Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Akarere ka Muhanga kashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare rwayo mu guhanga imirimo no guteza imbere imibereho y’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, KAYITARE Jacqueline, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare igira mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu guhanga imirimo, guteza imbere uburezi, ubuvuzi n’izindi gahunda zifasha abaturage kwivana mu bukene no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Akarere ka Muhanga kashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare rwayo mu guhanga imirimo no guteza imbere imibereho y’abaturage
Akarere ka Muhanga kashimiye Diyosezi ya Kabgayi uruhare rwayo mu guhanga imirimo no guteza imbere imibereho y’abaturage

Yabitangaje kuri uyu wa 1 Gicurasi 2026, ubwo yifatanyaga n’abakozi ba Diyosezi ya Kabgayi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.

Mu ijambo rye, Kayitare Jacqueline yavuze ko kugira ngo iyi nsanganyamatsiko ishyirwe mu bikorwa, bisaba kongera umusaruro, gukora kinyamwuga, guha agaciro ibyo umuntu akora, kunoza serivisi no guteganyiriza ejo hazaza binyuze mu kwizigamira no kuzamura imyumvire ku kamaro k’umurimo.

Yagize ati"Kugira ngo tubigereho, biradusaba guteza imbere ihangwa ry’umurimo. Turashimira cyane Diyosezi ya Kabgayi kuko uwo ari wo murongo yafashe, wo guha abantu akazi no kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’ingo nyinshi."

Yakomeje ashimira Diyosezi ya Kabgayi kuba itarategereje amahirwe ava ahandi, ahubwo ikihangira ibikorwa bitanga akazi ku baturage benshi.

Ati "Diyosezi ya Kabgayi ntiyahisemo guhanga amaso ku murimo w’abandi, ahubwo yahisemo kwihangira umurimo kugira ngo benshi babone icyo bakora. Ibyo ni umusanzu ukomeye mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho y’abaturage," yavuze.

Yanashimye uburyo Diyosezi ya Kabgayi itagira ivangura mu gutanga serivisi no guhanga amahirwe, kuko ibikorwa byayo bifunguriwe buri wese hatitawe ku myemerere.Ati "Icyo dushima cyane ni uko Diyosezi ya Kabgayi itagendera ku nyungu z’abahuje imyemerere gusa, ahubwo amarembo yayo arakinguye ku bantu bose. Ni urugero rwiza rw’ubufatanye n’iterambere ridaheza"

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yashimangiye ko Diyosezi ya Kabgayi ari umufatanyabikorwa ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi n’iterambere rusange ry’akarere.

Yagize ati"Turabashimira uruhare mugira mu burezi bufite ireme, by’umwihariko hano mu Karere ka Muhanga, ndetse n’umusanzu mutanga mu rwego rw’ubuvuzi n’izindi gahunda zifasha abaturage."

Yongeyeho ko ubufatanye nk’ubwo bukwiye kubungwabungwa no gusigasirwa, kuko bufitiye abaturage akamaro gakomeye haba mu mibereho, mu isanamutima no mu iterambere rusange.

Kuri ubu, Diyosezi ya Kabgayi n’ibigo biyishamikiyeho bitanga akazi ku bakozi basaga 800, bakorera mu bigo bitandukanye birimo Ibitaro bya Kabgayi, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, Ikigo Nderabuzima cya Kabgayi, Seminari Nto ya Kabgayi, Economat General ya Kabgayi, Serivisi z’Ubutumwa za Diyosezi, Saint André Hotel, Lumina Hotel, Lucerna Hotel, Imprimerie ya Kabgayi na Kaminuza Gatolika ya Kabgayi.

Akarere ka Muhanga kagaragaza ko ubu bufatanye n’uruhare rwa Diyosezi ya Kabgayi bikomeje kuba inkingi ikomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage no guteza imbere akarere n’igihugu muri rusange

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose