Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

AJECL yasoje igisekuru cya mbere cy’ikinyejana cya 21, yitegura icya kabiri mu rugendo rw’amahoro arambye

Ku wa 5 Ukuboza 2025, Umuryango w’urubyiruko rwisunze mutagatifu Karoli Lwanga, AJECL (Association des Jeunes de Saint Charles Lwanga – Rwanda) ufite ikicaro muri paruwasi ya Butwama muri Arikidiyosezi ya Kigali, wahurije hamwe abaturutse mu miryango inyuranye mu biganiro byimbitse byiswe Intra & Inter-Generational Dialogues, byari bigamije gusoza igisekuru cya mbere no gutangira icyiciro gishya cy’imyaka 25 mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

AJECL yasoje igisekuru cya mbere cy’ikinyejana cya 21, yitegura icya kabiri mu rugendo rw’amahoro arambye
AJECL yasoje igisekuru cya mbere cy’ikinyejana cya 21, yitegura icya kabiri mu rugendo rw’amahoro arambye

Abitabiriye ibyo biganiro bari baturutse mu byiciro bitatu by’ibisekuru bitandukanye: Ubuheture (abafite imyaka 60 kuzamura), Ba Bucura (abafite imyaka 35–60), hamwe n’Imfura (urubyiruko ruri hagati y’imyaka 11–35). Uko guteranira hamwe kw’ibisekuru byavuyemo umwanya wihariye wo gusesengura ibyaranze ubuzima bw’igisekuru cya mbere ndetse no gushyiraho icyerekezo cy’imyaka iri imbere.

Mu kiganiro na Kinyamatea , Padiri Iyakaremye Théogène, Umuyobozi wa AJECL, yashimangiye ko iki gikorwa cyari mbere na mbere umwanya wo gushimira Imana ku myaka 125 ishize abanyarwanda bakiriye Ivanjili ndetse n’imyaka 2025 Kristu acunguye isi.

Yagize ati: “Icya mbere ni ugushimira Imana, kuko ni umugisha ukomeye kuba Imana yarigize umuntu ikabana n’abantu. Muri Yezu Kristu rero, Imana ubwayo yaje kwibwira abantu, irabiyereka, irabakiza; ni ikintu gikomeye cyane cyabaye mu isi.”

Yibukije kandi ko mu gihe u Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari bifatanya kwizihiza imyaka 125 Inkuru Nziza imaze ihageze, ari nako hibukwa ibihe bikomeye byaranze aya mateka aho Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije yubile y'imyaka 100 Ivanjli ihageze ,u Rwanda ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ubu ikaba iri kwiihiza n’imyaka 125, intambara n’amakimbirane akomeje guhitana abantu mu karere.

Yagaragaje impungenge mu gihe ibi byose byabaye hakaba n'ibigikomeje mu bihugu bigizwe n’abakristu benshi, maze agira ati: “Birababaje kubona imyaka 100 tuvuga Jenoside, imyaka 125 tukavuga intambara mu biyaga bigari, kandi twese dufite umukiro twakiriye. Ese koko uwo mukiro uragenda uboneka mu mibereho yacu?”

Agaruka ku ntego y’ibiganiro by’uwo munsi, Padiri Théogène yasobanuye ko ari uburyo bwo gutuma buri gisekuru gitekereza kuri rwo, kikumva inshingano zacyo mu gukomeza ibyiza no kurandura ibibi byaranze ababanjirije.

Ati“Mbese twakiriye dute uwo mukiro? Uburyo bwo kwibaza ni bwo buduha gusobanukirwa inshingano zacu: icyo nzanye ni iki? Icyo nzasigamo ni iki? Buri gisekuru kigomba kugira icyo cyigira ku cyabanjirije, kikagira n’icyo gisigira ikizagikurikira.”

Uyu muyobozi yanavuze ko AJECL ishyize imbere uburyo bwo guhura no gusesengura buri myaka 25, kugira ngo haboneke isuzuma rihoraho rishingiye ku nkingi eshanu zifatika zigize imibereho y’igihugu: umuryango, iyobokamana, uburezi, ubukungu na politiki.

Padiri Théogène yanavuze ku rugendo rw’igihe kirekire AJECL iri gukora binyuze muri gahunda ya Gwiza Amahoro Program 2100, gahunda igamije kubaka amahoro n’ubumwe mu guhuza ibisekuru binyuranye mu gihe cy’imyaka 75 iri imbere.

Ati“Gwiza Amahoro Program 2100 ni gahunda ndende cyane. Kuko kuvuga ngo ikinyejana cya 21 kizaba kiza kurusha icya 20 ntibishoborwa n’umuntu umwe; ni iby’igihe kirekire kandi bisaba ibisekuru byinshi.”

Yakomeje agaragaza ko bakomeje gukorana n’imiryango yimakaza amahoro, urubyiruko n’iterambere kugira ngo ibikorwa bya AJECL bigire umusaruro uzashyigikira igihugu n’akarere kose.

Muri ibyo biganiro, AJECL yanamurikiye abitabiriye ibikorwa bitandukanye iri gukora mu kubaka amahoro n’iterambere, cyane cyane mu rubyiruko. Muri ibyo harimo uburezi bw’amahoro mu mashuri abanza n’ayisumbuye binyuze muri clabu zirenga 40 zifashwa n’abarimu babahugura barenga 60 mu ntara zose z’igihugu.

Uru rubyiruko rwigishwa amahame yo kubana neza, gukemura amakimbirane, no kwiga kubaka ubumwe bwimbitse.

Muri gahunda yo kwiteza imbere, AJECL imaze kubaka amatsinda 27 agizwe n’abantu barenga 600 bahabwa amahugurwa yo kwizigama, gukora imishinga mito, no guhindura imyumvire ibaganisha ku bukire, mu rwego rwo kwirinda ko ubukene bwabashora mu bikorwa bibangamira amahoro.

Mu bikorwa byo gufasha abangavu batewe inda bakiri bato, AJECL yashyizeho ishuri ribigisha kudoda no kuboha imipira, rigenewe abakobwa batarengeje imyaka 20 bataye ishuri. Buri mwaka abana 40 barangiza amasomo, bagahabwa impamyabumenyi zemewe n’igihugu ndetse n’imashini zibafasha gutangira imibereho y’iterambere. AJECL inakorana n’urubyiruko rwize kaminuza rwiyemeje kuba abakorerabushake mu guharanira amahoro, mu ntego yo kubaka urubyiruko ruzahora ari imbaraga zubaka igihugu.

Umuryango AJECL wibanda cyane ku rugero rwa Mutagatifu Karoli Lwanga, umusore w’Umunyauganda wagizwe na Kiliziya Gatolika umurinzi w’urubyiruko rwa Afurika.

Padiri Théogène yahereye ku mateka ye mu gufasha abantu kumva impamvu uyu mutagatifu ari icyitegererezo cya AJECL,

Agira ati“Nyuma ya Jenoside, twabonaga hakenewe Karoli Lwanga w’umusore wigisha urubyiruko gukomera ku byiza no kwanga guhemukirwa. Twifashisha isomo rye kugira ngo urubyiruko rwacu rutazongera gushorwa mu makosa nk’ayabaye mu 1994.”

Muri ibi biganiro by’ibisekuru byakozwe buri gisekuru kigira umwanya wo kwigira ku mateka yacyo, ibyo cyungutse n’ibyo cyabuze, ndetse no kumva uko gishobora gufatanya n’ibindi mu kubaka ejo hazaza.

Rusine Alex, umwe mu bitabiriye ibi biganiro, yashimangiye akamaro k’uku guhuriza hamwe ab’ibi bihe bitandukanye agira ati “Ibyiciro bitatu iyo byicaye bikaganira, abantu batahura ibibubaka n’ibishobora kubasenya. Ibyadusenya turabivanaho, ibyaduteza imbere tukabishimangira.”

Yatangaje ko AJECL irimo kuganira n’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa kugira ngo iyi gahunda ya Gwiza Amahoro izagire umusingi uhamye mu gihugu.

Mu gusoza ibiganiro, Padiri Théogène yibukije ko uyu mwaka wa 2025 urangiza igisekuru cya mbere cy’imyaka 25 y'ikinyejana cya 21 ari nayo myaka ya AJECL, bityo igisekuru cya kabiri kigiye gutangira mu mwaka wa 2026 kizarangira 2050, kikaba gitangiye ku musingi mushya w’ibyiza byo gukomeza no kwiteza imbere mu nkingi zose zubaka igihugu.

Ati“Turi mu gihe cyo kurangiza igisekuru cya mbere. Ibyo twishimira turabikomeza, ibyo tutishimira turabirandura. Ibyo dukora uyu munsi bizatuma mu mwaka wa 2100 tuzaba dutuye mu karere gafite amahoro kandi gatuje.”

Iyi gahunda y’iminsi iri imbere ishyize imbere ko u Rwanda n’akarere bizagera mu kinyejana cya 22 bifite amateka atandukanye n’ayo abantu bakomeje kwibuka mu myaka 100 na 125 ishize. Kuko, nk’uko AJECL ibivuga, ubukristu, uburezi bwiza, umuryango uhamye, ubukungu butera imbere na politiki ishingiye ku bumwe ari byo bizazana amahoro arambye igihugu gikeneye

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose