Abiyeguriyimana b'i Cyangugu, Bukavu na Uvira, basoje umwiherero wabibukije indangamuntu ya Kiliziya ishimangira ubumwe burenze imipaka
Ku wa 20 Ukuboza 2025, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yayoboye umwiherero ngarukamwaka w’abapadiri n’abandi biyeguriye Imana bakorera ubutumwa muri iyo diyosezi. Uwo mwiherero wari witabiriwe kandi n’intumwa z’abiyeguriye Imana baturutse muri Arikidiyosezi ya Bukavu no muri Diyosezi ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubuvandimwe n’ubumwe burenga imipaka.
Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye, yagarutse ku byishimo byo kwakira abavandimwe baturutse mu diyosezi zituranye, agaragaza ko ubumwe buri hagati ya Cyangugu na Bukavu bufite imizi ikomeye mu mateka no mu mibereho ya buri munsi.
Ati “Dufite indi mpamvu yo kwishimana: kwakira muri twe abavandimwe na bashiki bacu baturutse muri diyosezi ituranye n’iyacu. Diyosezi zacu zirahuza cyane; dufitanye umubano wa kera w’ubucuti n’ubuvandimwe, kandi ibyo bidufasha gukura mu bumwe.”
Mgr Sinayobye, yasobanuye ko igitekerezo cyo gutumira abiyeguriye Imana bo muri Bukavu cyaturutse mu biganiro byabaye hagati y’abapadiri, bikakirwa neza n’ubuyobozi bwa Diyosezi zombi. Yagaragaje kandi ko Arikiyepiskopi wa Bukavu yakiriye neza iyo gahunda, n’ubwo atabashije kuyitabira.
Ati “Twagejeje iki gitekerezo kuri Nyiricyubahiro Musenyeri François-Xavier Maroy, Arikiyepiskopi wa Bukavu, maze adusubiza agira ati ‘Nanjye nifuzaga kuza n’ubwo bitashobotse, ariko ndikumwe namwe mu isengesho no ku mutima.”
Agaruka ku bihe bikomeye akarere k’Ibiyaga Bigari karimo, Musenyeri Sinayobye yibukije ko abakristu bahamagarirwa kuba abahamya b’ubumwe n’amahoro mu gihe cy’amacakubiri
Ati “Mu gihe tubona ibimenyetso by’amacakubiri, urugomo n’imibabaro, twemera tudashidikanya ko Imana ifitiye abana bayo umugambi w’ubumwe n’ubuvandimwe butagira imipaka.”
Yashimangiye ko batisimu ihuza abakristu bose, ikabasigira indangamuntu nshya ituma barenga imipaka n’ibitandukanya abantu. Ati “Batisimu yaduhaye indangamuntu nshya: kuba abakristu, abavandimwe batagira imipaka. Iyi ndangamuntu ni na yo nshingano yacu.”
Musenyeri Sinayobye yanagaragaje ko Kiliziya iri hafi y’abahuye n’ingaruka z’intambara n’ihungabana, by’umwihariko abari mu nkambi z’impunzi n’abimuwe ku ngufu.Ati“Turi hafi y’abavandimwe na bashiki bacu bahuye n’akababaro ko kwimurwa no guhungira ahandi; turabasengera kandi twifuza kubagaragariza mu bikorwa ko turi kumwe na bo.”
Ku rundi ruhande, Padiri Justin Nkunzi, umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Bukavu, wari uyoboye itsinda ryaturutse i Bukavu no muri Uvira, yashimiye cyane uko bakiriwe i Cyangugu, avuga ko urwo rugendo rwari igikorwa cy’ukwemera.
Ati“Ni ibyishimo kuri jye guhagarara hano imbere yanyu, mu izina rya bagenzi banjye bo muri Diyosezi ya Bukavu.”
Padiri Justin yasobanuye impamvu abapadiri benshi batabashije kwitabira uwo mwiherero, bitewe n’umuganda rusange uba buri wa Gatandatu mu mujyi wa Bukavu, utuma kugenda bitoroha muri uwo mujyi.Ati “Nyuma ya saa mbili za mu gitondo, nta wemerewe kugenda; ni yo mpamvu twaje turi itsinda rito ariko rihagarariye benshi.”
Yerekanye ko itsinda ryaturutse i Bukavu rigizwe n’abapadiri, ababikira n’abandi bafatanyabikorwa, bose bagamije gushimangira ubumwe bwa Kiliziya.Ati“Turi Kiliziya ebyiri ziva inda imwe; dusangira isambaza ziva mu Kiyaga cya Kivu dusangiye, ariko ikiruta byose dusangira ukwemera kumwe.”
Yashimangiye ko kuba hari umupadiri waturutse muri Uvira byari ikimenyetso cy’ubushake bwo kubana no gushaka amahoro arambye.Ati“Ni ikimenyetso gikomeye cy’uko dushaka kubaho dukurikiza ibisabwa n’amahoro.”
"Uyu mwiherero wabereye muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, witabiriwe n’abapadiri n’abandi biyeguriye Imana b’i Cyangugu, intumwa zigizwe abapadiri 8 n'ababikira 13 baturutse i Bukavu na Uvira,umunyamakuru wa Radio Maria Bukavu ndetse n’uhagarariye ihuriro ry’abagore b’i Bukavu umwe.
Uretse uyu mwiherero, izi diyosezi ziteganya gukomeza ubufatanye binyuze mu mikino ibahuza n’izindi ngendo zo gusurana, bigamije kugaragaza ko Ivanjili irenze imipaka n’ibitandukanya abantu, bityo bishimangira ubumwe n’ubuvandimwe bw’umuryango w’Imana."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.