Chorale de Kigali yibutse abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 01 Kamena 2024, Chorale de Kigali yibutse ku nshuro ya 30 abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyabereye muri Lycée notre Dame de Citeaux,kiyoborwa na Padiri Consolateur Innocent, padiri mukuru wa Paruwasi ya Saint Michel.
Mu nyigisho yatanze, Padiri Consolateur yagarutse ku mpamvu yo Kwibuka avuga ko bizakomeza kubaho.
Nyuma ya Misa abaririmbyi ndetse n’imiryango y'abari abanyamuryango ba Chorale de Kigali, berekeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka ya Jenoside banafata umwanya wo kunamira abashyinguye muri uru rwibutso, banashyira indabo ku mva ibitse imibiri mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Jean Claude Hodari, umuyobozi wa chorale de kigali yagarutse ku mpamvu Chorale de Kigali ifata umwanya wihariye wo kwibuka.
Yagize ati "Chorale de kigali mu 1994 yari ifite abaririmbyi bari hagati ya 40 na 50. Aba twibuka uyu munsi twabashije kumenya ni 17, kandi habagamo abahanga bakomeye,abashinze chorale,abazi guhimba indirimbo.“
Umuyobozi wa Chorale de Kigali yagarutse kuri Solve wari ikirangirire muri Muzika ndetse akaba yari afite n'abana babiri na bo b'abahanga muri Muzika, aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri ubu chorale de Kigali ifite abaririmbyi basaga 170 ikaba imaze gushyira hanze album 12 hatarimo amashusho y’ibitaramo bakora buri mwaka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.