Abepiskopi Gatolika muri Benin Bamaganye Ibikorwa bihungabanya Umudendezo w’Abaturage Nyuma y’Igerageza rya Coup d’État
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Benin (CEB) yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’ibyabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, aho havuzwe igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare. Mu itangazo bashyize ahagaragara uwo munsi, Abepiskopi bavuze ko “bababajwe cyane n’igerageza ryo gufata ubutegetsi hifashishijwe ingufu za gisirikare.”
Bamaganye “uburyo bwose bw’ikoreshwa ry’urugomo cyangwa ibikorwa byose bishobora guhungabanya amahoro n’ubumwe bw’igihugu,” kandi basaba ko amahoro akomeza kuba ishingiro ry’ubutwererane bw’Abanyabenin.
Nk’uko byatangajwe na BBC, mu gitondo cyo ku wa 7 Ukuboza 2025, nibura abasirikare umunani barimo n’abitwaje intwaro bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu batangaza ko komite ya gisirikare iyobowe na Colonel Tigri Pascal “isheshe inzego z’igihugu, ihagaritse itegeko nshinga, ndetse ikanafunga imipaka yose—iy’ikirere, iy’amazi n’iy’ubutaka.”
Abo basirikare bavuze ko ingabo “zigambiriye guha Abanyabenin icyizere cy’igihe gishya gishingiye ku bwuzuzanye, ubutabera n’umurimo.”
Nyuma y’ayo makuru, Perezida Patrice Talon yageze kuri televiziyo y’igihugu atangaza ko guverinoma n’ingabo zabashije kuburizamo icyo gitero cya gisirikare, anavuga ko abagitangije bazabiryozwa mu buryo bukwiye.
Perezida Talon yagize ati, “Icyo nshimira ingabo zacu, ni uburyo bagumye ku nshingano zabo no ku ndahiro zabo zo kurinda igihugu.”
Mu itangazo ryabo, Abepiskopi Gatolika muri Benin bibukije ko “ubumwe bw’igihugu ari impano ikomeye ikwiye kurengerwa mu nzira z’amahoro n’izubahiriza amategeko.”
Mu itangazo ryabo, Abepiskopi Gatolika muri Benin bibukije ko “ubumwe bw’igihugu ari impano ikomeye ikwiye kurengerwa mu nzira z’amahoro n’izubahiriza amategeko.”
Abepiskopi basabye Abanyabenin kurushaho gusenga, “basabira igihugu gukomeza kurindwa ikibi cyose, amakimbirane n’amacakubiri.”
Barangije bagira bati“Bikira Mariya, Umwamikazi w’Amahoro, adutabare kandi adusabire, by’umwihariko ku munsi twibukaho Isabukuru y’Ubwimakazwe bwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.