Akigera I Barcelona, Papa Lewo wa XIV yahamagariye abakirisitu kuba abahamya b’ubumwe muri iyi isi y’intambara
Papa Lewo wa XIV yatangiye igice cya kabiri cy’uruzinduko rwe rwa gishumba muri Espagne ayobora isengesho ryo ku manywa muri Katedrali ya Barcelona, aho yahamagariye abakirisitu kuba abahamya n’abahanuzi b’ubumwe mu isi ikomeje kurangwa n’intambara, amacakubiri n’ubwikunde.
Nyuma yo kugera ku Kibuga cy’Indege cya Barcelona, Nyirubutungane yahise yerekeza muri Katedrali y’uwo mujyi, yakirwa n’imbaga y’abakirisitu bari baje kumusuhuza no kumwakira. Muri bo harimo Abepiskopi, abapadiri, abihayimana, abaseminari, abakorerabushake n’urubyiruko rwinshi.
Mbere yo gutangira isengesho, Papa Lewo wa XIV yabanje kumara akanya asenga mu ituze imbere ya Yezu mu Isakaramentu Ritagatifu, mbere yo kwinjira muri Katedrali hagati , mu gihe korali yaririmbaga indirimbo yo gutangiza isengesho.
Mu nyigisho ye yatanzwe mu Cyesipanyoli no mu Gikataloniya, Papa Lewo wa XIV yagarutse ku mashusho abiri y’ingenzi afasha gusobanukirwa Kiliziya: Umugeni n’Umubiri.
Yavuze ko mbere na mbere Kiliziya ari Umugeni ukundwa n’Imana, kandi ko umuryango Gatolika wo muri Barcelona, ugizwe n’abantu bafite impano, impuhwe n’amateka atandukanye, ari ikimenyetso cy’ubwo bwiza Imana yakunze.
Yagize ati “Imana yashatse ko muba hano, kuko muri mwe no mu bumwe bwanyu ikunda ubwiza n’ubutungane bwihariye. Yabahisemo kugira ngo mugaragaze uyu munsi ubumwe bw’abatagatifu buri muri Barcelona.”
Papa yasobanuye ko Kiliziya ari imbuto y’urukundo ruturuka ku Mana kandi ruyibanziriza byose. Yongeyeho ko Kiliziya ikura cyane cyane iyo yemeye gukundwa n’Imana mu mutima wicisha bugufi kandi ushimira.
Ati “Abemera gukundwa n’Imana ni bo bashobora gufatanya n’abandi kubaka ibikorwa by’urukundo.”
Papa Lewo wa XIV yanasobanuye ishusho ya kabiri, ari yo Umubiri wa Kristu, agaragaza ko abakirisitu bose bagize umubiri umwe ufite Kristu nk’Umutwe.
Yavuze ko nk’uko biba ku mubiri w’umuntu, muri Kiliziya hari abanyembaraga n’abanyantege nke, hari kandi abakora umurimo ugaragara imbere ya bose ndetse n’abakora mu ibanga ariko bafite uruhare rukomeye mu mibereho ya Kiliziya.
Yagize ati“Hari abakora imirimo igaragarira bose, ariko hari n’abakorera imbere mu mutima wa Kiliziya, rimwe na rimwe badahwema gukora ibikorwa by’ingenzi nta n’umwe ubibona.”
Mu gihe abantu bafite impano n’inshingano zitandukanye, Papa yashimangiye ko icy’ingenzi ari ugukomeza ubumwe.
Ati“Dufite imbaraga kubera ko twunze ubumwe, kandi twunze ubumwe kubera ko duhumekeshwa na Roho umwe.”
Muri urwo rwego, yahamagariye abakirisitu kuba “abahamya” b’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge aho bari hose.
Yagize ati“Mu isi yugarijwe n’intambara n’amacakubiri, abakirisitu bahamagarirwa kuba abahamya n’abahanuzi b’ubumwe, kwakirana urugwiro, kubana mu bwumvikane no guharanira amahoro, kabone n’iyo byabasaba kwigomwa cyangwa gutanga ibitambo.”
Papa Lewo wa XIV yagaragaje impungenge afite ku isi ikomeje kurangwa n’intambara, amakimbirane n’amacakubiri, ndetse no ku muryango mugari urushaho kwigunga no gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti cye.
Papa yasobanuye ko ubuhamya nyabwo bwa gikirisitu budashingiye gusa ku magambo, ahubwo bugaragarira mu bikorwa byubaka ubumwe hagati y’abantu no mu bushake bwo kwakira abandi nta vangura.
Ubutumwa bwa Papa Lewo wa XIV muri Katedrali ya Barcelona bwibanze ku guhamagarira Kiliziya kuba ikimenyetso cy’amahoro n’ubumwe mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo byinshi.Yashishikarije abakirisitu kutemera gucikamo ibice cyangwa kwigunga, ahubwo bagaharanira kubaka umuryango ushingiye ku rukundo, ku kwakirana no ku bumwe bukomoka kuri Kristu.
Muri uru ruzinduko rwe muri Barcelona, Papa Lewo wa XIV akomeje gutanga ubutumwa buhamagarira abantu bose kuba abubatsi b’amahoro n’ubuvandimwe, ashimangira ko ubumwe ari imwe mu mpano zikomeye Kiliziya ishobora kugeza ku isi muri iki gihe
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.