Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kabgayi yafunguye umuryango w'impuhwe i Mushishiro

Kuri uyu wa 8 Kamena 2024, kuri paruwasi ya Mushishiro hafunguwe umuryango w'Impuhwe z'Imana, mu rwego rwa Yubile y'impurirane ya Kiliziya izahimbazwa muri 2025

Diyosezi ya Kabgayi yafunguye umuryango w'impuhwe i Mushishiro
Diyosezi ya Kabgayi yafunguye umuryango w'impuhwe i Mushishiro

Ni igikorwa cyayobowe na Padiri Silas Ngerero, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyarusange akaba n'umuyobozi wa Doyene ya Mushishiro, wari uhagarariye umwepiskopi wa Kabgayi.

Mbere y'Igikorwa nyirizina, habanje umuhango wo kwimika ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo, wayobowe na Padiri Marcellin Dukuzumuremyi. Nyuma y'uyu muhango hakurikiyeho umutambagiro ugana ku Kiliziya ahabereye umuhango wo gufungura no kunyura mu muryango w'Impuhwe z'Imana.

Mu butumwa yagejeje ku bakristu mu gitambo cya Misa, padiri Silas Ngerero,yavuze ko igihe cya yubile ari igihe gikomeye, mu buzima bwa roho, ubwa kiliziya n'ubw'imibereho y'abantu. Ati"Ni igihe abakristu bagomba kwakira nk’impano idasanzwe, igihe cyo kwakira imbabazi zayo.

Padiri Marcellin Dusabumuremyi, Padiri mukuru wa Mushishiro, mu ijambo rye yasobanuye impamvu z'umuryango w'impuhwe n'igisobanuro cy'indurugensiya zihabwa abawunyuzemo.

Umuhango wo gufungura umuryango w'impuhwe z'Imana i Mushishiro witabiriwe n'abakristu baturutse mu maparuwasi ya Kivumu, Cyeza na Nyarusange zibarizwa mu karere kamwe k'ubutumwa ka Mushishiro.

Padiri Salas Ngerero ni we wahagarariye umwepiskopi muri iki gikorwa
Padiri Salas Ngerero ni we wahagarariye umwepiskopi muri iki gikorwa
Mbere y'Igitambo cya Misa habanje guha umugisha shapeli ya Bikira Mariya Umwamikazi w'intumwa
Mbere y'Igitambo cya Misa habanje guha umugisha shapeli ya Bikira Mariya Umwamikazi w'intumwa
Abakristu ba Mushishiro n'abo mu maparuwasi abarizwa muri iyi Dowayene bari baje kunyura mu muryango w'impuhwe
Abakristu ba Mushishiro n'abo mu maparuwasi abarizwa muri iyi Dowayene bari baje kunyura mu muryango w'impuhwe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose