Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Papa Lewo wa XIV agiye kwakira ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare i Vatikani

Papa Lewo wa XIV azahura n’abahagarariye isi y’umukino wo gusiganwa ku magare, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, i Vatikani, mu nama igamije kugaragaza uruhare rwa siporo mu kwimakaza amahoro n’ubwumvikane hagati y’abantu b’umuco n’ibihugu bitandukanye.

Papa Lewo wa XIV agiye kwakira ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare i Vatikani
Papa Lewo wa XIV agiye kwakira ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare i Vatikani

Iyi gahunda yateguwe n’Urwego rwa Vatikani rushinzwe Umuco n’Uburezi, ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare (UCI).

Abazitabira ni abantu 100 b’indashyikirwa muri uyu mukino, barimo abakanyujijeho muri uyu mukino ku isi n’abacyina uyu munsi, abagabo n’abagore, ndetse n’abakina gusiganwa ku magare ku bafite ubumuga. Hazitabira kandi abayobozi b’amashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare, abategura amarushanwa akomeye ku Isi n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye z’uyu mukino baturutse ku migabane yose.

Mu bakinnyi bakomeye bazitabira harimo Eddy Merckx wo mu Bubiligi, wegukanye Tour de France inshuro eshanu, Giro d’Italia inshuro eshanu na Vuelta a España inshuro imwe, ndetse n'amarushanwa atatu ku rwego rw’Isi

Hari kandi Greg LeMond wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wegukanye igikombe cy’Isi mu gusiganwa ku magare inshuro ebyiri, akaba n’Umunyamerika wa mbere wegukanye isiganwa rya Tour de France, aritwara inshuro eshatu.

Undi ni Christopher Froome ukomoka mu Bwongereza, wegukanye amarushanwa atatu akomeye y’uyu mukino azwi nka Grand Tours. Hazaba kandi Paul Seixas wo mu Bufaransa, ufite imyaka 20, ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano n’icyizere gikomeye mu rwego mpuzamahanga.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko umukino wo gusiganwa ku magare na Kiliziya Gatolika bifitanye amateka maremare y'ubufatanye.

Yagaragaje ko ubwo bufatanye bushingiye ku bikorwa bitandukanye, birimo amarushanwa ategurwa n’imiryango yo muri za paruwasi, amakipe y’abasiganwa ku magare ashingiye ku ndangagaciro z’Ivanjili, ndetse n’inama zitandukanye abashumba ba Kiliziya Gatolika ku isi bagiye bagirana n’abakora uyu mukino. Mu biheruka, harimo n’aho isiganwa rya Giro d’Italia ryo mu 2025 ryanyuze i Vatikani.

Mu itangazo UCI yashyize ahagaragara mbere y’iyi nama, Lappartient yavuze ko iyi gahunda ari umwanya wo kurushaho gushimangira uruhare rwa siporo mu kwimakaza amahoro no guteza imbere ibiganiro n’ubwumvikane hagati y’abantu bafite imico itandukanye.

Nyiricyubahiro José Karidinali Tolentino de Mendonça, uyobora Urwego rwa Vatikani rushinzwe Umuco n’Uburezi, na we yagaragaje ko iyi nama ije ikurikira ubutumwa Papa Lewo wa XIV yatanze ku kamaro ka siporo, mu ibaruwa yise “Life in Abundance” (Ubuzima busesuye), yo ku wa 6 Gashyantare 2026.

Yasobanuye ko muri iki gihe umukino wo gusiganwa ku magare wabaye kimwe mu bigize umuco w’imibereho y’abantu, ukaba unafite uruhare rukomeye mu kwimakaza indangagaciro zubaka ikiremwamuntu.

Biteganyijwe ko nyuma y'ibiganiro na Papa, hazaba umuhango mugufi aho UCI izatanga amagare mu buryo bw'ikimenyetso kuri Caritas ya Roma, kugira ngo ashyigikire ibikorwa byayo.

Iyi gahunda yateguwe na Athletica Vaticana, ishyirahamwe rihuza imikino itandukanye i Vatikani, rikaba n’umunyamuryango wa UCI.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose