Amateka y’Umuryango w’Ababikira b’Abapalotini watangiye Yubile y’imyaka 50 ugeze mu Rwanda
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti Pallotti i Gikondo, hatangirijwe umwaka wa Yubile y’imyaka 50 y’Ababikira b’Abamisiyoneri Biyamamaza b’Ubutumwa Gatolika, bazwi nk’Abapalotini, bamaze bageze mu Rwanda, mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda arikiyepiskopi wa Kigali.
Muri ibi birori byitabiriwe n’abasenyeri batandukanye bo mu Rwanda, abari mu kiriuhuko cy’izabukuru, abapadiri bo mu Rwanda no mu mahanga nka Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC n'u Burundi, abakirisitu, umuryango, abavandimwe n’inshuti z’uyu muryango w’Ababikira b’Ababapalotini, hagarutswe ku mateka y’uyu muryango kuva uvutse kugeza ugeze mu Rwanda.
Ababikira b’Abapalotini bashinzwe mu mwaka wa 1838 na Mutagatifu Visenti Pallotti, umupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani, muri Diyosezi ya Roma.
Uyu muryango umaze gutangizwa mu Butaliyani, wagiye waguka, ubutumwa bwawo bugera mu bihugu bitandukanye byo ku isi, mu Burayi, muri Amerika, muri Aziya no muri Afurika.
Kugeza ubu, Ababikira b’Abapalotini bari mu bihugu 19, muri byo hakaba harimo n’u Rwanda.
Uko Umuryango w’Abapalotini wageze mu Rwanda
Ababikira b’Abapalotini baturutse mu gihugu cya Pologne baje gutangiza Umuryango mu Rwanda muri Nzeri 1977.
Tariki ya 5 Gicurasi 1976, Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batista Gahamanyi, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Pologne, ajya gusura abakuru b’uwo muryango. Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa Province yari Sœur Fides MISIEWICZ, ari na we wamwakiriye.
Umwepiskopi yamusobanuriye ibyerekeye Kiliziya yo mu Rwanda n’ibyo yari ikeneye icyo gihe, anamusaba ko ababikira baza gufasha mu butumwa bwa Kiliziya.
Bagendeye ku ijambo rya Yezu Kristu aho abwira abigishwa be ati “Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bake. Nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye” (Mt 9, 37-38), Mama Mukuru yahise yakira ubwo butumire, amwemerera kuzohereza ababikira kugira ngo baze kwamamaza Ingoma y’Imana muri Kiliziya y’u Rwanda.
Ababikira batatu bahagurutse mu Burayi baza mu Rwanda tariki ya 8 Nzeri 1977. Abo ni Sœur Irena STACHOWIAK, Sœur Raffaela RAS na Sœur Victima BISCHOFF.
Tariki ya 9 Nzeri 1977, hatangiye urugo rwa mbere i Gikondo. Nyuma hakomeje kuza abandi Bamisiyoneri baturutse mu gihugu cya Pologne, bibafasha gutangiza izindi misiyoni hirya no hino mu Rwanda.
Hakurikiyeho urugo rwa Masaka, Ruhango, ndetse n’ingo ebyiri zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, i Rutshuru na Keshero muri Diyosezi ya Goma.
Hakurikiyeho urugo rwa Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro, nyuma hakurikiraho urugo mu gihugu cya Uganda, i Kyabakuza muri Diyosezi ya Masaka.
Nyuma yahoo hakurikiyeho urugo mu gihugu cy’u Bufaransa, ahitwa Bretagne i Quistinic, ndetse hakurikiraho urugo rw’i Mururu muri Diyosezi ya Cyangugu, aho kugeza ubu bafite ingo icyenda.
Abakobwa b’Abanyarwanda batangiye kwinjira muri uwo muryango mu mwaka wa 1979, mu rugo rw’i Masaka, ahatangijwe gahunda y’amahugurwa arimo Postulat na Novitiat. Tariki ya 22 Mutarama 1983, hatangizwa Noviciat i Masaka.
Umubikira wa mbere wakoze amasezerano ya mbere yitwaga Donata Mukamigabo. Yayakoze tariki ya 22 Mutarama 1985, muri Paruwasi ya Masaka, imbere ya Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent NSENGIYUNVA.
Tariki ya 22 Mutarama 1993, Ababikira batatu ba mbere b’Abanyarwandakazi bakoze amasezerano yabo ya burundu muri uwo muryango. Abo ni Sœur Bellancila MUKANDAHIRO, Sœur Catherine NIKUZE na Sœur Dorothée MUKAMUSANA.
Ubutumwa bw’Ababikira b’Abapalotini
Kuva mu ntangiriro kugeza uyu munsi, ubutumwa bw’Ababikira b’Abapalotini bwibanda ku gufasha no kwita ku barwayi, kwita ku mfubyi n’abakene, gutanga inyigisho za Gatigisimu, gukora mu mashuri ndetse no gukora indi mirimo itandukanye y’ubutumwa bwa Kiliziya.
Nyuma y’imyaka 50 bamaze bageze mu Rwanda, Umuryango w’Ababikira b’Abapalotini ukomeje ibikorwa byawo by’ubutumwa, ukorera mu bice bitandukanye kandi ukagira uruhare mu bikorwa bigamije gufasha abantu no guteza imbere ubutumwa bwa Kiliziya, aho kugeza ubu bamaze kuba ababikira 57 n’abandi bategurirwa kuzaba ababikira ejo cyangwa ejo bundi barenga 25 baturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Congo, Uganda, u Burundi n’ibindi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.