Abihayimana bashimiwe ko barenze ipfunwe ryo guhambanwa ikara
Kuri iki cyumweru tariki 2 Gashyantare 2025, i Kibeho habereye ibirori bya Yubile y'impurirane mu rwego rw'Imiryango y'Abihayimana. Ubutumwa butandukanye bwatanzwe bukaba bwaragarutse ku bigwi by'abasore n'inkumi bemeye kwitaba ijwi ry'Imana, bakaba barabaye ingirakamaro kuri Kiliziya no ku gihugu kandi bakazaserukana ishema mu ijuru n'ubwo bamwe bibwira ko barumbye.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abiyeguriye Imana mu Rwanda (COSUMAR) akaba n’umuyobozi w’Umuryango w'Abapalotini mu Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, n’Ububiligi, Padiri Eugene Niyonzima, yashimye Abasore n’inkumi barenze ibyagombaga kubatangira ntibaterwe ubwoba n’igitutu cya sosiyete Nyarwanda yabaciraga kuzahambanwa ikara.
Ati "Dukwiye gushimira Imana byimazeyo, tunashimira by'umwihariko, abasore n'inkumi b'abanyarwanda bakiriye impano y'umuhamagaro wo kwiyegurira rurema mu gihe mu muco wacu byari bigoye ko umwari yava mwa se na nyina agasiga ba nyirasenge bamusigaga mu bisage, akagenda gutyo gusa nta n'inkomarutaro yinjiye iwabo. Barakoze cyane kuba barumvise iyo ngabire y'Imana. Kandi bakarenga ibyari kubatangira. Bakwiye gushimirwa abasore batubimburiye muri uyu muhamagaro, batatewe ubwoba n'igitutu cya sosiyete, maze aho gutinya kuzahambanwa ikara nk'uko byatekerezwaga, bagasobanukirwa mbere y'abandi ko ahubwo ari inzira izatuma bahambanwa ikuzo ryo kuba barinjiye mu nzira y'urukundo, rukunda kandi rukitanga rutitangiriye itama."
Padiri Eugene avuga ko Abiyeguriye Imana babaye abahamya b’amizero, urukundo n’amahoro binyuze muri serivisi batanga.
Ati: “Abiyeguriye Imana barigishije bararera baba abahamya b’amizero y’ejo hazaza kandi imbuto z’amizero ziragaragara kuko ntawe ukibaza uko ejo azamera.”
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yashimiye Abihayimana ibyo bakora muri Kiliziya. Avuga ko ari amaboko ya Kiliziya mu butumwa bwayo bunyuranye haba mu iyogezabutumwa, mu bikorwa by’urukundo, mu burezi no mu buvuzi.
Karidinali Kambanda yagaragaje ko buri muryango w’Abiyeguriye Imana ari Ingabire ya Roho Mutagatifu muri Kiliziya. Kiliziya ikaba yishimira imbuto iyi miryango yeze ku butaka bw’u Rwanda, ikanashimira abitabiriye uwo muhamagaro.
Yubile y'Abiyeguriye Imana yizihijwe nyuma ya Yubile ya Batisimu, Ukarisitiya, Yubile y'Urubyiruko na Yubile y'Abana. Izi yubile zikaba zaragiye zibera hirya no hino mu madiyosezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.