Akarere ka Kicukiro kashimye Caritas Rwanda ku ruhare rwayo mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yashimye Caritas Rwanda ku gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko hibukwa abari abakozi b’iki kigo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Monique Huss yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwishimiye kwifatanya na Caritas Rwanda muri iki gikorwa cyo kwibuka, ashimangira ko ari igikorwa gifite agaciro gakomeye mu gusigasira amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Yagize ati“Mu mwanya w’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro twishimiye kubana namwe ubwo twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko twibuka abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda, ariko bikaba bifite uburemere bwihariye ku bigo n’abayobozi bafite cyangwa bahoze bafite abakozi bishwe muri Jenoside.
Ati “Kuri iyi nshuro twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano ku Banyarwanda bose kandi bikaba umwihariko ku bayobozi bari bafite abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kubibuka, kongera kwibuka imirimo bakoraga no kongera kubaha agaciro.”
Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bifasha gusubiza icyubahiro imiryango n’abantu Jenoside yambuye ijambo n’izina.
Ati “Dufite imiryango itandukanye yazimye, nta zina nta n’ijwi, ariko igikorwa nk’iki ni umwanya wo kongera kubasubiza icyubahiro bambuwe mu mateka mabi yaranze igihugu cyacu, amateka y’amacakubiri n’urwango byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Monique Huss yavuze ko Caritas Rwanda ari ikigo kizwi n’abaturage benshi kubera ibikorwa byacyo byo gufasha abatishoboye no kuba hafi y’abababaye.
Yavuze ko nawe yakuze azi ibikorwa bya Caritas Rwanda, binyuze mu muryango we.
Yakomeje avuga ko kuva akiri muto yamenye Caritas Rwanda nk’ikigo gifite ubutumwa bwo gufasha abatishoboye.
Ati “Mu mirimo ya Caritas Rwanda nakuze nzi nta n’uwabimbwiye ni ugufasha, ni ukuba hafi y’abatishoboye, kubafasha mu buryo butandukanye.”
Yavuze ko kuba abantu bafite ubutumwa bwo gufasha abandi barishwe muri Jenoside bigaragaza ubukana n’ubunyamaswa Jenoside yakoranywe.
Ati “Ibi rero kuba uwafashaga Abanyarwanda yarambuwe ubuzima akicwa, ni ikerekana ko nta bumuntu, nta no kuzirikana kwari guhari icyo gihe kugira ngo nibura n’uwakugiriye neza, n’uwagufashije umufashe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimye by’umwihariko Caritas Rwanda kuba yarateguye iki gikorwa, bugasanga gifite akamaro gakomeye mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Monique Huss yagize ati“Uyu munsi turashimira cyane Caritas Rwanda, mwatekereje iki gikorwa mukagishyira mu bikorwa kugira ngo urubyiruko, bamwe mu bakozi mukoresha uyu munsi, rwongere rumenye amateka.”
Yanagaragaje ko abakuru bafite inshingano zo kwigisha urubyiruko amateka nyayo no kurutoza indangagaciro zo kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Ati “Abakuru kandi bafite uruhare rwo kwigisha urubyiruko no kongera imbaraga mu gukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, Jenoside ntizongere ukundi, amacakubiri aranduke mu Banyarwanda.”
Monique Huss yavuze ko izi nshingano zo kwimakaza ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ziri no mu murongo wa Caritas Rwanda nk’ikigo gikora ibikorwa by’urukundo n’ubufasha.
“Ibyo rero ni n’inshingano Caritas ifite n’ubundi. Turizera neza ko muzakomeza kubishyira mu bikorwa.”
Yanashimiye Caritas Rwanda ku ruhare rwayo rukomeye mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu kubafasha kubungabunga ubuzima no gukomeza kubitaho mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka Jenoside yabasigiye.“Twongera kubashimira ku bikorwa bitandukanye mukora aho mufasha kubungabunga ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mubafasha gukomeza gutwaza muri ubu buzima ku bw’ingaruka zitandukanye batewe na Jenoside.”
Mu gusoza, yasabye Abanyarwanda bose gushyira umutima ku kwibuka no gukomeza kubaka igihugu kizira Jenoside.
Ati “Kuri uyu munsi ubwo twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese abishyireho umutima kandi twibuka ko iki ari igihugu gakondo tubyariyemo kandi tuzakomeza kuraga abazadukomokaho.”
“Dushyireho imbaraga dufatanyije kugira ngo twubake igihugu twifuza, kizira Jenoside.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.