Afurika y’Epfo: Abakristu barenga 40 bahaniwe kwamagana icyemezo cy’Umwepiskopi cyo kwimura Padiri
Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi Gatolika ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, Myr Dabula Anthony Mpako, yatangaje ko yafatiye ibihano bya Kiliziya bamwe mu bakristu bigaragambije bamagana icyemezo cyo kwimura Padiri wari ushinzwe Paruwasi Katedrali y’Umutima Mutagatifu wa Yezu (Cathedral of the Sacred Heart), nyuma y'uko banze inzira y’ubwiyunge no gukosorwa bari bahawe na Kiliziya.
Mu itangazo yasohoye ku wa 14 Kamena 2026, Musenyeri Mpako yavuze ko imyigaragambyo yabereye kuri iyo katedrali yabaye "ikintu kibabaje kandi kitari gikwiye na gato", ashimangira ko yangije ubumwe bwa Kiliziya ndetse ikanatesha agaciro ubuhamya bwayo mu ruhame.
Abakirisitu barenga 40 bavugwaho kugira uruhare muri iyo myigaragambyo yabaye ku wa 7 no ku wa 28 Ukuboza 2025. Bari bahagurutse bamagana icyemezo cya Arkiyepiskopi cyo guhindurira Padiri ubutumwa yari afite muri paruwasi Katedrale. Muri iyo myigaragambyo, bamwe bahagaritse ibikorwa by’iyobokamana, bakwirakwiza ibyo Umwepiskopi yise ibirego bidafite ishingiro ndetse banashishikariza abandi kurwanya ubuyobozi bwa Kiliziya.
Myr Mpako yavuze ko ibyo bikorwa byangije ubumwe bw’abakristu, bikica amategeko ya Kiliziya kandi bikagaragaza kutubaha ibikorwa bitagatifu by’iyobokamana.
Yagize ati “Mbabaye cyane ariko kandi nkurikije inshingano mfite nk’Umushumba wanyu, ndabagezaho ubutumwa bwerekeye ibikorwa bibabaje kandi bitari ngombwa byabereye muri Katedrali yacu mu minsi ishize.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu bakristu bakoze imyigaragambyo imbere ya Katedrali, bafashe ibyapa byamagana Umwepiskopi wari ufite uburenganzira bwo kwimura Padiri, banavuga amagambo y’ibinyoma ndetse anasebya, bashishikariza abantu kwigomeka ku buyobozi bwa Kiliziya.
Yongeyeho ko ayo makuru yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bitera urujijo mu bakristu kandi bigatesha Kiliziya icyubahiro mu maso ya rubanda.Ati“Ibi bikorwa byari ukwica bikomeye ubumwe bwa Kiliziya, gusuzugura ubutagatifu bwa Liturujiya no kutubaha ubuyobozi bwemewe bwa Kiliziya.”
Myr Mpako yavuze ko mbere yo gufata ibihano, Arkidiyosezi yabanje guha abo bakristu amahirwe yo kwikosora no kwiyunga na Kiliziya.Yagize ati “Dushingiye ku butabera n’impuhwe biranga Kiliziya, twashyizeho icyemezo cyo gukosora no kwiyunga, giha buri wese wari waragaragaye muri ibyo bikorwa inzira imufasha kwisubiraho no kongera gusubira mu bumwe bwa Kiliziya.”
Yasobanuye ko bahawe igihe gihagije ndetse banibutswa inshuro nyinshi, ariko benshi muri bo banze gukurikiza iyo gahunda yo kwikosora.Ati “Nyuma yo kugerageza inzira zose zo kubafasha kwisubiraho, kandi nkurikije inshingano mfite zo kurinda ubushyo no gusubiza ibintu ku murongo, hafashwe icyemezo cyo kubafatira ibihano bya Kiliziya.”
Yashimangiye ko ibyo bihano byafashwe hakurikijwe ibiteganywa n’Amategeko ya Kiliziya Gatolika (Code of Canon Law).
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko Kiliziya idashaka kwihorera cyangwa guca abantu burundu, ahubwo ko umuryango wa Kiliziya ugifunguye ku bwiyunge.Ati “Kiliziya ntishaka kwihorera kandi ntica abanyabyaha. Umuryango w’ubwiyunge uracyakinguye. Ariko ubutabera bugomba kubahirizwa, ibyakomerekeje abandi bigakosorwa kandi hagakumirwa icyahungabanya inyungu rusange za Arikidiyosezi.”
Myr Mpako yagaragaje ko kwimura cyangwa gukura Padiri ku nshingano za paruwasi ari igikorwa gisanzwe mu buyobozi bwa Diyosezi, kigamije ineza y’abakristu n’imigendekere myiza ya Paruwasi.Yagize ati “Kwimura cyangwa gukura Padiri ku nshingano ze ni igikorwa gisanzwe cy’ubuyobozi bwa Diyosezi. Si ikibazo kigomba gutuma haba imyigaragambyo, cyane cyane iyo iherekejwe no gusuzugura ibitagatifujwe, ibirego by’ibinyoma cyangwa gushishikariza abantu kwigomeka.”
Yavuze ko ibyabaye byakomerekeje ubumwe bwa Kiliziya yo muri Pretoria kandi bikayitesha icyizere mu maso y’abaturage, asaba abakristu gusenga kugira ngo amahoro n’urukundo byongere gusagamba muri Arikidiyosezi.
Myr Mpako yanenze ibyo yise kwinjiza imyumvire n’imikorere ya politiki cyangwa amashyirahamwe y’abakozi mu buzima bwa Kiliziya.Ati “Kiliziya si urubuga rwa politiki. Misa Ntagatifu si ahantu ho gutangariza ibibazo cyangwa imyigaragambyo. Imbuga nkoranyambaga na zo ntizigomba gukoreshwa mu gukwirakwiza ibinyoma.”
Yongeyeho ko ibikorwa birimo imyigaragambyo, ibyapa byo kwamagana ubuyobozi, gutuka no gushishikariza abantu kurwanya abayobozi ba Kiliziya bidafite umwanya muri Kiliziya ya Kristu.Yanaburiye ko umuntu wese uzongera gukora ibikorwa nk'ibyo ashobora gufatirwa ibihano biteganywa n’amategeko ya Kiliziya birimo kubuzwa guhabwa amasakaramentu (interdict), guhagarikwa ku nshingano za Kiliziya, gucibwa mu bumwe bwa Kiliziya (excommunication) cyangwa ibindi bihano bikwiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.