Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amakipe agera kuri 50 azitabira Memorial Rutsindura y'uyu mwaka

Seminari Nto ya Karubanda yatangaje amakipe amaze kwemera kuzitabira Memorial Rutsindura izakinwa ku nshuro yayo ya 20 ku matariki ya 8 na 9 Kamena 2024.

Amakipe agera kuri 50 azitabira Memorial Rutsindura y'uyu mwaka
Amakipe agera kuri 50 azitabira Memorial Rutsindura y'uyu mwaka

Mu kiganiro cyahuje abategura irushanwa Memorial Rutsindura n'abanyamakuru Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, Umuyobozi wa Seminari Nto ya Karubanda, yatangaje ko imyiteguro y'iri rushanwa ikomeje kugenda neza ndetse amakipe agera kuri 50 arimo n'ayabigize umwuga amaze kubaka izina muri Volleyball yo mu Rwanda yamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa.

Yagize ati “Uyu mwaka dufite amakipe arenga 50 yamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa. Ni amakipe ari mu byiciro bitandukanye: Dufite amakipe 10 yo mu mashuri abanza mu bahungu n'abakobwa. Mu makipe y'amashuri yisumbuye dushyiramo ibyiciro bibiri: Mu cyiciro rusange dufitemo amakipe 11 yamaze kwiyandikisha, naho mu ciciro kisumbuye tukagiramo 10. Mu cyiciro cy'abakina muri Champiyona, abagabo n'abagore, dufite amakipe 8 ku bagabo na 8 ku bagore. Mu cyiciro cy'abakanyujijeho dufitemo amakipe 7."

Padiri Habanabashaka yakomeje avuga ko n'abazitabira umukino wa Beach Volley na bo bamaze kwiyandikisha kandi biteguye neza. Yijeje abakunzi b'umukino wa Volleyball ko bazabona imikino inogeye ijisho kuko amakipe yiyandikishije ari amakipe akomeye kandi yiteguye guhatana ku rwego rwo hejuru.

Mu makipe akomeye mu mukino wa Volleyball mu Rwanda yitezwe muri iri rushanwa harimo ikipe ya APR VC, Kepler VC na Gisagara VC, agomba kuzahatana n'andi bakishamo uzegukana igikombe cy'uyu mwaka.

Mbaraga Alexis uhagarariye abize muri Seminari Nto ya Karubanda (ASEVIF), yavuze ko bishimira ko iri rushanwa batangije, uko imyaka ishira rigenda rirushaho kwitabirwa. Ashimira abafatanyabikorwa batahwemye kubigiramo uruhare kuva ryatangira mu mwaka wa 1996.

Rutsindura Alphonse yibukwa nk'uwagize uruhare rukomeye mu gutuma Seminari Nto ya Karubanda ifatwa kugera n'ubu nk'igicumbi cy'umukino wa Volleyball. Abamumenye kandi yafashije muri uyu mukino bakaba bavuga ko bishimiye gukomeza umurage yabasigiye wo guteza imbere umukino wa Volleyball binyuze muri iri rushanwa ryo kumwibuka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose