Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi bo muri Afurika basabye ubutabera n’umucyo mu rubanza rwa Arkiyepiskopi Alick Banda

Abepiskopi bo hirya no hino muri Afurika basabye ko urubanza ruregwamo Arkiyepiskopi Alick Banda, Umushumba wa Arikidiyosezi Gatolika ya Lusaka muri Zambia, kuri ubu wafunguwe byagataeganyo, runyura mu mucyo, mu butabera hubahirizwa uburenganzira bwe, bamwizeza we n’Abakirisitu bo muri Zambia ko babashyigikiye kandi babasabira.

Abepiskopi bo muri Afurika basabye ubutabera n’umucyo mu rubanza rwa Arkiyepiskopi Alick Banda
Abepiskopi bo muri Afurika basabye ubutabera n’umucyo mu rubanza rwa Arkiyepiskopi Alick Banda

Ibi byatangajwe n’inzego zitandukanye z’Abepiskopi ku rwego rw’umugabane wa Afurika n’uturere, ndetse n’Abepiskopi bo mu gihugu gituranye na Zambia cya Malawi, nyuma y’uko Arkiyepiskopi Banda atabwe muri yombi n’Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Zambia (DEC), akaza kwitaba urukiko ku birego bifitanye isano n’imodoka bivugwa ko yabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Arkiyepiskopi Banda ahakana ibyo aregwa.

Mu butumwa bwo ku wa 1 Ukwakira 2026, Perezida w’Inama y’Abepiskopi bo muri Afurika n’Ibirwa bya Madagascar (SECAM), Karidinali Fridolin Ambongo, yagaragaje impungenge ku bijyanye n’imigendekere y’uru rubanza nyuma y’uko Arkiyepiskopi Banda yitabye Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Karidinali Ambongo yashimangiye ko Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Zambia (ZCCB) yari yasobanuye ko Arkiyepiskopi Banda adashinjwa kugira uruhare mu iyoborwa cyangwa itangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ry’imodoka iri mu iperereza, kandi ko iyo modoka yari yarasubijwe Leta mu Kuboza 2023.

Perezida wa SECAM yasabye ko uru rubanza rukurikizwa hashingiwe ku mahame y’ubutabera, uburinganire, kubaha agaciro ka muntu no kubahiriza inzira ziteganywa n’amategeko.

Yagaragaje ko yizeye ko inzego zibifitiye ububasha muri Zambia zizasohoza inshingano zazo “hakurikijwe amategeko”, zubahiriza uburenganzira n’icyubahiro bya buri wese bireba uru rubanza, kandi ko imigendekere yarwo izafasha kugera ku kuri, ubutabera n’inyungu rusange.

Umushumba wa Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we yasabye Abakirisitu bo muri Zambia gukomeza gutuza, kugira ubumwe no gusenga, mu gihe Kiliziya ikomeje ubutumwa bwayo.

Abagize Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (AMECEA) na bo bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ifatwa rya Arkiyepiskopi Banda.

Mu ibaruwa yo ku wa 1 Ukwakira yashyizweho umukono na Perezida wa AMECEA, Arkiyepiskopi Gervas John Mwasikwabhila Nyaisonga, Umushumba wa Arikidiyosezi Gatolika ya Mbeya muri Tanzania, iri huriro ryagaragaje ko ryakiriye amakuru y’ifatwa rya Arkiyepiskopi Banda ku wa 28 Nzeri.

Arkiyepiskopi Nyaisonga, ashingiye ku itangazo ry’Abepiskopi ba Zambia ryo ku wa 30 Nzeri, yavuze ko Leta itashinje Arkiyepiskopi Banda kugira uruhare mu gutanga cyangwa gukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyo modoka, ivugwa ko yari yarahawe nk’impano, nyuma ikazasubizwa Leta.

Arkiyepiskopi Nyaisonga yongeyeho ati “Ubufatanye bwacu ntibushyira umuntu uwo ari we wese hejuru y’amategeko, kandi ntibubanziriza cyangwa ngo bugire icyo buvuga ku rubanza ubu ruri imbere y’inkiko.”

Perezida wa AMECEA yasabye ko Arkiyepiskopi Banda ahabwa uburenganzira bw’umuntu utaratsindwa n’urukiko, ndetse ko ibisobanuro byatanzwe n’Abepiskopi ba Zambia bihabwa agaciro kabyo.

Yasabye ko uru rubanza rukurikizwa mu buryo butabera, buboneye, butarimo inyungu za politiki kandi bwubaha agaciro ka muntu ndetse n’icyubahiro cy’umurimo w’ubushumba.

Abepiskopi ba Malawi basabye ko urubanza rutaba igikoresho cya politiki

Ku wa 3 Ukwakira, Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Malawi na yo yatangarije Abepiskopi ba Zambia n’Abakirisitu bo muri icyo gihugu ko ibashyigikiye mu buryo bwa kivandimwe, nyuma y’ifatwa rya Arkiyepiskopi Banda.

Mu gihe bavugaga ko bubaha ubutegetsi bw’igihugu n’amategeko, Abepiskopi ba Malawi basabye ko urubanza rwa Arkiyepiskopi Banda rukurikizwa mu buryo buboneye kandi buboneye kuri bose.

Bagize bati “Turahamagarira Guverinoma ya Zambia gukemura iki kibazo mu mucyo usesuye, no kwirinda ko inzira y’ubutabera ikoreshwa nk’igikoresho cya politiki kigamije gutera ubwoba Kiliziya.”

Abapadiri ba Lusaka bavuze ko bahagaze hafi y’Umushumba wabo

Ubufatanye bw’Abepiskopi bwakurikiwe n’ubutumwa bw’ishyirahamwe ry’Abapadiri Gatolika bo muri Diyosezi za Zambia (LUSAZADCC), ryashyize ahagaragara itangazo ku wa 5 Ukwakira.

Abapadiri bagize iryo huriro bavuze ko bashaka kugaragariza Arkiyepiskopi Banda ko bamuri hafi muri iki gihe kigoye.

Bagize bati “Twanditse kugira ngo tugaragaze ko dushyigikiye kandi turi hafi y’Umushumba wacu, Nyiricyubahiro Arkiyepiskopi Dr. Alick Banda, Arkiyepiskopi wa Lusaka, muri iki gihe kigoye arimo.”

Banamwijeje ko bazakomeza kumusabira buri munsi mu masengesho yabo bwite, mu Misa n’ahandi Abakirisitu bateranira.

Arkiyepiskopi Banda aregwa icyaha cyo kuba yaragize mu maboko ye umutungo ukekwa ko wabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyaha giteganywa n’ingingo ya 319 y’Itegeko Mpanabyaha rya Zambia.

Kugeza ubu, ibyo Arkiyepiskopi Banda aregwa ntibirahamwa n’urukiko, kandi urubanza ruracyakomeje mu nkiko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose