Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Amateka ya Paruwasi ya Rulindo: Imfura ya Arikidiyosezi ya Kigali

Paruwasi ya Rulindo ni imwe mu maparuwasi 44 agize Arikidiyosezi ya Kigali ari nayo yaboneye izuba mbere andi maparuwasi y’iyi Arikidiyosezi, ikaba ifite amateka akomeye mu kwagura Kiliziya Gatolika mu Rwanda nk'uko byagarutsweho mu guhimbaza Yubile y’Ubwigishwa na Batisimu mu myaka 50 ishize Arikidiyosezi ya Kigali ishinzwe.

Amateka ya Paruwasi ya Rulindo: Imfura ya Arikidiyosezi ya Kigali
Amateka ya Paruwasi ya Rulindo: Imfura ya Arikidiyosezi ya Kigali

Yashinzwe ku wa 26 Mata 1909 n’Abapadiri Bera, ari bo Perubwisu, Bariduha na Dufu, boherejwe na Musenyeri Hiriti. Iyi Paruwasi yiragijwe Bikira Mariya, Umubyeyi Ubohora Imbohe. Yibarutswe na Paruwasi ya Rwaza, ubu isigaye ibarizwa muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Paruwasi ya Rulindo yashinzwe nyuma y’izindi Paruwasi zari zarabanje gushingwa, zirimo Save (1900), Zaza (1900), Nyundo (1901), Rwaza (1903), Mibirizi (1903) na Kabgayi (1906).

Kiliziya ya Paruwasi ya Rulindo yubatswe n’Umufurere witwaga Bertin hagati y’umwaka wa 1937 na 1939. Izina Rulindo rikomoka ku ijambo “Rulinda”, rishingiye ku musozi Paruwasi yubatsweho wari uzwiho gukubitwaho n’inkuba kenshi, bigatuma abaturage bahita Kidaturwa banahashyira irimbi.

Kiliziya ya mbere yubatswe n’Umufurere Albert yari iherereye ahitwa ku Ishusho. Nyuma y’aho, abapadiri ba mbere basimbuwe n’abapadiri Martin, Devos, Vitu na Yozefu, witwaga Bugondo.

Padiri Martin yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imihamagaro y’ubusaserdoti n’ubuzima bw’abiyeguriye Imana muri Rulindo. Ni we wohereje Noel Ryarakabije n’abandi bagenzi be mu Iseminari Nto ya Kabgayi. Yanohereje Ildephonse Rutangangabo w’i Gasaka mu novisiya y’Abafurere Joséphistes, ndetse anohereza umukobwa witwaga Alphonsine mu muryango w’Abenebikira i Rwaza.

Uwaje kuba Padiri Augustin Nkerabigwi na we yoherejwe mu Iseminari ku bufasha bwa Padiri Martin, nyuma yo gusaba ko abatizwa nk’ikimenyetso cyo kurangiza amakimbirane yari yagiranye na se Rutihunza wari agoronome muri ako karere, bitewe n’urugomero yari yarubatse rugatuma amazi arenga umuhanda ujya i Rulindo.

Padiri Nkerabigwi yabatijwe mu 1924, yoherezwa mu Iseminari Nto ya Kabgayi, ahabwa Ubupadiri mu 1939 na Musenyeri Classe, ari na we wabuhaye Noel Ryarakabije mu 1934.

Abapadiri Bera nyuma baje gusimburwa n’abapadiri b’Abanyarwanda, barimo Albert Ndagijimana, Abbé Jovit Matabaro wageze i Rulindo mu 1926, ndetse na Aloys Bigirumwami woherejwe nk’umupadiri wungirije mu 1932.

kwizihiza Yubile

Yubile y’imyaka 25 ya Paruwasi ya Rulindo yizihijwe ku wa 22 Gicurasi 1934, iba umunsi w’akataraboneka muri ako gace. Yiswe Yubile ya Rugaju, yizihizwa ku ngoma ya Mutara Rudahigwa. Izina Rugaju ryagereranyijwe n’ubwamamare bwa Rugaju rwa Mutimbo wari umwe mu bakomeye i Bwami. Icyo gihe Paruwasi yari ifite abakirisitu 9,824. Iyi yubile yanahuriranye no kwizihiza imyaka 1900 Inkuru Nziza igeze ku isi.

Yubile y’imyaka 50 yo ntiyizihijwe kubera imvururu zabaye mu 1959.

Umusaruro w’ivugabutumwa

Kuva yashingwa, Paruwasi ya Rulindo yagaragaye nk’inkingi ikomeye mu kwagura ivugabutumwa, aho yibarutse andi maparuwasi menshi arimo Byumba (1938), Rwankuba (1947), Nyagahanga (1947), Rushaki (1952), Bungwe (1954), Rutongo (1955), Rwesero (1959), Kabuye (1961), Muyanza (1961), Burehe (1962), Shyorongi (1967), Muhura (1969), Ruli (1970), Rukomo (1980) na Gitabage (2023).

Imibereho yayo muri iki gihe

Kugeza ubu, Paruwasi ya Rulindo igizwe n’amasantarali atanu ari yo Rulindo, Murambi, Gashinge, Ruhondo na Tare. Ifite impuzamiryango-remezo 110 n’imiryango-remezo 585 ihuriyemo abakirisitu basaga ibihumbi 49.

Ubukombe bwa Paruwasi ya Rulindo bugaragarira no mu mubare w’abapadiri 36 imaze kwibaruka kugeza ubu, bakomeje gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere rya Kiliziya n’Igihugu muri rusange.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose