Angola: Kiliziya iramagana ikoreshwa rya drones mu gukurikirana abaturage batuye hafi y’ahacukurwa diyama
Mu gihe ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bikomeje kwaguka muri Angola, Kiliziya Gatolika yagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya drones n'amasosiyete acukura diyama mu kugenzura abaturage batuye mu ntara za Lunda Norte na Lunda Sul, ivuga ko bishobora guhungabanya uburenganzira bwabo ku buzima bwite n'agaciro ka muntu.
Ibi byatangajwe n'Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro (CCJP) y'Inama y'Abepisikopi Gatolika ba Angola na São Tomé (CEAST), Padiri Celestino Epalanga, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ACI Africa ku wa 22 Nyakanga 2026.
Padiri Epalanga yavuze ko iki kibazo cyagaragaye binyuze mu mushinga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro witwa "Human Rights, Mining and Life", umaze imyaka ibiri uherekeza abaturage batuye mu duce dukorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no gukurikirana uko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Yasobanuye ko abaturage bo mu bice bitandukanye by'intara za Lunda Norte na Lunda Sul babwiye Komisiyo ko drones z'amasosiyete acukura diyama zikoreshwa mu kubagenzura, cyane cyane ku nzuzi aho hakekwa ko hari abashobora gucukura diyama mu buryo butemewe.
Nubwo Kiliziya yemera ko kurwanya ubucukuzi butemewe ari inshingano z'inzego zibishinzwe, Padiri Epalanga yashimangiye ko bidakwiye gukorwa mu buryo bunyuranyije n'uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati"Ubuzima bwite ni uburenganzira bw'ibanze. Nta muntu cyangwa ikigo gifite uburenganzira bwo kubuhonyora."Yongeyeho ko ikibazo gikomeye atari ikoreshwa rya drones ubwaryo, ahubwo ari uko abaturage batabwirwa igihe bafatirwa amashusho, aho ayo mashusho ajyanwa cyangwa icyo azakoreshwa.
Padiri Epalanga yagaragaje ko hari impungenge z'uko drones zifata amashusho y'abaturage bari mu bikorwa byabo bya buri munsi ku nzuzi, birimo kuvoma, kumesa, kuroba ndetse no kwiyuhagira, cyane cyane mu bice bitarageramo amazi meza.
Yagize ati "Iyo umuntu yumva ko ahora akurikiranwa aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya buri munsi, yumva ubwisanzure bwe n'agaciro ke bihungabanye."
Yakomeje avuga ko abayobozi gakondo n'abaturage bo muri utwo duce bagaragaje impungenge n'umujinya, kuko bumva ko batakaje uburenganzira bwo kwisanzura ku butaka bamaze imyaka myinshi batuyemo.Padiri Epalanga yasabye Guverinoma ya Angola gushyiraho amategeko n'amabwiriza agenga ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ryo kugenzura abaturage, no gukurikirana ko amasosiyete yubahiriza uburenganzira bw'abaturage.
Yanagarutse ku kibazo cy'ubutaka, avuga ko hari abaturage babuzwa gukomeza guhinga cyangwa gukoresha ubutaka bwari busanzwe bubatunze kubera ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Yashimangiye ko amajyambere aturuka ku mutungo kamere adakwiye kubangamira uburenganzira n'agaciro bya muntu.Yagize ati "Umutungo kamere ugomba guteza imbere abaturage n'igihugu, ariko ntukwiye gukoreshwa mu buryo buhungabanya uburenganzira bw'ibanze n'agaciro ka muntu."
Padiri Epalanga yasabye kandi ko abayobozi gakondo, abagore n'urubyiruko barushaho kugira uruhare mu byemezo bifatwa ku mishinga y'ubucukuzi, kugira ngo habeho ubufatanye hagati y'abaturage, Leta n'amasosiyete akora ubucukuzi, bityo umutungo kamere ugirire akamaro bose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.