Abidjan: Abepiskopi n’abayobozi ba Caritas muri Afurika biyemeje kongera imbaraga mu murimo w’urukundo n’iterambere ry’abaturage
Abepiskopi, abakaridinali n’abayobozi batandukanye ba Caritas muri Afurika no hirya no hino ku isi, basoje inama ikomeye yari itaraniye i Abidjan mu gihugu cya Côte d’Ivoire igamije kurebera hamwe uko umurimo w’urukundo (Caritas) wakomeza kuba umusingi w’iyogezabutumwa n’iterambere ry’imibereho y’abantu.
Iyi nama yari yitabiriwe na Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, umwepiskopi wa Kibungo akaba na Visi Perezida wa Caritsa Rwanda, yabaye kuva ku wa 16 kugeza ku wa 20 Werurwe 2026, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Caritas nk’umusemburo w’urukundo, serivisi n’ihinduka ry’imibereho muri Afurika.”
Abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu 46, bashimangiye ko umurimo wa Caritas atari inyongera ku bikorwa bya Kiliziya, ahubwo ari kimwe mu biyigize by’ingenzi, kimwe no kwamamaza Ivanjili no gutanga amasakaramentu.
Bashingiye ku nyigisho z’amateka ya Kiliziya zirimo inyandiko ya Papa Benedigito wa XVI yitwa Deus Caritas Est (2005), bavuze ko Kiliziya igomba kurangwa n’urukundo rugaragarira mu bikorwa bifatika byo kwita ku bakene n’abari mu kaga.
Abari muri iyi nama bagaragaje ko n’ubwo Afurika ifite umutungo kamere mwinshi, urubyiruko rwinshi n’imbaraga mu bya roho, igihura n’ibibazo birimo ubukene, amakimbirane n’akarengane.
Banagaragaje ko ruswa, ikoreshwa nabi ry’umutungo kamere n’inyungu z’abanyamahanga, ari bimwe mu bituma abaturage batagerwaho n’inyungu z’umutungo w’igihugu cyabo.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, abayobozi ba Kiliziya bagaragaje icyerekezo gishya kigamije gukomeza gushimangira uruhare rwa Caritas mu butumwa bwayo bw’urukundo n’iterambere ryuzuye ry’umuntu. Bashimangiye ko Caritas igomba gukorera mu izina rya Kiliziya (in nomine Ecclesiae), bityo ibikorwa byayo bikarangwa n’umurongo uhamye ushingiye ku nyigisho z’iyobokamana n’ubutumwa bw’iyogezabutumwa.
Biyemeje kandi kunoza imiyoborere n’imikoreshereze y’umutungo, bashyira imbere umucyo n’ubunyamwuga, kugira ngo umutungo ugenewe gufasha abakene ugere ku ntego zawo neza. Ibi bizajyana no gushyiraho inzego zikomeye z’imiyoborere, gukoresha abantu babifitiye ubushobozi, no gukomeza gusuzuma imikorere ya Caritas mu nzego zose.
By’umwihariko, bashimangiye ko abakene bagomba kuba abafatanyabikorwa nyabo, atari abafashwa gusa. Bityo, bagomba guhabwa ijambo mu bibakorerwa, bagashyirwa mu myanzuro ifatwa ku mibereho yabo, hagamijwe kububakira ku bushobozi bafite no kubaha agaciro.
Iyi nama kandi yakomoje ku gushyira imbaraga mu guteza imbere urubyiruko n’abagore, ishimangira guhabwa umwanya ugaragara mu buyobozi no mu ifatwa ry’ibyemezo, aho bagomba kuva ku rwego rw’abagenerwabikorwa bakagera ku rwego rw’abayobozi n’abafata ibyemezo muri Caritas.
Abayobozi ba Kiliziya biyemeje no guteza imbere kwigira ku bushobozi bw’imbere mu bihugu byabo, bagabanya gushingira cyane ku nkunga z’amahanga. Ibi bizagerwaho binyuze mu gushishikariza abakirisitu gutanga, gushyiraho uburyo buhamye bwo gukusanya inkunga mu nzego za paruwasi na diyosezi, no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo.
Banashimangiye ko Caritas igomba gukomeza kuba ijwi rya gihanuzi rirwanya ruswa n’akarengane, igaharanira ubutabera n’imiyoborere myiza, cyane cyane mu bijyanye no kurengera umutungo kamere no kurwanya imikorere ibangamira abakene.
Mu rwego rwo kurengera ejo hazaza h’isi, biyemeje kandi kwita ku bidukikije, bashimangira ko ubuzima bw’abantu n’ubw’isi dutuyeho bifitanye isano idatandukana. Bityo, ibikorwa bya Caritas bizakomeza guhuza iterambere ry’umuntu no kubungabunga ibidukikije, hagamijwe kugera ku majyambere arambye.
Iyi nama yasabye ko habaho ubufatanye bukomeye hagati ya Caritas zitandukanye muri Afurika, hagashyirwaho uburyo bwo gufashanya byihuse mu bihe by’ibiza n’ibibazo byihutirwa.
Banemeje gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye hagati ya SECAM (Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika) na Caritas Africa, agamije guteza imbere ubutabera, amahoro n’iterambere rirambye.
Mu gusoza, abitabiriye iyi nama batangaje ko basubiye mu bihugu byabo bafite imbaraga nshya zo gukomeza umurimo w’urukundo, bashimangira ko Caritas Africa ifite ubushobozi bwo gukomeza gufasha abaturage kugera ku mibereho myiza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.