’urupfu rwa Myr Bernardin Francis Mfumbusa, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kondoa muri Tanzania.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa SECAM, Fridolin Karidinali Ambongo, rivuga ko Kiliziya Gatolika muri Afurika yakiriye n’agahinda kenshi inkuru y’itabaruka rya Myr Mfumbusa, wari uzwiho umurava mu iyogezabutumwa no guteza imbere itumanaho muri Kiliziya.
Iri tangazo rigira riti “Twakiriye inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Bernardin Francis Mfumbusa dufite intimba n’agahinda kenshi. Yari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kondoa, akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itumanaho muri Afurika (CEPACS), ndetse n’umwe mu bagize Komite ihoraho ya SECAM.”
Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari bashimye uruhare rukomeye Musenyeri Mfumbusa yagize mu guteza imbere iyogezabutumwa rigezweho, cyane cyane yifashishije itumanaho n’imbuga nkoranyambaga. Yagaragajwe nk’umuyobozi w’intangarugero waranzwe n’ubwitange, kwicisha bugufi no gukorana n’abandi mu buryo bwuje urukundo.
SECAM yihanganishije byimazeyo Kiliziya Gatolika yo muri Tanzania, Diyosezi ya Kondoa, umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abamumenye bose, isabira roho ye kuruhukira mu mahoro.
Iri tangazo risoza rigira riti “Dusabye Imana ko roho ye yakwakirwa mu mahoro y’iteka, kandi umurage yasize ugakomeza kubera benshi isoko y’imbaraga mu murimo wo kwamamaza Inkuru Nziza binyuze mu itumanaho rigezweho.”
Myr Bernardin Francis MFUMBUSA, yari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kondoa muri Tanzaniya wari uherutse kugirwa umwe mu bagize Inama y'Ubuyobozi ya Dikasiteri Ishinzwe Itumanaho i Roma. Yitabye Imana ku wa 14 Mata 2026, mu Bitaro byitiriwe Benjamin Mkapa azize indwara.
Myr Bernardin MFUMBUSA, yitabiriye Inteko rusange y'Abepiskopi ba Afurika yabereye I Kigali muri Kanama 2025 ari na ho yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Itangazamakuru Gatolika muri Afurika. Yari umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Kondoa kuva tariki 5 Gicurasi 2011. Akaba atabarutse afite imyaka 64.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.