Amahame ya Kiliziya n’inyungu za politiki: inkomoko y’ukutumvikana kwavutse hagati ya Papa Lewo wa XIV na Perezida Trump
Mu gihe isi ikomeje guhangayikishwa n’intambara y’ubushotoranyi Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran, hazamutse ukutumvikana gukomeye hagati y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, na Perezida wa Amerika, Donald Trump. Ibi byaturutse ku myumvire itandukanye ku ikoreshwa ry’imbaraga za gisirikare n’inzira yo gushaka amahoro
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 12 Mata 2026, Perezida Donald Trump, ari ku kibuga cya gisirikare cya Joint Base Andrews, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaruka ku butumwa bwa Papa Leo XIV bwamagana intambara ku isi by’umwihariko iyi y’ubushotoranyi imaze iminsi irenga 40 Leta z’Unze Ubumwe za Amerika na Islael zagabye kuri Iran.
Muri icyo kiganiro, Trump yavuze amagambo akomeye agaragaza kutishimira imyitwarire ya Papa ku kibazo cya Iran, agira ati “Ntabwo dushaka Papa uvuga ko ntacyo bitwaye kugira intwaro kirimbuzi […] ntabwo ndi umufana wa Papa Léon XIV.”
Yakomeje amushinja kudasobanukirwa ibijyanye na dipolomasi n’umutekano, agira ati “Ni umunyantege nke ku guhangana n’icyaha, kandi adashoboye muri politiki y’ububanyi n’amahanga.”
Ibi Trump yabivuze kandi mu nyandiko ndende yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yongeye gushimangira ko adashyigikiye Papa unenga Amerika cyangwa ugaragaza impuhwe ku bihugu bishinjwa gushaka intwaro kirimbuzi nka Iran.
Papa Lewo wa XIV akomeje kwamagana intamabara yifashishije ijwi ry’amahoro
Ku wa Kabiri tariki ya 07 Mata 2026, Papa Leo XIV, ari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye hanze ya Villa Barberini i Castel Gandolfo, yanenze amagambo y’iterabwoba yavuzwe na Perezida Trump ku gihugu cya Iran aho uyu mukuru w’igihugu gikomeye ku isi yavuze ko igisirikare cy’Amerika kiteguye gusenya Iran.
Papa Lewo wa XIV yanenze aya magambo ya perezida Trump agira ati “Uyu munsi, nk’uko twese tubizi, habayeho iterabwoba ryibasira abaturage bose ba Iran. Ibi ntibyemewe na gato.”
Yongeyeho ko ikibazo atari amategeko mpuzamahanga gusa, ahubwo ari n’icy’imyitwarire. Ati “Si ikibazo cy’amategeko mpuzamahanga gusa, ahubwo ni ikibazo cy’imyitwarire n’ineza rusange y’abantu bose.”
Papa yashimangiye ko amagambo nk’ayo ashobora guteza ingaruka zikomeye ku baturage b’inzirakarengane, anasaba ko amahanga asubira ku meza y’ibiganiro aho gukomeza inzira y’intambara.
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, Papa Leo XIV yongeye kugaruka kuri iki kibazo mu isengesho yayoboye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani.
N’ubwo atavuze izina rya Trump, amagambo ye yerekanaga kunenga abayobozi bakomeye b’isi bashyira imbere imbaraga n’intambara.
Papa Leo wa XIV Yagize ati “Muhagarike kwikunda, kurarikira amafaranga, kwigwizaho imbaraga n’intambara […] bamwe bakoresha izina ry’Imana mu gusakaza urugomo n’ubwicanyi.”
Yakomeje ashimangira ko Imana idashyigikira intambara, anasaba ko abantu bose bashyira imbere amahoro n’ubwiyunge.
abasesengura impande zombi, bigaragara ko ukutumvikana hagati ya Papa Leo XIV na Donald Trump gushingiye ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo: Itandukaniro ry’indangagaciro aho Papa ashingira ku nyigisho za Kiliziya Gatolika zishyira imbere amahoro, ibiganiro n’agaciro k’ubuzima bw’umuntu. Ku rundi ruhande, Trump ashyira imbere gushaka gutegeka n’inyungu zayo wenyine, n’iyo byasaba gukoresha imbaraga za gisirikare.
Ikindi ni uruhare rwa Kiliziya mu bya politiki aho perezida Trump agaragaza ko atifuza ko Papa agira uruhare mu kunenga ibyemezo bya politiki bya Amerika. Ariko Kiliziya yo ibona ko ifite inshingano yo kuvuga ku bibazo bireba ubuzima n’amahoro ku isi hose.
Icya nyuma kikaba ikibazo cya Iran nk’isoko y’impaka ikomeje gukurura ukutumvikana kwa Papa Leo wa XIV na Perezida Trump aho Amerika na Israel bishinja Iran gushaka intwaro kirimbuzi, mu gihe Papa we asaba ko hakoreshwa inzira y’ibiganiro aho gukoresha intambara iri gutwara abasivile b’inzirakarengane.
Uku kutumvikana kwaje mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bikomeye birimo ihungabana ry’ubukungu, ikibazo cy’ingufu ndetse n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati. By’umwihariko, inzira ya Hormuz ifite uruhare runini mu bucuruzi bw’isi, bityo amakimbirane ayireba akagira ingaruka ku bihugu byinshi.
Nubwo hari agahenge k’igihe gito kagaragaye nyuma y’ibiganiro bya dipolomasi, impungenge ziracyari nyinshi ku bijyanye n’aho ibintu bishobora kugana.
Ibi byose bigaragaza ko ukutumvikana hagati ya Papa Leo XIV na perezida Donald Trump atari amagambo gusa, ahubwo ari ihangana ry’imyumvire ku buryo isi ikwiye kuyoborwa: hagati y’imbaraga n’amahoro.
Mu gihe politiki mpuzamahanga ishobora guhitamo inzira y’agatuza n’intamabara, ijwi rya Kiliziya rikomeje guhamagarira amahanga guhitamo inzira y’ibiganiro, ubwiyunge n’amahoro arambye—inzira Papa Leo wa XIV akomeje gushimangira ko ari yo yonyine ishobora kurinda isi kugwa mu kaga gakomeye kurushaho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.